Ushobora gusiga ikikwirukaho, ariko ntiwasiga ikikwirukamo. Abajenosideri isi yababanye nto, bahora bikanga kugarurwa mu Rwanda.Nta gahinda nko kwikanga gusubira iwanyu! #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Amakuru yizewe ava mu bihugu bahungiyemo aravuga ko  ubu  abajenosideri kabombo, barimo Agatha Kanziga, Gen Maj  Aloys Ntiwiragabo, Col Phénéas Munyarugarama, Lt Col Augustin Rwamanywa, Marcel Sebatware n'abandi ba ruharwa, bahahamutse, bikanga ukuboko k'ubutabera. Umwirabura wese babonye bamwitiranya n' Umunyarwanda uje kubasubioza I Rwanda.

Byageze n'aho baraga imitungo ababakomokaho, kuko bumva igihe icyo aricyo cyose batabwa muri yombi. Ubwoba bwarushijeho kubataha ubwo Felisiyani Kabuga yacakirwaga, Paul Rusesabagina yibonye mu Rwagasabo, Gen Mudacumura aguye Igihugu igicuri. Ni bya bindi ngo nta mutekano w'umunyacyaha, n'iyo yaba yumva akingiwe ikibaba n' ibikomerezwa, umutima mutindi ntumuha gutuza. Nta mahoro na mba, amahano bakoze ahora abashinja. Agatha kanziga we ngo baherutse gutesha agiye kwiyahura.Abajenosideri isi izabaha isomo.

Nubwo hari abamaze kugera aho bibwira ko ari kure hashoboka, isi yaranze ibabana nto. Bikanga buri kanya bari I Mageragere cyangwa I Mpanga. Bahora basega impamba, kuko batazi umunsi n'isaha. Babunza akarago, ntaho barara kabiri, ni nka Gahini amaze kwica mwene se, Abeli.  Abakirushya iminsi bo bahisemo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, bajijisha amahanga, ngo bucye kabiri. Imizindaro yabo  nka Judi Rever, umugore utagira kirazira, n' umugome  Fillip Reyntjens utasinzira adasize uRwanda icyasha, bararushywa n' ubusa, nyir' umuzingo niwe uzi uburemere bwawo.

Abajenosideri bazi ubukana bw'ibyaha bakoze. Abana b' interahamwe bibumbiye mu kishwe JAMBO Asbl bararwana intambara idashoboka yo gutagatifuza amashitani, bakibagirwa ko amaraso asama. Barahomera iyonkeje , kuko aho barwanaho bo bazi neza icyo umuhanga yahanuye, ati:' Tout se paie ici bàs'.Ibyo wakoze byose ku isi, uzabyishyurwa utarahava.

Dore noneho n'ibyaha muranabyongera nk'aho ibyo musanganywe byo biboroheye. Keretse rero niba kujya mu mitwe y'iterabwoba,FDLR n'iyindi idasiba kubamarisha, mwarabonye ariyo nzira yihuse yo guha Imana icyiru, ariko kwiyahura nabyo ni icyaha! Bajenosideri mbabwire, ibigarasha birabashuka ngo muhuje ibibazo, ariko byo nta Jenoside inajejetaho.

Kayumba Nyamwasa, David Himbara, Théogène Rusangwa n'ibindi bisambo bizaregwa kutanyurwa, ubugambanyi n'ubusahiranda, ariko mwe  mwahemukiye  n'abo mubyara, kuko mwabasize ikimwaro bazasazana. Isi nimuyimarishe ibirenge, ariko  usiga ikikwirukaho,ntusiga ikikwirukamo. Amaherezo y'inzira….?Muri bakuru mwiyuzurize.

The post Ushobora gusiga ikikwirukaho, ariko ntiwasiga ikikwirukamo. Abajenosideri isi yababanye nto, bahora bikanga kugarurwa mu Rwanda.Nta gahinda nko kwikanga gusubira iwanyu! appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/ushobora-gusiga-ikikwirukaho-ariko-ntiwasiga-ikikwirukamo-abajenosideri-isi-yababanye-nto-bahora-bikanga-kugarurwa-mu-rwanda-nta-gahinda-nko-kwikanga-gusubira-iwanyu/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)