Urukingo rwa Korona harimo Business kuruta kwita ku bantu- Dr Bihira #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubusanzwe inkingo zirimo n'iziri gukoreshwa n'ibihugu binyuranye, bivugwa ko ari 'inkingo zitanga ikizere [official candidate vaccine] ariko ko atari inkingo zemejwe mu buryo bwa burundu.' Nk'uko bitangazwa n'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku buzima (WHO/OMS).

Mu kiganiro cy'amashusho yagiranye na UKWEZI TV, Dr Canisius Bihira usanzwe azwi mu byo gusesengura ibijyanye n'ubukungu, yavuze ko ubundi ibiriho bikorwa n'Isi byo gukoresha ziriya nkingo ari amakosa akomeye.

Yagize ati 'biriya ni amakosa akomeye kuko gukoresha urukingo [si no kwemezwa] rutari rwaba rwerekana ubushobozi bwarwo, njye mbona ari ukwihuta ni bya bindi navuze ngo turihutana n'ikoranabuhanga ariko tukibagirwa ibya ngombwa.'

We avuga ko urukingo rwa mbere abona ari 'ukugaburira abantu neza, umubiri ukibyarira urukingo.'

Avuga ko mu bintu agaya cyane ari ukuba Leta nyinshi zirimo n'izi gupfusha abantu benshi, nta n'imwe igira inama abaturage kureka imibereho yabo yari isanzwe ishyira ubuzima bwabo mu kaga nko kunywa inzoga nyinshi no kurya amavuta menshi ngo ibashishikarize kurya ibiribwa bishobora kurinda indwara nk'imboga n'imbuto.

Avuga ko ubundi iyo umutu yafashe ibi biribwa [imboga n'imbuto] agira ubudahangarwa bw'umubiri ku ndwara nyinshi, ariko ko biriya bihugu by'ibihangange byirukira ku rukingo kuko hari inyungu birubonamo.

Ati 'Ikibazo mbona, ruriya rukingo abantu bose baruhanze amaso, ariko rurimo business kuruta kwita ku bantu kuko abantu bose barukora abarabara amafaranga bagiye kwinjiza ariko bakibagirwa ko bagombye kubanza kubara ubuzima bw'abantu kugira ngo batazapfa.'

Avuga ko we uburyo buboneye abona bwafasha abantu kwigobotora iki cyorezo, ari ugushyira imbaraga mu ngamba zisanzwe zo kwirinda nk'iziriho zikoreshwa mu Rwanda.

Anashima Leta y'u Rwanda uko yabyitwayemo gusa akanenga imyitwarire n'imyumvire ya bamwe mu baturage barimo bumva ko kiriya cyorezo kica abakuze cyangwa abafite indawara za karande.

Ati 'Ariko mu bigaragara n'izindi ndwara zose ni bo zica umubiri wabo uba umaze kunanirwa ariko bakibagirwa ko iyo irangije kwica za noge bavugaga na bo izabageraho.'

Ikigo cy'Igihugu cy'Ubuzima RBC giherutse gutangaza ko u Rwanda rwatumije inkingo miliyoni 1 ziteganyijwe kugera mu Rwanda mu ntangiro za Gashyantare cyangwa mbere yaho gato.

Dr Sabin uyobora iki kigo, yavuze ko ubwo izi nkingo zizaba zigeze mu Rwanda zizahita ziterwa abagomba kuzihabwa barimo abakuze, abasanganzwe indwara za karande kimwe n'abandi bari mu kaga ko kwandura iki cyorezo nk'abaganga n'abandi.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Ubuzima/article/Urukingo-rwa-Korona-harimo-Business-kuruta-kwita-ku-bantu-Dr-Bihira

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)