Yari impano Imana yahaye u Rwanda! Urwibutso rw'abarimo Cardinal Kambanda kuri Padiri Ubald - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Inkuru y'itabaruka rya Padiri Rugirangoga Ubald yavuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika itaha i Rwanda mu rukerera rwo ku wa 8 Mutarama 2021.

Padiri Ubald witabye Imana ku myaka 66, yamenyekanye cyane mu bikorwa byo gusengera abarwayi, isanamitima n'ubumwe n'ubwiyunge ndetse aza kubishimangira mu gitabo yashyize hanze cyari gifite umutwe ugira uti 'Imbabazi zirakubohora'.

Mu ntangiriro za 2020 yavuye mu Rwanda agiye muri Amerika mu bikorwa by'ivugabutumwa no gusengera abarwayi asanzwe akora, yagombaga kugaruka muri Mata, gusa icyorezo cya COVID-19 gituma habaho guhagarika ingendo z'indege.

COVID-19 itangiye kugenza make ubwo yashakaga kugaruka yahise ayandura, ayimarana igihe kinini cyane kuko yabanje kumubuza guhumeka, ikira imusigiye indwara y'ibihaha, ari nayo bivugwa ko yazize.

Musenyeri wa Diyosezi ya Gikongoro Hakizimana Célestin, yabwiye IGIHE, ko ku wa Kane tariki 7 Mutarama 2021, Padiri Ubald yari yasomye misa mu bitaro yari arwariyemo ikaba ari nayo ya mbere yari asomye nyuma yo gukira Coronavirus.

Abari bari hafi ye bahamagaye murumuna wa Ubald witwa Révelien bamubwira ko mukuru we arembye, hashize isaha imwe bahita bamubwira ko yitabye Imana [Ubwo byari saa Tanu z'ijoro zo muri Amerika].

Padiri Ubald Rugirangoga yitabye Imana aguye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yari arwariye

-  Ababanye nawe bamufiteho urwibutso

IGIHE yaganiriye na bamwe mu baziranye na Padiri Ubald barimo n'abo babanye; bagaragaje ko yari umuntu witangira kugaburira imitima y'abantu no guharanira kunga ubumwe bwabo.

Uretse kuba afatwa nk'icyitegererezo muri Kiliziya Gatolika mu Rwanda, Padiri Ubald yari arambye mu ngabire yahawe y'Ubusaseridoti dore ko yari amaze hafi imyaka 35 ari Padiri, byumvikane neza ko nk'uwo yahaye Isakaramentu rya Batisimu ubu nawe ni Padiri.

Nyiricyubahiro Antoine Cardinal Kambanda avuga ko ku nshuro ya mbere asoma misa nk'umupadiri yari kumwe na Ubald.

Ku wa 9 Nzeri 1990, nibwo Kambanda yahawe Ubusaseridoti na Papa Yohani Pawulo wa II, mu muhango wabereye i Nyandungu, bukeye bwaho ku wa 10 asomera misa ye ya mbere muri Seminari Nto y'i Ndera [Petit Seminaire Saint Vincent de Paul].

Antoine Cardinal Kambanda avuga ko afite urwibutso rukomeye kuri Padiri Ubald icyo gihe wari umupadiri muri Diyosezi ya Cyangugu kuko muri iyo misa ya mbere bari kumwe.

Ati 'Bukeye bwaho, tariki 10, misa navuze ari nabwo bwa mbere nyivuze njyenyine nari kumwe na Padiri Ubald wari wadusuye acumbitse mu iseminari cyane ko nabanaga n'umupadiri biganye wari inshuti ye [Nyakwigendera Emmanuel Gasana].'

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi ari nabwo Padiri Ubald yakunze kuvugwa cyane mu bikorwa byo gusengera abarwayi, iby'isanamitima ndetse n'ubumwe n'ubwiyunge.

Yakomeje ati 'Twagiye rero duhura muri ubwo butumwa bw'ubwiyunge n'amahoro, kongera gusana umuryango Nyarwanda, by'umwihariko tukaba twaranakoranaga muri komisiyo y'ubutabera n'amahoro ishinzwe ubwo butumwa muri Kiliziya mu Rwanda.'

'Biratubabaje rero ukuntu atuvuyemo twari tukimukeneye by'umwihariko muri ubu butumwa bwo kunga Abanyarwanda. Imana imwakire aruhukire mu mahoro.'

