Waruziko amazi arimo cocombre afite akamaro kenshi harimo no kugabanya ibiro? - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nibyo koko amazi agira akamaro kuyanywa ukwayo nkuko na concombre ifite ibyiza yihariye. Nyamara nanone uruvange rw'amazi na concombre rufite ibyiza ntagereranywa nkuko muri iyi nkuru tugiye kubivuga.

 

Akamaro k'amazi arimo concombre

 

  1. Uruhu rwiza

Muri concombre harimo ibisohora imyanda mu mubiri ndetse na za vitamin naho amazi yo azwiho kurwanya umwuma no gusukura umubiri. Uruvange rwabyo rero rwirukana imyanda ishajisha uruhu, rukarwanya iminkanyari yaruzaho, ndetse rukanarwanya utubara tuza ku ruhu kubera gusaza

 

  1. Kugabanya ibiro

Amazi arimo concombre atera igihagisha. Ndetse anarinda inyota dore ko hari igihe ugira inyota bikagendana no gusonza. Niba wifuza kugabanya ibiro, ifunguro ryawe rinini ribeho aya mazi kuko akurinda kuryagagura cyangwa kurya byinshi.

Aya mazi agufasha kurwanya umubyibuho
  1. Umutima

Concombre ikungahaye kuri potasiyumu uyu ukaba umunyungugu mwiza ufasha abafite ikibazo cy'umutima. Ubwinshi bwayo mu mubiri bugabanya igipimo cya sodiyumu, iyi ikaba mbi kuko ubwinshi bwayo mu mubiri butera umuvuduko ukabije w'amaraso. Kunywa aya mazi rero birwanya indwara z'umuvuduko, stroke, n'izindi zifata umutima.

Ni meza ku mikorere y'umutima
  1. Uburemere bw'amagufa

Nubwo muri concombre hatabamo imyunyungugu myinshi ariko habamo silicium na manganese, imwe mu myunyungugu umubiri udakenera ari myinshi, ariko ikenerwa ngo amagufa agire ireme. Kunywa aya mazi rero birafasha kugira amagufa afite ireme bikakurinda za rubagimpande n'izindi ndwara zifata amagufa uko usaza.

  1. Kongera amavangingo

Amavangingo, amazi, amanyare nkuko byitwa mu mazina atandukanye byiyongera iyo umubiri woroshye kandi urimo amazi menshi. Kunywa amazi arimo concombre rero ni bumwe mu buryo bufasha abagore kongera aya mavangingo.

  1. Kanseri

Muri concombre habamo cucurbitacin iki kikaba ikinyabutabire kiboneka muri yo gusa kikaba kizwiho gusohora imyanda mu mubiri by'umwihariko kunywa amazi arimo concombre bigafasha kurwanya kanseri ya porositate ku bagabo, n'izindi kanseri zinyuranye muri rusange.

  1. Gusukura

Kunywa aya mazi bizatuma unyara kenshi bityo uko unyara ube uri gusohora imyanda n'uburozi mu mubiri. ibi bizakorwa vuba kandi birinde ko hari imyanda n'uburozi byakibika muri wowe.

  1. Gukomeza imikaya

Muri concombre habonekamo silicium idakunze kuvugwaho cyane nyamara ikaba ari ingenzi mu gutuma ugira imikaya ikomeye kandi ikora neza.

 

Aya mazi ategurwa ate?

Gutegura aya mazi ntibigoye kandi ni ibintu nawe wakikorera. Icyo usabwa ni ukuba ufite amazi meza na concombre gusa.

  • Sukura concombre uyikatemo uduce mu muzenguruko (ntuyihate). Niba ushaka amazi yuzuye ikirahure urakata udusate 4 gusa ariko ushaka litiro ukoresha concombre yose
  • Suka amazi mu cyo uvangiramo hanyuma ushyiremo twa dusate twa concombre
  • Niba wabona balafu yishyiremo kugirango twa dusate twa concombre tutareremba. Utayifite ukoreshe ibindi birusha uburemere concombre ku buryo zijya ku ndiba ntizirerembe
  • Bireke gutyo iminota 15 mbere yo kunywa
  • Nyuma yo kunywa ayo mazi ongera ushyiremo andi kuko ntabwo intungamubiri zirashiramo. Nihashira amasaha 24 za concombre uzijugunye ukate izindi

SRC:UMUTIHEALTH



Source : https://yegob.rw/waruziko-amazi-arimo-cocombre-afite-akamaro-kenshi-harimo-no-kugabanya-ibiro/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)