Uruganda rwa Kinazi Cassava Plant rwahawe icyemezo Mpuzamahanga cy'Ubuziranenge - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni icyemezo gifite ikirango cya ISO 22000:2018, uru ruganda rwahawe nyuma y'uko RSB ikoze igenzura ku mikorere yarwo ndetse n'uburyo ruteguramo umusaruro rwohereza ku isoko, hashingiwe ku buryo rushyira mu bikorwa ibisabwa n'amabwiriza mpuzamahanga y'ubuziranenge.

Umuyobozi Ushinzwe Ubuziranenge mu ruganda rwa Kinazi, Ngabonzima Viateur, yabwiye IGIHE ko kuba uruganda rwa Kinazi Cassava Plant ruhawe iki cyemezo mpuzamahanga cy'ubuziranenge bifite icyo bivuze by'umwihariko ku barugana.

Ati' Muri rusange guhabwa icyemzo cy'ubuziranenge cya ISO 22000:2018, twavuga ko ari ukwemeza mu buryo bw'amategeko ku mikorere y'uruganda rushyira mu bikorwa amabwiriza agenga ubuziranenge, by'umwihariko ay'ibwiriza rya ISO 22000:2018. Ibyo bikaba byongera icyizere cyari gihari ku bakiriya cy'uko ibitunganywa n'uruganda byubujuje Ubuziranenge'.

Ngabonzima kandi yavuze ko iki cyemezo uru ruganda rwahawe kizatuma rwagura amasoko, kuko rwamaze kwizerwa n'abakiliya bo mu Rwanda ndetse n'abo hanze bakazakomeza kwiyongera.

Ati' Ibi bizatuma twagura amasoko mu mpande zitandukanye z'isi ndetse n'uburyo bw'imikorere irambye iganisha ku kubonera abakiriya ibyo bifuza'.

Yavuze ko mu busanzwe uruganda rwari rusanzwe rufite ibyangombwa by'ubuziranenge bw'ibitunganywa n'uruganda, bityo iki cyemezo kikaba cyiyongereye ku byo uruganda rwari rusanganywe.

Ngabonzima yavuze ko iki cyemezo cy'ubuziranenge uruganda rwahawe kizacyemura ibibazo bitandukanye bahuraga na byo birimo no kubura abakiliya bya hato na hato.

Ati 'Ingorane twahuraga na zo zirimo kuba twaburaga abakiliya bamwe na bamwe bazaga bibanda ku bicuruzwa bifite ikirango cya ISO 22000:2018, no kuba twashaka andi amasoko mpuzamahanga aha agaciro cyane ibi birango.'

Yongeyeho ko uruganda ruzakomeza guha agaciro abakiliya bashaka ibintu byujuje ubuziranenge ndetse no mu bindi byifuzo abakiliya bageza ku ruganda, byose bikazashyirwamo ingufu kugira ngo ibicuruzwa by'uru ruganda bigere ku rwego mpuzamahanga.

Kinazi Cassava Plant Ltd ni uruganda rutunganya ifu y'ubugari ruyikuye mu myumbati, rukaba ruherereye mu Karere ka Ruhango mu Ntara y'Amajyepfo, aho rwatangiriye imirimo yarwo mu mwaka wa 2012, rugatunganya ifu y'imyumbati igurishwa mu Rwanda ndetse no mu mahanga.

Inyubako y'uru ruganda yubatse mu karere ka Ruhango mu Ntara y'Amajyepfo
Ifu ya Kinazi izwiho kugira ubuziranenge bwo ku rwego rwo hejuru



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uruganda-rwa-kinazi-cassava-plant-rwahawe-icyemezo-mpuzamahanga-cy-ubuziranenge

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)