Yigomwa Buruse kugira ngo afashe abafite ibibazo nk'ibyo yahoranye (ubuhamya) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Cyusa Ian Berulo
Cyusa Ian Berulo

Cyusa Ian Berulo yavutse mu mwaka wa 1992, mu Murenge wa Murundi mu Karere ka Karongi.

Ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yabaga, Cyusa yabashije kurokokana na nyirakuru ubyara nyina ari na we wamureraga kuko nyina yitabye Imana amubyara.

Uyu mukecuru na we ngo yari akuze cyane afite imyaka 85 y'amavuko akaba n'umukene cyane ku buryo ngo hari n'igihe bashoboraga kumara iminsi ibiri nta kintu bakojeje mu kanwa.

Mu mwaka wa 1998 nibwo Cyusa yatangiye ishuri ari we wijyanye nta gikoresho afite na kimwe usibye urubaho yandikagaho.

Icyo gihe ngo yabashaga gucengana n'abarimu ku buryo atishyuraga amafaranga 100 umunyeshuri yasabwaga kwishyura.

Ageze mu mwaka wa kane mu mashuri abanza ngo yaje kuvumburwa ko atishyura arirukanwa arataha.

Nyuma y'iminsi ibiri ngo yagarutse ku ishuri gusaba imbabazi, umuyobozi w'ishuri ngo aramuhakanira ahita areka ishuri.

Ati “Natangiye nta gikoresho na kimwe cy'ishuri nkandika ku rubaho rwa Triplex najya gutaha nkarusiga munsi y'urugi nkarufata ngarutse mu gitondo ariko nkaba uwa mbere.”

Akomeza agira ati “Baje kumvumbura ko ntishyura baranyirukana hashize iminsi ibiri nagarutse gusaba imbabazi ndabyibuka umugore wayoboraga ishuri ni we wa mbere mu buzima nabwiye ko ndi impfubyi bityo yandeka nkiga ambwira ko adakeneye kumva ibyo mvuga ndataha mva mu ishuri.”

Abafite ubumuga bahabwa ingurube n
Abafite ubumuga bahabwa ingurube n'ihene kugira ngo bisange mu muryango bafite imibereho myiza

Nyuma y'imyaka itatu ngo yaje kubwirwa n'umwalimu w'umusore ko yagaruka ku ishuri akamufasha.

Mu mwaka wa 2003 Cyusa Ian Berulo ngo yagarutse ku ishuri yizeye inkunga y'uwo mwalimu nyamara idahari ahubwo ari uko amafaranga y'ishuri yari amaze gukurwaho ku banyeshuri bose mu gihugu.

Yasoje amashuri abanza akomereza mu mwaka wa mbere mu mashuri y'uburezi bw'ibanze (Nine-Year Basic Education) kugera mu mwaka wa Gatatu wayo.

Aha ngo yahuye n'ibibazo bikomeye kuko yagombaga kwiga ariko anashaka ibitunga urugo.

Ati “Jye natahaga saa munani mu gihe abandi bataha saa kumi ngiye gukora umusiri (gukora ibiraka). Nakoze ku cyuma gisya amasaka ikayi iri iruhande rwanjye nkatsa icyuma ndebaho nitegura ikizamini.”

Cyusa avuga ko yatsinze neza ikizamini cya Leta yoherezwa kwiga mu Ntara y'Iburasirazuba ku ishuri ryisumbuye rya Kabirizi (Ecole Secondaire de Kabirizi).

Icyo gihe ngo yari amaze gukorera amafaranga 47,000 frw aguramo umufariso (Matelas) asigarana 38,000 frw kandi ku ishuri agomba kwishyura 47,000frw.

Ageze mu nzira ajya ku ishuri ngo yabonye umugiraneza w'umusirikare na we wari utwaye umwana we ku ishuri na we yajyagaho aramutwara amugezayo.

Yakomeje kwihishahisha ntiyishyure nyuma aza kugaragara agezemo ideni ry'amafaranga y'u Rwanda 146,000 frw.

Iyo igihe cyo gutaha no gusubira ku ishuri cyageraga, akenshi ngo igice cy'urugendo rwe yakigendaga n'amaguru ubundi agatabarwa n'abagiraneza bakamutwara.

Ati “Hari n'igihe navuye i Nyamata ngera i Kigali nari mfite 2000frw kandi kugera i Kigali ari 2500frw. Nabikoraga niyibye kuko itegeko ni uko imodoka zikura abanyeshuri ku ishuri ntibagende mu muhanda. Navaga ku ishuri n'amaguru nkategera i Sake kugira ngo urugendo ruhure n'ayo mfite.”

