Uruhare rwa fromage mu kurinda umuntu kwibagirwa #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku bantu bakunda kurya fromage, ikiribwa gikomoka ku mata, ubushakashatsi bushya bwakozwe na Kaminuza ya Leta ya Iowa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bwerekanye ko bigabanya ibyago byo kurwara indwara itera kwigabirwa ifata ubwonko yitwa Alzheimer.

Iyi ndwara ya Alzheimer ifata bimwe mu bice by'ubwonko, ikangiza ububiko bw'amakuru mu bwonko ndetse n'uburyo umuntu atekereza bukagabanuka.

Ikunda gufata abantu bakuze ndetse umuntu wagaragayeho iyi ndwara aba yibagirwa bidasanzwe, ku buryo bitangira buhoro buhoro kugeza umuntu yibagiwe no kwikorera iby'ibanze mu buzima bwe nko kurya n'ibindi.
Fromage ikiribwa gikomoka ku mata

Impuguke zivuga ko muri Amerika abagera kuri miliyoni 5,5 bafite ikibazo cyo kwibagirwa giterwa n'iyi ndwara ndetse ko ari iya gatandatu mu ndwara zica abageze mu zabukuru kurusha izindi muri icyo gihugu.

Ubu bushakashatsi bwakozwe ku bantu 1787 bakuze bari hagati y'imyaka 46 na 77, babajijwe ibibazo ku biryo bakunda kurya no kunywa.

Ibyavuye mu bushakashatsi byagaragaje ko fromage ariyo yagaragaye ko ari ikiribwa kirinda ibibazo byo kwibagirwa cyane cyane ku bantu bakuze.

Kurya inyama z'intama nibura rimwe mu cyumweru bifasha ubwonko kwibuka mu gihe kurya umunyu mwinshi byongera ibyago byo kwibagirwa.

Uwanditse ubu bushakashatsi, Brandon Klinedins, yagize ati 'Ugendeye ku bushobozi bw'umubiri w'umuntu, bamwe baba bashobora kudahungabanywa n'ingaruka za Alzheimer byoroshye, mu gihe hari abandi biba byoroshye ko iyi ndwara yazahaza'.

Brandon yavuze kandi ko guhitamo neza amafunguro ufata bishobora kukurinda indwara zitandukanye harimo n'iyi.

Source: igihe.com

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Uruhare-rwa-fromage-mu-kurinda-umuntu-kwibagirwa.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)