Umushumba wa Diyosezi ya Gikongoro [Niyo Padiri Ubald yabarizwagamo], Musenyeri Hakizimana Célestin we avuga ko Kiliziya Gatolika n'Umuryango Nyarwanda babuze umuntu w'ingenzi cyane.

Avuga ko nyuma gato ya Jenoside yakorewe Abatutsi yabanye na Ubald i Kigali, ngo bitewe n'amahano yari amaze kuba mu Rwanda, yakundaga kuvuga ko Kiliziya itakoze ubutumwa bwayo kuko 'Umushumba atabashije kuragira ubushyo bwe.'

Ati 'Yavugaga ko ubutumwa bwacu tutabutunganyije. Hanyuma atangira kunga abantu atangiriye muri Paruwasi ya Mushaka atoza abantu ubumwe n'ubwiyunge ku buryo ibyo byakwiriye hose mu Rwanda. Iyo uvuze ubumwe n'ubwiyunge twumva Padiri Ubald n'ikipe ye.'

Musenyeri Hakizimana avuga kandi ko ibyo byose yabikoranaga n'ingabire yahawe yo gusengera abarwayi bagakira.

Ati 'Tuziko yazengurukaga hirya no hino mu bamushaka, akabasengera bamwe bagakira abandi bakoroherwa. Mbese yari impano Imana yahaye u Rwanda.'

Ubald wari umupadiri Mukuru wa Paruwasi ya Mushaka, yasabye Musenyeri ko yashyirwa ahantu azajya abona abantu benshi akabasengera, akubaka isanamitima n'ubumwe n'ubwiyunge.

Musenyeri Hakizimana avuga ko yamushinze Ikigo Ibanga ry'Amahoro kiba muri Paruwasi ya Nkanka muri Rusizi.

Ati 'N'ubu yari yaragiye muri Amerika gusaba amafaranga yo gukomeza kubaka iryo Banga ry'Amahoro, ubu hamaze kugeramo kiliziya, amacumbi y'abapadiri n'ibindi. Yitangiraga Isanamitima, Amahoro n'Ubumwe n'Ubwiyunge.'

Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Mushaka, Rwabugiri Siméon, we yavuze ko yamenye Ubald akiri muto ariko abaye umufaratiri baza no kubana.

Yagize ati 'Icyo muziho ni uko ari umuntu wicisha bugufi, wakira abantu bose bamugana cyane cyane abababaye bikaziramo n'impano ye yo kumva abantu. Ku buryo nta wamusangaga ababaye ngo ntamutege amatwi.'

Akomeza avuga ko 'Nyuma ya Jenoside yagiye yunga abantu bayirokotse n'ababahemukiye, byarenze n'aho akajya yunga n'abandi mu buzima busanzwe, abashyamiranye n'abaroganye n'abandi bose.'

Padiri Rwabugiri avuga ko imbuto yabibye zeze cyane ko mu bantu yagiye yunga harimo n'abashyingiranye kandi bari barahemukiranye nk'aho umwe wakoze Jenoside ashyingirana n'abarokotse biturutse ku kuba barunzwe na Padiri Ubald.

Hari abo yasengeye barakira

Padiri Ubald yari azwiho ingabire yo gusengera abarwayi bagakira indwara z'ibyorezo nka Kanseri, SIDA, Diyabete n'izindi zidakira cyangwa zikira bigoranye, hari benshi bagiye batanga ubuhamya ko bazikiriye mu masengesho yakoraga.

Nta na rimwe Ubald yigeze yiyitirira gukiza, ahubwo yagiye avuga ko bikorwa na Yezu wabikoze kera kandi yasubira mu ijuru agasiga avuze ko abazamwemera nabo bazakora nk'ibyo yakoze mu izina rye.

Mu kiganiro yigeze kugirana na IGIHE mu 2015 yavuze ko 'Ubundi Yezu ni umukiza, Yezu biva ku ijambo Yeshuwa mu Gihebureyo (Manirakiza). Yezu rero ni umukiza akiri kuri iyi si yakijije abantu barabibona kandi asiga abwiye abigishwa be ati "abazanyemera, muzakora nk'ibyo nakoze ndetse murenzeho kuko nsubiye kwa Data, muzaramburira ibiganza ku barwayi bakire.'

Yakomeje agira ati 'Yezu ni umukiza, abasenga barasaba Yezu agakiza, we wababwiye ngo nzabana namwe iminsi yose kugeza igihe isi izashirira. Iyo ubyemera rero ukabikora mu kwemera Yezu agombe abikore.'