Yishyuye gute ideni ry'ishuri, yamenye ate FARG?

Cyusa Ian Berulo avuga ko yageze igihe abwira umwalimu wamwigishaga witwa Jackson ikibazo cye amugisha inama y'aho yanyura kugira ngo yishyurirwe.

Ngo yamugiriye inama yo kwandikira Akarere akomokamo n'indi miryango kugira ngo abone inkunga imufasha kwiga.

Ati “Nandikiye Akarere igisubizo kirabura, nasubiyeyo Umunyamabanga w'Akarere (Secretary) ampuza n'umuyobozi wungirje ushinzwe imibereho myiza witwa Isimbi Mukabarisa Dative. Namubwiye ikibazo cyanjye ansubiza ko narenganye ndetse ambwira ko ngenda ibindi akabikurikirana.”

Ku itariki 26 Mata 2014 nibwo Cyusa Ian Berulo yabonye icyemezo cya FARG akomeza amashuri ndetse aranatsinda yinjira muri kaminuza y'u Rwanda ishami rya Kigali (KIST).

Ageze mu mwaka wa Kabiri wa kaminuza muri Nyakanga 2017 ngo yasubiye iwabo aho akomoka ajya gusenga ashaka ikarita ya batisimu.

Icyo gihe ngo yabonye abana bashobora kuba babayeho mu buzima yanyuzemo ahitamo gushinga umushinga ubafasha.

Amafaranga 25,000 yahabwaga na Leta kugira ngo amufashe mu masomo ye ngo yahisemo kwigomwa 5,000frw bya buri kwezi kugira ngo afashe abo bana kubona ibikoresho by'ishuri.

Amezi atatu ya mbere ngo ntibyagenze neza ariko ntiyacika intege arakomeza ariko yimurira ibikorwa bye ahagana mu Birambo muri Karongi.

Umushinga Berulo Foundation wa Cyusa, ubu ufite abanyeshuri bari barataye ishuri mu turere twa Karongi na Rulindo 213 ufasha.

Abana bagurirwa inkwavu, bakazorora zikabyara andi matungo

Uretse abana bataye ishuri ngo afite n'abandi bana 16 afasha bafite ubumuga harimo babiri bishyurirwa amashuri yisumbuye ndetse na 14 bahawe ingurube.

Abana bari barataye ishuri barisubijwemo bahabwa inkwavu ngo zibafashe kubona ibikoresho by
Abana bari barataye ishuri barisubijwemo bahabwa inkwavu ngo zibafashe kubona ibikoresho by'ishuri biboroheye kandi banizigamire ku buryo mu myaka 5 buri wese yaba afite miliyoni imwe

Uyu munsi ngo hari umwana wo mu karere ka Karongi w'imyaka irindwi umaze kugura inka mu mafaranga 130,000frw yakuye ku rukwavu yahawe na Berulo Foundation.

Agira ati “Nsoje amashuri nabonye aho nkora imenyereza-mwuga rihemba nkajya mpabwa 100,000frw nkuramo 30,000frs nguramo ingurube nziha abafite ubumuga ndetse nkashyiraho n'utundi nahaga abafashamyumvire kugira ngo bamfashe abantu badafata nabi amatungo babonye.”

Cyusa Ian na Foundation Berulo ngo bafite intego ko mu myaka itanu buri wese azaba afite amafaranga y'u Rwanda miliyoni imwe (1,000,000frw).

Abana bafashwa ngo buri gihe bagenda bongerwaho abandi bitewe n'ubushobozi.

Cyusa Ian Berulo na Foundation ye, yifuza ko yafashwa kubona aho gukorera, kuba abayobozi bakwegera abafatanyabikorwa (gusura abana bahabwa inkunga) ariko by'umwihariko akifuza ko abayobozi b'amashuri bakwigisha abana kumenya kwizigamira bakiri bato.

Kugira ngo abana batsinde kandi borore neza ngo baratemberezwa, bigatera abandi kubikora neza.

Cyusa Ian Berulo ubu ariga muri Kaminuza y'u Rwanda icyiciro cya gatatu aho yiga ibijyanye no kubaka amahoro no kwirinda umwiryane (Peace and Conflict Transformation).




source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/yigomwa-buruse-kugira-ngo-afashe-abafite-ibibazo-nk-ibyo-yahoranye-ubuhamya
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)