Gerry Marsden wahimbye indirimbo y'ikipe ya Liverpool ikina muri shampiyona y'igihugu y'u Bwongereza, izwi nka 'You'll Never Walk Alone', yapfuye afite imyaka 78.
Iyi nkuru y'akababaro ku rupfu rwa Gerry Marsden, yemejwe n'umuryango we kuri iki cyumweru tariki, 03 Mutarama 2021, uvuga ko yasize indwara y'igihe gito gusa ikaba ntaho ihuriye n'icyorezo cya COVID-19.
Yvette Marbeck, umukobwa wa Gerry Marsden yatangaje ko Marsden yagiye kwa muganga kuri uyu wa Gatandatu tariki 02 nyuma y'uko yari yagaragayeho ko afite ikibazo gikomeye cy'amaraso atameze neza yinjiranga mu mutima we.
Ati 'Bwari uburwayi bw'igihe gito ndetse birihuse cyane kubyiyumvisha. Yari umubyeyi wacu, intwali yacu, yari mwiza, yari atangaje ndetse ibyo ureba nibyo ubona.'
Ikipe ya Liverpool FC yashyize ku mbugankoranyambaga zayo, ivuga ko amagambo ya nyakwigendera bazahorana iteka ryose. Yagize iti 'Ni agahinda gakomeye kumva ko Gerry Marsden yatuvuyemo. Amagambo ya Garry azahorana natwe iteka. Ntabwo uzagenda wenyine.'
Sir Kenny Dalglish wari umutoza wa Liverpool ubwo habagaho ibyago b'i Hillsborough nawe yatangaje ko ababajwe cyane n'inkuru y'urupfu rwa Marsden ndetse ko indirimbo ya 'You'll Never Walk Alone', ni kimwe mu bintu bikomeye mu ikipe ya Liverpool FC.
Umuyobozi w'Umujyi wa Liverpool, Steve Rotheram nawe yatangaje ko ababajwe cyane n'amakuru y'urupfu rwa Marsden. Ati 'Nabuze inshuti nziza mu 2020, byari byiza kubona ugana ku musozo. Gusa warangiye ugaragajwe n'urupfu rw'indi nshuti ikomeye muri iki gitondo. Ndababaye cyane.Ntabwo uzagenda wenyine.'
Itsinda ririmba rya Marsden, ni rimwe mu yagize ibihe bidasanzwe mu gihe cya 'the Merseybeat' ndetse no mu mwaka wa 1963, aho ryabaye itsinda rya mbere ryagize indirimbo 3 zari zikunzwe cyane. Iri tsinda ryamenyekanye ku izina rizwi nka 'Ferry Cross The Mersey', yashinzwe mu 1964.
Garry Marsden wahawe ishimwe rya MBE, mu 2003 kubera ibikorwa by'urukundo yakoze nyuma yo gufasha abagizweho ingaruka n'isanganya ryabereye i Hillsborough.
Source : https://impanuro.rw/2021/01/04/uwahimbye-indirimbo-ya-liverpool-fc-yapfuye-ku-myaka-78/