Vision Fm, Radio nshya yarambagije abanyamaku... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Vision Fm ni Radio nshya yuguruye amarembo mu ntangiriro z'uyu mwaka. Ivuzwe cyane mu itangazamakuru ryo mu Rwanda muri iki gihe bitewe n'uko yahaye akazi abanyamakuru bari basanzwe bakorera izindi Radio mu biganiro bitandukanye kandi byari bikunzwe.

Byose byatangiye Tidjara Kabendera asezera mu Ikigo cy'Igihugu cy'Itangazamakuru, RBA yari amazemo imyaka 18 akorera ibiganiro bitandukanye byatumye akundwa karahava, kuri Radio no kuri Televiziyo. Aniyungura ubumenyi!

Akimara gusezera byavuzwe ko agiye gutangira kwikorera ko ntaho azongera guhurira n'itangazamakuru. Ibyo yandikaga ku mbuga nkoranyambaga bikagaragaza ko atazatira uyu mwuga.

Nta gihe kinini cyakiciyemo atangaza ko ijwi rye rigiye kongera kumvikana kuri Radio. Yavuze ibi hashize igihe ashyize umukono ku masezerano mu gihe kimwe na Joel Rutaganda wakoreye igihe kinini City Radio akaba n'Umuyobozi w'Ihuriro ry'Abanyamakuru bakora imyidagaduro, RSJF.

Nyuma, Mike Karangwa na Kenzman bari bamaze igihe bakorera B&B Fm batangaje ko basezeye kuri iyi Radio berekeza kuri Vision Fm ivugira kuri 104.1 Fm. Aba bombi bakoraga ikiganiro cy'imyidagaduro 'K&K Show' kuri B&B Fm buri Cyumweru.

Abanyamakuru bane barambagijwe na Vision Fm barangajwe imbere na Tidjara Kabendera wari umaze imyaka 18 akorera Ikigo cy'Igihugu cy'Igitangazamakuru, RBA. Asezera, iki kigo cyavuze ko mu gihe cyose yakoranye ubwitange n'umurava.

Kabendera amaze iminsi atangiye akazi ke kuri Vision Fm, aho akora ikiganiro 'TK On Air' guhera saa yine za mu gitondo kugeza saa saba. Ni umwe mu banyamakuru b'inararibonye u Rwanda rufite, washyize itafari rye ku muziki w'u Rwanda.

Karim Tuyishime [Kenzman] usanzwe ari umukozi w'uruganda rwa Skol azajya akora ikiganiro 'Hip Hop Nation' kizajya kiba kuva saa moya kugeza saa mbili n'igice z'ijoro. Iki kiganiro gishyize ku ibere indirimbo ziri mu njyana ya Hip Hop gusa.

Kenzman yabwiye INYARWANDA ko yahisemo gukora iki kiganiro kugira ngo agire uruhare mu guteza imbere abahanzi b'abanyarwanda bakora Hip Hop bakunze kuzamura ijwi bavuga ko itangazamakuru ritsikamira iyi njyana ikundwa na benshi.

Ati 'Nyuma y'igihe kirekire Hip Hop ari ibibazo nagize igitekerezo cyo kuba nagerageza uburyo natanga umusanzu mu guteza imbere Hip Hop. Cyane cyane ariko nshingiye ku bahanzi bato. Abahanzi bato bagenda bavuga ko nta 'promotion' babona kugira ngo bazamure impano zabo, indirimbo zabo ntizikinwa, ngo hakinwa indirimbo z'abantu bazwi baririmbye kuva cyera.'

Akomeza ati 'Ni umwanya rero ngiye gutanga kuri Hip Hop cyane ku bana bakizamuka. Ngaragaze injyana nshya zino za Hip Hop zigenda zigaragara ko zateye imbere. Muri rusange n'ikiganiro kizajya giha 'promotion' indirimbo za Hip Hop z'abahanzi Nyarwanda.'

Kenzman yavuze ko mu kiganiro cye azajya anagaruka ku makuru avuga ku bahanzi bakora injyana ya Hip Hop yaba abo mu Rwanda n'abo mu mahanga.

Mike Karangwa yakoreye ibitangazamakuru bikomeye mu Rwanda birimo Isango Star, Radio/Tv10 na Radio Salus. Yerekeje kuri Vision Fm avuye kuri B&B FM mu kiganiro 'K&K Show', aho yari amezi amezi atandatu.

Mike Karangwa ni umwe banyamakuru bamaze igihe kinini muri uyu mwuga. Ni umwe kandi mu bagaragaye mu kanama Nkemurampaka ka Miss Rwanda mu bihe bitandukanye. Ndetse hari amarushanwa atandukanye y'umuziki yitabajwemo.

Ijwi rye rimaze iminsi micye ryumvikana kuri Vision Fm mu kiganiro 'Late Night Show' gitangira guhera saa mbili n'igice z'ijoro kugeza saa yine n'igice z'ijoro. Kuva ku wa mbere kugeza ku wa Gatanu.

Joel Rutaganda ni umunyamakuru wakoreye igihe kinini City Radio yumvikanira kuri 88.3 Fm. Nawe ni umunyamakuru wa Vision FM, aho akora ikiganiro 'Hit Factory'.

Iki kiganiro cye kiba guhera ku wa Mbere kugeza ku wa Gatanu; kuva saa kumi z'umugoroba kugeza saa moya z'ijoro. Isaha ya mbere y'iki kiganiro ni umutumirwa, cyane cyane impano nshya.

Isaha ya kabiri aba afite ingingo runaka aganiriza abakurikiye Radio naho isaha ya nyuma n'isaha y'abaturage bahamagara kuri Radio bagasaba indirimbo bashaka.

Joel Rutaganda uherutse kurushinga yabwiye INYARWANDA ko bitewe n'uko ibiganiro biri kwiyongera kuri Vision FM, guhera ku wa mbere azajya akora amasaha abiri kuva ku wa Mbere kugera ku wa Gatanu.

Joel Rutaganda usanzwe ari Umuyobozi w'Ihuriro ry'Abanyamakuru bakora imyidagaduro mu Rwanda (Rwanda Showbiz Journalist Forum); yakoreye ibitangazamakuru birimo Igihe.com, Umuseke.rw na City Radio.

Radio Vision FM yamaze kurambagiza abanyamakuru bakomeye ikorera ku Kacyiru mu Mujyi wa Kigali munsi ya Minagri inyuma ya People Club.

Kenzman usanzwe ari umukozi wa SKOL yerekeje kuri Vision FM mu kiganiro giteza imbere injyana ya Hip Hop

Mike Karangwa wari umaze amezi atandatu akorera B&B Fm yerekeje kuri Vision

Tidjara Kabendera yasezeye kuri RBA yari amazeho imyaka 18, ajya gukorera Vision Fm mu kiganiro 'TK On Air'Joel Rutaganda Umuyobozi w'Ihuriro ry'Abanyamakuru b'Imyidagaduro mu Rwanda, RSJF azajya akora ikiganiro 'HIT Factory'

Uhereye ibumoso: Mike Karangwa, Tidjara Kabendera na Joel Rutaganda



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/102737/vision-fm-radio-nshya-yarambagije-abanyamakuru-bakomeye-102737.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)