Urwego rw’Umuvunyi rwagaragarije abadepite ingamba zo guhangana n’ibibazo bya ruswa n’akarengane - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Mutarama 2020, ubwo yasubizaga bimwe mu bibazo yabajijwe na Komisiyo ya Politiki, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore mu Iterambere ry’Igihugu mu Nteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, ku bibazo byagaragaye muri raporo y’ibikorwa by’Urwego rw’Umuvunyi by’umwaka wa 2019-2020.

Nirere yabwiye Abadepite ko muri rusange, hari intambwe nini igihugu kimaze gutera mu kurwanya ruswa n’akarengane, kandi bigizwemo uruhare n’Urwego rw’Umuvunyi n’izindi nzego zitandukanye, yaba iza Leta, abikorera n’imiryango y’iterambere, yaba iyo mu Rwanda na mpuzamahanga, ndetse n’abaturage.

Abadepite babajije impamvu mu isesengura rya raporo z’Urwego rw’Umuvunyi mu myaka itatu ishize, kuva muri 2017 kugera muri 2020, igaragaza ko mu bibazo byerekeranye no kwimura abaturage ku mpamvu z’inyungu rusange, imanza zitarangizwa ndetse n’ibibazo by’ubutaka bihora biza ku isonga mu bibazo bigaruka buri mwaka.

Nirere yabwiye Abadepite ko ibibazo bikigaragara mu kwimura abaturage ku mpamvu z’inyungu rusange bituruka ku kudakora neza inyigo y’imishinga bityo ntihateganywe amafaranga ahagije yo kwishyura ibikorwa biba byangijwe.

Ikindi kibazo yagaragaje ni inzira ndende bifata kugira ngo umuturage yishyurwe kuva abaruriwe umutungo kugeza yishyuwe ndetse n’ikibazo cya ba rwiyemezamirimo batoroka batarangije amasoko batsindiye, bagasiga bambuye abaturage.

Yagize ati “Haracyagaragara kandi abaturage bakorera ba rwiyemezamirimo ntibahabwe amasezeramo y’umurimo, ntibanagire nibura n’ibipande byerekana iminsi baba bakoze cyangwa ikindi cyangombwa cyanditse, cyagaragaza ko bakoreye uwo rwiyemezamirimo.”

Yasobanuye ko kubera iyo mikorere, “Igihe havutse ibibazo, usanga biragoranye gukurikirana uwo rwiyemezamirimo, cyangwa igihe ibibazo bigiye mu nkiko hakabura inyandiko yatangwa nk’ikimenyetso cyanditse .”

Uretse ibyo bibazo hari nanone ibirebana n’imanza zitarangizwa, aho ngo abahesha b’inkiko batari ab’umwuga bataziha ubwihutirwe bukwiye, bigatuma zitinda kurangizwa.

Ibibazo by’ubutaka biracyari ingorabahizi

Ibibazo by’ubutaka ni bimwe mu bibazo bikomereye umuryango nyarwanda muri rusange, aho bigize igice kinini cy’ibibazo bigana inkiko ndetse n’ibigana Urwego rw’Umuvunyi.

Muri rusange, Abanyarwanda benshi bashingiye imibereho yabo ku butaka, bityo hakaba ubwo usanga imiryango cyangwa abafitanye amasano rimwe na rimwe bananiwe kumvikana ku micungire y’ubutaka. Ibi kandi byiyongera ku byuho biri mu itegeko ry’ubutaka bigomba gukemurwa binyuze mu ivugururwa ry’ayo mategeko.

Mu bindi bibazo byagaragajwe, hari iby’ibigo by’ubucuruzi byatsinzwe imanza ariko ntizirangizwe kuko ibyo bigo byahombye cyangwa bitakibaho.

Icyakora Urwego rw’Umuvunyi rwasabye inzego zirebwa n’ibi bibazo kwihutira kubikemura, ndetse n’imishinga yo kwimura abantu ku mpamvu z’inyungu rusange ikagenerwa ingengo y’imari ihagije mbere yo gutangira.

Nirere yagize ati “Ibi bibazo bikigaragara birakwiye ko bikemuka vuba. Ubuvugizi burakomeza gukorwa mu nzego bireba cyane cyane ibyerekeye kwimura abaturage ku mpamvu z’inyungu rusange."

"Ku byerekeye ibibazo by’ubutaka n’imanza zitarangizwa, amategeko abigenga arimo kunozwa, akazasohoka hari ibibazo byinshi akemura.”

