Waba ugira impumuro mbi mu kwaha? Dore uko wabirwanya #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Impumuro mbi mu kwaha ibangamira cyane uyifite ndetse n'abo begeranye. Hari abitwararika bakita ku isuku ariko ikanga ikumvikana cyane cyane mu gihe cy'ubushyuhe, ibyuya byabaye byinshi. Hari uburyo bufasha umuntu kurwanya iriya mpumuro mbi.

Hari uburyo bwiza kandi bworoshye wakoresha ugatana burundu no kunuka mu kwaha:

Indimu: Indimu itanga impumuro nziza bitewe na aside yifitemo. Ushobora kuyogesha mu kwaha yonyine cyangwa wayivanze na 'Bicarbonate de Soude' igurwa muri za farumasi.

'Bicarbonate de Soude': Bicarbonate de Soude ushobora kuyisiga mu kwaha ugiye kuryama ukayireka, ukayikuraho bukeye ubyutse. Igabanya gututubikana cyane mu kwaha ari byo bizamura impumuro mbi.

'Vinaigre': Ushobora gukoresha vinaigre isanzwe y'umweru cyangwa ugakoresha iya pome. Uyisiga mu kwaha nijoro ukayikuraho bukeye ubyutse. Ibuza twa dukoko dutera umwanda n'impumuro mbi kororoka.

Kunoza imirire: Hari bimwe umuntu arya bishobora gutuma agira iriya mpumuro mbi birimo inzoga nyinshi n'itabi. Ibi bisaba kubireka ahubwo ukihatira kurya imbuto, ibinyampeke n'imboga. Akora ibishoboka byose akarya indyo yuzuye, akirinda umubyibuho ukabije kuko na wo uri mu byatuma agira ibyuya byinshi.

Isuku n'imyambaro: Abashakashatsi bagaragaza ko ibindi bifasha mu kurwanya impumuro mbi mu kwaha ni ukwita ku isuku, gukaraba umubiri wose buri munsi ukoresheje isabune ihumura kandi irwanya udukoko. Nyuma yo gukaraba ukihanagura neza.

Ikindi ni uguhitamo imyambaro idakurura cyane ubushyuhe ku mubiri, ushobora kujya wambara ifite igitambaro kitorohereye cyane cyangwa inyerera cyane, ugafata iyo mu bwoko bwa 'cotton', 'lin' na ' laine', kandi ugahinduranya buri munsi ntusubiremo umwenda inshuro ebyiri.

Gukoresha amazi ahagije (kuyanywa ): Iyo umubiri wawe ufite amazi ahagije bituma imyanda isohokana n'amazi bikakurinda ko ibyuya byawe biza kuba binuka.

Gukoresha isabune y'umwimerere: Isabune zikoze mu bintu by'umwimerere nk'iyitwa shea butter n'izindi zitandukanye nazo zifasha abantu kwivura impumuro mbi mu kwaha.

Ubu ni uburyo bw'ibanze wakwifashisha urwanya impumuro mbi mu kwaha, uramutse ubukoresheje ntibigire impinduka, ihutire kujya kwa muganga. Kuko byashoboka ko hari ikindi kibazo cyaba kibitera.

Source: InyaRwanda.com

www.afriquefemme.com

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Waba-ugira-impumuro-mbi-mu-kwaha-Dore-uko-wabirwanya.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)