Zinedine Zidane yavuze ku myitwarire itari myiza ya Eden Hazard ushinjwa kutigirira icyizere. – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umutoza w'ikipe ya Real Madrid, Zinedine Zidane yavuze ko Eden Hazard asigaye ari ku rwego rwo hasi ndetse ko atakigirira ikizere.Hazard wahenze Real Madrid ubwo yavaga muri Chelsea, amaze gutsinda ibitego 2 gusa mu marushanwa yose amaze gukina muri uyu mwaka w'imikino. Ndetse yanagaragaje urwego rwo hasi ku mukino banganyijemo na Osasuna ubusa ku busa mu cyumweru gishize.

Nyuma y'umukino wa Spanish Super Cup basezerewemo n'ikipe ya Athletic Bilbao, zidane yagarutse kuri uyu mukinnyi anavuga ko akwiye kwihanganirwa. Yagize ati'acyeneye kugarura icyizere kugirango ajye akina imikino ikomeye, ndetse anatsinde ibitego mbese, harabura gukora ikinyuranyo nk'umukinnyi ukomeye. Tuzi umukinnyi ukomeye uko aba ameze, niyo mpamvu rero ducyeneye kwihanganira Hazard agakora cyane akagaruka mu bihe bye.Abafana barifuza kubona Hazard wo muri Chelsea ariko tugomba kwihangana, mboneraho n'umwanya wo kuvuga ko tutatsinzwe kubera Hazard ahubwo twatsinzwe nka Real Madrid.'

Like this:

Like Loading...



Source : https://yegob.rw/zinedine-zidane-yavuze-ku-myitwarire-itari-myiza-ya-eden-hazard-ushinjwa-kutigirira-icyizere/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)