Urubyiruko rwasabwe kuba nyambere mu kurwanya Covid-19 - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi byagarutsweho n'Umuyobozi Mukuru Ushinzwe kongerera Ubushobozi bw'Urubyiruko muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco mu Rwanda, Tetero Solange, wasabye urubyiruko kwigomwa ibirunezeza n'ibindi bishobora kurushora mu makosa yatuma rurenga ku mabwiriza yashyizweho agamije guhashya ikwirakwira rya Coronavirus.

Ibi yabitangaje nyuma y'uko bimaze kugaragara ko benshi mu bafatwa barenze ku mabwiriza yo kwirinda Coronavirus, cyane cyane mu Mujyi wa Kigali ahamaze iminsi hatangijwe gahunda ya Guma mu Rugo, ari urubyiruko rukunze kwishora mu bikorwa byo kwishimisha bigatuma barenga ku mabwiriza basabwa kubahiriza.

Tetero yabasabye kwirinda ibyo bikorwa, ati 'Mureke mu gihe hakiri ikibazo, twigomwe ibyishimo ku bw'igihugu cyacu, mureke ibyishimo byacu tubitange nk'umusanzu wo kubaka igihugu. Maze igihe kiri imbere tuzishime ko twatsinze icyorezo muri rusange kuko n'ubundi amaherezo kizarangira."

Yavuze ko urubyiruko rukwiye kwigomwa ibirori ku bw'igihe gito maze bakazishimira bihebuje igihugu kimaze gutsinda Coronavirus muri rusange.

Ati 'Urebye imbogamizi urubyiruko rugaragaza, baritwaza ko barambiwe kuguma mu rugo, ko hari amabwiriza ababuza kwisanzura, bakifuza gukora ibibashimisha nk'ibirori. Mu by'ukuri urubyiruko rwinshi nanjye ndimo dukumbuye ibirori bitandukanye, ariko mureke igihe icyorezo kizarangira abe ari bwo tuzakora ikirori giteye ubwoba cy'urubyiruko, ariko mu gihe icyorezo kigihari, mureke twitange.'

Imibare ya Minisiteri y'Ubuzima igaragaza ko icyiciro gikunze kugaragaramo umubare munini w'abandura, ari abari hagati y'imyaka 20 na 49, ahanini kuko ari bo bantu bakunda kugenda cyane, bajya mu mirimo cyangwa ahandi.

Kugeza kuwa 26 Mutarama, abantu 13,885 bamaze kwandura Coronavirus mu Rwanda, barimo 181 imaze guhitana. Abanyarwanda muri rusange baragirwa inama zo guhana intera, kwambara neza agapfukamunwa ndetse no kugira isuku ihagije. By'umwihariko, abari muri Kigali barasabwa gukomeza kubahiriza ingamba za Guma mu Rugo ziherutse gushyirwaho nyuma y'ubwiyongere bukabije bw'icyo cyorezo muri Kigali.

Urubyiruko rukunze gufatwa rwarenze ku mabwiriza yo gukumira ikwirakwira rya Coronavirus



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/urubyiruko-rwasabwe-kuba-nyambere-mu-kurwanya-covid-19

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)