Yubatse mu ishusho y'igitonyanga! Ibyo wamenya ku nyubako nto nshya yashyizwe mu marembo ya Kigali (Amafoto) - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ahubatse ako kazu gato, ubusanzwe hari inyubako isanzwe itajyanye n'igihe hanyuma Umujyi wa Kigali usaba ko ivugururwa. Abahanga mu gukora ibishushanyo by'inyubako bakoze inyigo ariko inyinshi zikaza ziri mu isura isanzwe nta n'igisobanuro cyihariye zitanga kuri ba nyirayo no ku isura nziza y'Umujyi wa Kigali kuko zari mu ishusho y'inzu isanzwe itakishijwe imigongo.

Byaje guhinduka, hakorwa inyubako iri mu isura itamenyerewe, ariko ituma Umujyi wa Kigali ukomeza gusa neza, ikanatanga igisobanuro ku bazahakorera.

Inyubako ihari, iri mu ishusho y'igitonyanga cy'amazi gitambitse kuko bene yo bitwa Liquid Telecom, izina n'ubundi ririmo ijambo 'Igitonyanga' mu Kinyarwanda.

Yashushanyijwe inubakwa n'Ikigo Fdg Africa cyashinzwe na Johnson M. Bigwi umaze kumenyerwa mu gukora ibishushanyo by'inzu zibereye ijisho kandi zishyirwa ku butaka buto.

Aganira na IGIHE, Bigwi yavuze ko igishushanyo cyakozwe mu gihe cy'iminsi itatu, cyeretswe ba nyiracyo baragishima nyuma y'igihe bashaka kuhashyira inyubako yajya itangirwamo serivisi ariko ifite umwihariko mu bwiza n'igisobanuro cy'ibyo beneyo bakora.

Ati 'Nyirayo yarambwiye ati ushobora kumpa igitekerezo mu gihe cya vuba cy'icyo twakora? Ndamubwira nti mpa iminsi itatu, ndagenda ndatekereza. Igitekerezo rero cyaturutse mu izina, Liquid igizwe n'igitonyanga, ndavuga nti hariya hari akazu kameze nka kontineri ntabwo nakongera gukora ikintu kimeze kuriya. Ndatekereza ndavuga nti reka dukore ikintu kimeze nk'igitonyanga, ndeba igitonyanga uko kiba kimeze, ndavuga nti reka ngitambike ndebe ni aho byavuye.'

Kubera uburyo aho iyi nyubako yashyizwe hateye, hubatswe mu buryo bwihariye ariko umuntu udasanzwe abizi ntiyapfa kumenya imiterere y'iyo nyubako.

Aho iyi nyubako yubatse, hari igiti kinini cyakorewe umwenge hagati mu nyubako ku buryo gikomeza kuhaguma kigatanga amahumbezi.

Ati 'Twararebye turavuga tuti iki giti tugisanze aha, ubu tugikureho? Nitugikuraho kizagwa mu muhanda, kandi ibyo turi gukora turi kurengera ibidukijije, turavuga tuti reka tugikorera umwenge.'

Aho iyi nyubako yashyizwe, ni ahazajya hatangirwa serivisi z'ibanze za Liquid Telecom. Hazaba hari internet yihuta ndetse hashyizwe aho abantu bashobora kwicara hameze nk'ibaraza ku buryo ushaka internet ashobora kuhicara akaryoherwa no kwirebera ibyiza by'Umujyi wa Kigali.

Ubu iyi nyubako igeze ku kigero cya 80%, imirimo y'ibanze yararangiye, hasigaye kuyitaka no gushyiramo internet ku buryo abantu batangira kuhahererwa serivisi.

Fdg Africa yashinzwe na Bigwi ifite intego yo gufasha abanyarwanda kubaka mu buryo bugezweho, butangiza ibidukikije, budatwara ubutaka bunini kandi mu nzu zifite umwihariko bitandukanye n'uko usanga henshi na henshi inyubako zose zisa.

Aho iyi nyubako iri hari hasanzwe kontineri itajyanye n'igihe, ubu hubatswe mu buryo bugezweho
Igishushanyo cy'aha hantu cyakozwe mu minsi itatu, imirimo ihita itangira
Hakozwe mu ishusho y'igitonyanga cy'amazi gisa n'igitambitse
Hazajya hatangirwa serivisi za Liquid Telecom zijyanye na internet
Hazashyirwaho aho abantu bashobora kwicara bakaryoherwa na internet

Amafoto: Igirubuntu Darcy




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/yubatse-mu-ishusho-y-igitonyanga-cy-amazi-ibyo-wamenya-ku-nyubako-nto-nshya

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)