Kurwanya ruswa bikwiye kuba umuco

Ku birebana no gukumira ruswa, abadepite babajije impamvu hari amatsinda yo kurwanya ruswa (Anti-corruption clubs) akunze kumvikana mu mashuri makuru na kaminuza ariko ugasanga ari make.

Abadepite babajije icyakorwa kugira ngo no mu byiciro by’amashuri yo hasi, ayo matsinda ahagezwe kandi akurikiranywe uko bikwiye kugira ngo atange umusaruro.

Urwego rw’Umuvunyi rugaragaza ko rwasuye abanyeshuri bo mashuri yisumbuye ari mu turere 12 muri uyu mwaka w’ingengo y’Imari wa 2019-2020, aho bigishijwe ku bubi bwa ruswa n’uruhare rwabo mu kuyirwanya ndetse banashishikarizwa gushinga amatsinda arwanya ruswa aho biga.

Umuvunyi Mukuru yavuze ko ari byiza ko urubyiruko rutangira gutozwa indangagaciro zo kwanga ruswa hakiri kare, ndetse ko ari na ngombwa ko mu masomo bigishwa hakwiye kongerwamo ubumenyi ku bijyanye no gukumira ruswa. Ati “Kwanga no kutihanganira ruswa bikwiye kuba umuco.”

Uru rwego kandi ruvuga ko rukomeje gushyira imbaraga nyinshi mu kwigisha umuturage uruhare rwe mu kurwanya ruswa, ndetse no kumwigisha uburenganzura n’amategeko amurengera kugira ngo agire uruhare mu kwanga akarengane na ruswa.

Yakomeje agira ati “Mu bijyanye no gukumira no kurwanya ruswa, turasanga guhera mu mashuri abanza, mu nteganyanyigisho zabo hakwiye kujyamo inyigisho zijyanye no gukumira no kurwanya ruswa kugira ngo gahunda yo kurandura ruswa burundu ibe umuco.”

Ikibazo cy’abashoferi batwara abakozi ba Leta cyagarutsweho

Urwego rw’Umuvunyi rwanasubije ku kibazo kireba abashoferi basabye kurenganurwa kubera ibirarane baberewemo n’ibigo byatsindiye amasoko yo gutwara abakozi ba Leta mu kazi hirya no hino mu gihugu.

Urwego rw’Umuvunyi ruvuga ko rumaze kubona ko ibi bibazo bihuriweho n’abantu benshi kandi bishyuza amafaranga menshi, rwakoze igenzura muri ibyo bigo (RTTA, PTS, GORILLAND SAFARIS Ltd) kuva muri Kamena kugeza muri Nzeri 2019 ndetse na SGES/ATT yasabwe imibare y’imyenda iberewemo kuko igenzura ryakozwe yarahagaze.

Muri iryo genzura, ibyo bigo byagaragarije Urwego rw’Umuvunyi intonde z’Inzego za Leta n’imyenda baberewemo ndetse basobanurira Urwego rw’Umuvunyi ko ari yo ntandaro yo kuba nabo batishyura abo bahaye akazi.

Nyuma yo kwegeranya iyi mibare, Urwego rw’Umuvunyi rwandikiye Minisiteri y’Ibikorwaremezo ruyigezaho raporo y’igenzura ikubiyemo n’inama zitandukanye iyo Minisiteri igomba gushyira mu bikorwa hagamijwe kunoza imikorere n’imikoranire n’ibyo bigo.

Perezida wa Komisiyo ya Politiki, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore mu Iterambere ry’Igihugu, Depite Rubagumya Furaha Emma, mu izina rya Komisiyo ayoboye, yashimye raporo bagejejweho n’Urwego rw’Umuvunyi ndetse avuga ko banyuzwe n’ibisobanuro bahawe.

Ibi biganiro hagati y’Urwego rw’Umuvunyi na Komisiyo ya Politiki, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore mu Iterambere ry’Igihugu mu Nteko Ishingamategeko byabaye hifashishijwe ikoranabuhanga mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus.

Umuvunyi Mukuru, Nirere Madeleine, yavuze hari intambwe nini yatewe mu kurandura ruswa n'akarengane mu Rwanda



source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/urwego-rw-umuvunyi-rwagaragarije-abadepite-ingamba-zo-guhangana-n-ibibazo-bya
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)