Icyambere nuko uzaba mugihe Amerika yugarijwe n'icyorezo cya Covid-19 kuburyo imibare y'abahitanwa na Corona ndetse nabayandura urushaho kwiyongera uko bucyeye n'uko bwije. Iyo ikazaba impamvu ituma uwo muhango w'irahira uzakorwa mu buryo bwubahirije amabwiriza yo kwirinda Corona mu buryo butigeze kuba kubandi ba Perezida bayoboye kiriya gihugu ki gihangange ku isi.
Icyakabiri n'uko uwo muhango uzaba mugihe kw'itariki 6/01/2021 abambari ba Perezida ucyuye igihe Donard Trump bateye ku inteko ishingamategeko bashaka ko bakwemeza ko Perezida Trump ariwe watsinze ayo matora, ibi bikaba biri mu bizatuma haba hari umutekano udasanzwe kuri uwo munsi.
Icyagatatu kizatuma iryo rahira rizaba rifite umwihariko n'uko inzego z'ubutasi za Amerika zifite amakuru yuko kuri uwo munsi hashobora kuzaba imyigaragambyo yogushaka kuburizwamo irahira rya Joe Biden bikozwe n'abashyigikikiye Donard Trump.
Mubindi biteganyijwe nuko muri uwo muhango hazabaho n'ihererekanya bubasha hagati ya Perezida ucyuye igihe Donard Trump abuhereza Perezida mushya Joe Bideni. Hitezwe ko uwo muhango w'irahira uzitabirwa na barwana shyaka baturuka mu ishyaka ry'abademocrate ari benshi.
Bagabo John.
Source : https://www.imirasire.rw/?USA-Umuhango-wo-kurahira-kwa-Joe-Biden-uherutse-gutorwa