Uyu musaza yagiye agaragaza kenshi ko ari mu bukene bukabije kandi uyu muhanzi Diamond yitaga umwana we atunze amamiliyoni y'amadolari akura mu muziki no mu bucuruzi.
Icyakora,Abdul Djuma anengwa na benshi kuba yaratandukanye nabi na nyina wa Diamond Platnumz yari acyuye akaza kugaruka asaba gufashwa n'uyu muhanzi ukunzwe na benshi muri Afurika.
Nyina wa Diamond uzwi nka Mama Dangote niwe watangaje ko Abdul Djuma atari se wa nyawe wa Diamond Platnumz ahubwo ko se w'uyu muhanzi yapfuye agahitamo gushakana n'uyu mugabo wa kabiri.
Nyuma yo kubona ko ntacyo yakura kuri Diamond Platnumz cyane ko byamaze kumenyekana ko atari se,Muzehe Abdul yapfukamiye abanya Tanzania ababwira ko ageze mu za bukuru ndetse amaguru ye yabyimbye kubera uburwayi buzwi afite bityo bamuteranyiriza amafaranga agacuruza.
Yagize ati 'Narotaga kuzagira ibiro nkoreramo,Nd'umuntu ukunda gucuruza inkweto n'imyenda bya caguwa.'
Uyu musaza yakomeje asaba abanya Tanzania kumuteranyiriza agakabya inzozi ze.