Yari umugabo w’umunyamahoro- Urwibutso Dr Kigabo yasigiye umugore we (Video) - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu muhango wo kumusezeraho bwa nyuma wabaye kuri uyu wa 26 Mutarama 2021, abawitabiriye bagaragaje ko bashenguwe n’urupfu rwe ariko bakomezwa n’imirimo myiza yakoze akiri muzima.

Mu ijambo ry’umugore we, Nyantore Diane, bari bamaranye imyaka hafi 35 yavuze ko ubwo yari ageze igihe cyo gushaka umugabo yasenze asaba Imana kumuha umwiza, ahura na Dr Kigabo.

Yagize ati “Nagiye kubana n’umutware wanjye narasenze Imana nyisaba umugabo w’umunyamahoro, ukunda Imana kandi wize, amasengesho yanjye yarasubijwe mpabwa umugabo mwiza.”

Yakomeje avuga ko mu myaka yose babanye yari umugabo urangwa n’umutima mwiza, ufasha ababaye, wumvikana n’abantu kandi ubwiriza neza.

Ati “Mu myaka yose twabanye yari umuntu w’umutima mwiza wagiye ufasha abapfakazi, warihiye imfubyi nyinshi yewe nabo twe tutari tuzi. Yari umuvugabutumwa mwiza natwe hano mu rugo yagiye atwigisha Mwuka Wera kandi byaradufashije.”

Urukundo, umurava no gufasha ababaye byamurangaga kandi byashimangiwe n’umuhungu we wa gatatu, Irakoze Yannick, wavuze ko bazatera ikirenge mu cya se.

Yakomeje ati “Data yadutoje gukunda Imana cyane ndabimushimira kandi yaduhaye ibyo yari afite byose; si ku muryango gusa ahubwo hari abantu benshi yagiye afasha hirya no hino kandi tuzakomereza aho yari agejeje.”

Mukuru we, Pasiteri Irakiza Rweribamba Isaac, yavuze ko urupfu rwa Dr Kigabo ari igihombo ku muryango n’igihugu muri rusange.

Ati “Yabaniye neza abantu bose, yari inkingi ya mwamba mu muryango kandi yanagiriye akamaro igihugu.”

Uretse abo mu muryango we, abasenganaga na Dr Kigabo ndetse n’abaziranye na we bavuga ko ari umwarimu wabo, umujyanama ndetse n’abo bakoranye by’umwihariko muri Banki Nkuru y’u Rwanda, bagarutse ku butwari, umurava n’urukundo byamuranze.

Umuhango wo gushyingura Dr Kigabo wabaye kuri uyu wa Kabiri mu gihe hari hashize amasaha make hamenyekanye indi nkuru y’urupfu rwa Murumuna we witwa Bucondo Sophany na we witabye Imana aguye muri Australia.

Umugore wa nyakwigendera Dr Kigabo, Nyantore Diane, yavuze ko Imana yari yaramuhaye umugabo mwiza
Mukuru wa Dr Kigabo, Pasiteri Irakiza Rweribamba Isaac, yavuze ko umuryango ubuze umuntu w'intwari
Umuhango wo gusezera kuri Dr Kigabo witabiriwe n'abantu bake bo mu muryango we mu kwirinda ikwirakwira rya COVID-19
Dr Kigabo wishwe na COVID-19 yasezeweho bwa nyuma
Byari amarira n'agahinda mu muhango wo gushyingura Dr Kigabo Thomas

Amafoto: Niyonzima Moïse

Video: Mucyo Serge




source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/yari-umugabo-w-umunyamahoro-urwibutso-dr-kigabo-yasigiye-umugore-we-video
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)