Avuga ku ngabire yo gukiza abarwayi yagize ati 'Twamaze imyaka ine dusenga, abantu bakira ariko bakaza kubitubwira nyuma. Mugasenga nyuma y'ukwezi, abiri, ibyumweru, umuntu akaza avuga ngo njyewe nari ndwaye sinzi igihe nakiriye ariko nakiriye mu isengesho ryanyu.'

Yakomeje agira ati 'Uyu murimo nawutangiye mu 1987, ndi umupadiri w'umusore, muri Kamena 1991 nibwo ibyo kubona amashusho no kumva amajwi mu mutima byatangiye. Urumva byaje maze imyaka ine, ariko muri iyo myaka ine nsabira abantu barazaga bakambwira ko bakize.'

Niyibizi Verena wo mu Karere ka Kicukiro mu 2015 yavuze ko yanyuzwe no kuba mu isengesho rya Padiri Ubald, yakize indwara y'umutima yari amaranye imyaka irenga icyenda.

Ngo yari yarivurije mu bitaro bikomeye byo mu Rwanda, yoherezwa muri Kenya ntiyakira aza koherezwa mu bindi bitaro byo mu Bubiligi no mu Budage. Ubwo yari aziko akize, ngo yahuye n'ikibazo cyo gutangira kuva amashyira n'amaraso aho bamutoboye bamuvura.

Ibyo ngo byaje kumuviramo ubumuga atangira kujya atwarwa mu igare kuko yari yararwaye rubagimpande (Paralyse).

Niyibizi yavuze kandi ko yari amaze gutanga miliyoni zirenga 30 z'amafaranga y'u Rwanda yivuza.

Ariko ngo umunsi umwe, ari mu isengesho ryari yiyobowe na Padiri Ubald i Gikondo ngo nibwo yakize.

Mu magambo ye yagize ati ' Nagiye kumva Padiri aravuze ngo hari umubyeyi babaze, Yezu aramukijije. Amagufa yanjye arakocagurika, umunwa wari warahengamye uragaruka, akaboko karagaruka, ku cyumweru ku wa mbere ku wa kabiri ngiye kwisuzumisha basanga nakize. Nongeye gutwara imodoka yanjye. Iyo ndwara yari yaranteye diyabete n'amaso byose byarakize.'

Imbaga y'abakirisitu ni yo yitabiraga amasengesho ya Padiri Rugirangoga Ubald

Amateka avunaguye ya Padiri Ubald

Padiri Ubald yabonye izuba muri Gashyantare 1955, yavukiye mu yahoze ari Segiteri ya Rwabidege muri Paruwasi ya Mwezi, Komini ya Karengera, Perefegitura ya Cyangugu, ubu ni mu Karere ka Rusizi.

Yagizwe umupadiri mu 1984 ubwo yari afite imyaka 29 y'amavuko. Uyu muvugabutumwa yari afite impano yo gusengera abarwayi bagakira, ndetse yateguraga ibiterane bigari bihuza abantu benshi bamwe bagatanga ubuhamya ko bari bafite indwara zananiranye ariko bakaba bakize.

Ingabire yo gukiza abarwayi yatangiye kuyibona mu 1987, ubwo yajyaga asengera abantu, nyuma y'iminsi bagatanga ubuhamya ko bakize. Mu 1991, nibwo yatangiye kubona amashusho nk'ureba filime, akerekwa uburwayi akanavuga ko Imana ibukijije.

Padiri Rugirangoga Ubald yamenyekanye cyane kubera ibikorwa by'isanamitima n'ibindi byiganjemo ibyo gusengera abarwayi bagakira. Yari amaze imyaka irenga 32 yarihaye Imana.

Mu mwaka wa 2015 Padiri Ubald yagizwe umurinzi w'igihango kubera uruhare yagize mu gutangiza gahunda y'Ubumwe n'Ubwiyunge muri Paruwasi ya Mushaka, ikaba yarabyaye imbuto nyinshi mu baturage ndetse inarenga imbibi igera no mu zindi.

Padiri Ubald yari azwiho gusengera abarwayi bagakira zimwe mu ndwara zananiranye
Padiri Ubald (uwa kabiri uturutse ibumoso) ashimwa cyane kubera umusanzu yatanze mu bikorwa by'isanamitima n'ubumwe n'ubwiyunge



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/yari-impano-imana-yahaye-u-rwanda-urwibutso-rw-abarimo-cardinal-kambanda-kuri

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)