Uyu munyamakuru unabimazemo igihe yari asanzwe akura amafaranga amubeshaho mu kuririmba indirimbo z'abandi mu tubari [ibizwi nka Karaoke] gusa hashize amezi hafi 11 utubari dufunze.
Jane Uwimana uvuga ko asanzwe akunda ubuhinzi, yifuje ko yahita ajya gushakishiriza imibereho muri uyu mwuga wundi akunnda ariko ko akabanza kugira imbogamizi zo kuba atabona ubutaka ahingaho kuko asanzwe atuye mu Mujyi wa Kigali.
Ati 'Ibihumyo ni cyo gihingwa nabonye kiri mu bishobora guhingwa mu mujyi mu buryo bworoshye.'
Igitekerezo cyo kuyoboka ubu buhinzi yakize muri Gicurasi 2020 ubwo abaturarwanda bose bari muri gahunda ya guma mu rugo ubwo hari undi muntu wamubereye ikitegererezo washyize ku mbuga nkoranyambaga ko ahinga ibihumyo.
Ati 'Naratekereje nti nubwo nakangurira abandi kubikora, kuko se nanjye ntabigerageza, nshaka imigina mbanza kuyihinga mu mabase ntangira no gusarura.'
Uyu mubyeyi uvuga ko asanzwe anakunda ibihumyo, kuva icyo gihe yamaze amezi ane atongeye kubigura ahubwo arya ibyo yihingiye nyuma aza kubona ko byavamo ubucuruzi ahita anabutangira kuko n'umwuga wari usanzwe umutunga wo kuririmba mu tubari wari utagishobotse.
Ati 'Ibyo kuririmba byarahagaze burundu, iby'itangazamakuru byo ndacyabikora ariko ibyo guhinga ibihumyo na byo ni undi mwuga ntashobora kurekura.'
Agira inama abahanzi bafite imyumvire ko batakora indi mirimo bita ko isuzuguritse, akavuga ko umuntu waba afite imyumvire nk'iyi ari ibitekerezo bishaje, akavuga ko ikintu cyose cyabasha gutunga umuntu akwiye gukura amaboko mu mufuka akagikora.
UKWEZI.RW