Usengimana Faustin n'umugore we, Bayingana Daniella, bongeye kwibutsa umwana wano w'imfura, uzwi ku mazina ya Kaël, ko bamukunda cyane ndetse banamugaragariza ko bishimiye amezi 11 amaze avutse. Ibi aba bombi babigaragaje babinyujije ku rukuta rwa instagram aho bifashishije amafoto ye maze bakayaherekesha amagambo meza yuzuyemo urukundo rwinshi.
Usengimana Faustin n'umugore we
Usengimana Faustin we yahisemo gukoresha story ya instagram ye maze atangaza ibi bikurikira:
Ku rundi ruhande, umugore wa Usengimana Faustin yahisemo gukoresha urukuta rwe rwa instagram nyuma yuko ashyize hanze ifoto ya Kaël maze ayiherekesha amagambo agira ati: 'Baby kaël is 11months now we are excited but he is too excited of what he is able of doing now .Dear lord my heart is full of praise 🙏🏼'.
Mu gihe habura ukwezi kumwe gusa kugirango Kaël yuzuze isabukuru y'umwaka umwe amaze avutse, ababyeyi be ntibahwema guhora bamwereka ko bamukunda cyane ndetse banamubwira amagambo meza bashimangira ko bishimiye ko Imana yamubahaye nk'umwana wabo w'imfura.