Urutonde rw'indirimbo 13 Miss Nishimwe Naomie... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Miss Nishimwe Naomie aritegura gutanga ikamba rya Miss Rwanda. Ni umwe muri ba Nyampinga b'u Rwanda bagaragaje kunyurwa n'indirimbo z'abahanzi nyarwanda, rimwe na rimwe akanyuzamo akagaragara yumva indirimbo z'abo mu mahanga.

Mu biganiro bitandukanye yagiye agirana n'itangazamakuru, uyu mukobwa yagiye agaragaza zimwe mu ndirimbo akunda n'abahanzi bo mu Rwanda. We n'ibisonga bye bagiye bagaragara baririmba basubiramo zimwe mu ndirimbo z'abahanzi bo mu mahanga.

Yabwiye INYARWANDA, ko mu mwaka 2020 warangiye yakunze indirimbo 13 zirimo iz'abahanzi nyarwanda 10 n'izindi eshatu z'abahanzi bo mu mahanga.

Mu ndirimbo 13 yagaragaje harimo indirimbo eshatu z'umuhanzi Bruce Melodie zirimo 'Saa Moya' yasohotse ku wa 23 Nyakanga 2020, imaze kurebwa n'abantu 2,627,348.

'Henzapu' yasohotse ku wa 24 Gicurasi 2020 imaze kurebwa n'abantu 577,792 na 'Abu Dhabi' yasohoye ku wa 20 Ukwakira 2020 imaze kurebwa n'abantu 1,216,112.

Mu ndirimbo 13 kandi Nishimwe Naomie yagaragaje harimo eshatu z'abahanzi bo mu mahanga barimo Rotimi binyuze mu ndirimbo 'Love Somebody' yasohoye ku wa 30 Ukwakira 2020 imaze kurebwa n'abantu 4,751, 467.

Indirimbo 'Turn Up the Vibe' ya Ykee Bend na A Pass yasohotse ku wa 03 Gashyantare 2020 imaze kurebwa n'abantu 756,861 na 'One Man' ya Kidi na Adina yasohotse ku wa 12 Ugushyingo 2020, imaze kurebwa n'abantu 1,196,991.

Miss Nishimwe Naomie kandi yashyize ku rutonde rwe indirimbo 'Ntabwo yantegereza' y'umuhanzikazi Ariel Wayz yasohotse ku wa 24 Ukuboza 2020, imaze kurebwa n'abantu 35, 161.

Mu ndirimbo 13 Nishimwe Naomie yakunze harimo eshatu z'abahanzi bo mu mahanga

Urutonde rw'indirimbo 13 Miss Nishimwe Naomie yakunze mu 2020:

1.Mpa Formula ya Juno Kizigenza

2.Saa Moya ya Bruce Melodie

3.Ndaryohewe y'abahanzi b'ikiragano gishya

4.Igare ya Mico The Best

5.Do Me ya Marina, Mbanda na Queen Cha

6.Henzapu ya Bruce Melodie

7.One Man by Kidi na Adina

8.Turn Up the Vibe ya A Pass na Ykee Benda

9.Ntabwo yantegereza ya Ariel Wayz

10.Love Somebody ya Rotimi

11.Agafire ya Kenny Sol

12.Abu Dhabi ya Bruce Melodie

13.Micro ya Davis D

Nishimwe Naomie wabaye Miss Rwanda 2020 yagaragaje urutonde rw'indirimbo 13 yakunze mu 2020 zirimo eshatu za Bruce Melodie

Miss Nishimwe Naomie aritegura gutanga ikamba rya Miss Rwanda

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO 'ABU DHABI' YA BRUCE MELODIE

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'NTABWO YANTEGEREZA' YA ARIEL WAYZ



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/102088/top-13-yindirimbo-miss-nishimwe-naomie-yakunze-mu-2020-zirimo-eshatu-za-bruce-melodie-102088.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)