5 Azahora yibukirwaho: Wa mubyeyi witahiye, wari umuhanga mu gucuranga gitari waririmbanaga n'umuhungu we #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu mpera za 2020 ikinyamakuru InyaRwanda.com cyatangaje inkuru y'umubyeyi witwa Mukankusi Jeanne wari ufite imyaka 62 icyo gihe, wagiye agaragara kenshi aririmbana n'umwana we Pacifique Imanishimwe uzwi ku izina rya Paccy. Kuri ubu inkuru ibabaje ni uko uyu mubyeyi wari umuhanga cyane mu gucuranga gitari atakibarizwa mu Isi y'abazima.

Ubwo yasurwaga iwe mu rugo mu mwaka wa 2020, Mukankusi wasoje Kaminuza mu 2019 mu bijyanye n'imiyoborere, yavuze uburyo yinjiye mu muziki abifashijwemo n'umuhungu we Pacifique Imanishimwe usanzwe ari umucuranzi n'umuririmbyi muri korali. Batangaje ko bafite umushinga wo kujya baririmba kandi banacuranga indirimbo zo mu gitabo bakibanda ku bitangaza Imana yabakoreye

Kuri ubu amakuru ababaje ni uko uyu mubyeyi Jeanne yamaze kwitaba Imana azize indwara ya Cancer y'ibihaha, akaba yari anafite ikibazo cy'impyiko. Tariki ya 06/02/2021 ni bwo yitabye Imana ku myaka 63 y'amavuko, asiga abantu 12 barimo na Paccy bakundaga kuririmbana. Mu kiganiro na InyaRwanda.com, umuhungu we Paccy yavuze ibintu atazibagirwa ku mubyeyi we. Yavuze ko agiye kubivuga, yavuga byinshi ariko yemera kuvugamo bitanu.

Paccy hamwe n'umubyeyi we Jeanne witabye Imana azize uburwayi

Paccy umwana wa 9 wa Jeanne Mukankusi, yavuze ko umubyeyi we yagiye amwigiraho ibintu byinshi by'agaciro kandi by'umumaro. Ku isonga yahashyize uburyo yubahaga Imana ndetse agakunda no kuyikorera. Ati "Ikintu cya mbere ni uburyo yubahaga Imana ndetse akagira umwete ku murimo wayo, buri munsi aharanira gukiranuka ndetse no kwezwa ubugingo, mbega ahora agira ishyaka n'umwete ku bintu by'Imana. Icyo ni ikintu cya mbere ntashobora kuzibagirwa ku mubyeyi wanjye".

"Ikindi ni uburyo twafatanyaga umurimo w'Imana by'umwiharimo mu rugo turi 11 mu bana be, ariko kuba njye mbashije kuba nsigaranye ikimenyetso cyangwa se urwibutso nzasigara ndeba cyangwa se n'abazankomokaho bazabibona ko njye n'umubyeyi wanjye twakoze umurimo w'Imana muri iki gihe, ni urwibutso kuko nanjye sinshobora kubyibagirwa, ni ikintu gikomeye nsigaranye nk'urwibutso".

"Ikindi iyo twabaga twicaye cyangwa se tuganira, yakundaga kunganiriza ambwira uburyo ki satani yaturwanyaga twembi kuva njye nkiri muto nkiri no munda, ndibuka ko yajyaga akunda kunganiriza ambwira ko yansenganye amasengesho y'iminsi 5 antwite, ubundi ambwira ko ajya kumbyara atigeze agira ibise, yambyaye mu buryo bw'igitangaza, abandi babyeyi turabizi ko bajya kubyara bakajya ku bise bakaribwa, ariko njye byabaye nk'umurabyo, sinzi ukuntu Imana yabigenje mu bumana bwayo irabikora".

"Ikindi kintu yajyaga ambwira ni uburyo baturoganye baduha Acide (soma aside) mu cyayi turayisangira, ubwo icyo gihe biba ibintu birebire, ndarwara ndaremba, mama nawe ararwara kandi umuntu wabikoze amuzi, urumva ko dufitaye amateka. Urwo narwo ni urwibutso mu byo yakundaga kumbwira Imana yagiye idukorera muri macye".

"Ikindi yatwigishije gusenga, adutoza inzira yo kubaha Imana, numva ari nabyo kugeza n'ubu tukigenderaho kandi bizakomeza no kutuyobora, inzira yadutoje niyo tuzagumamo. Icyo ni ikintu mwibukiraho ntazigera nibagirwa mu buzima bwanjye, inzira yadutoje niyo nzira tugomba kugumamo".

"Ikindi wenda navuga ko ari icya nyuma ni ukuntu yubahaga abantu bose, mbese yari azi kubana n'abantu muri rusange, haba ku muto haba ku mukuru, ntabwo yagiraga kurobanura, waba uri umukire waba uri umukene. Umuntu wese yamugaha agaciro amugomba nk'umukuntu ukabona ko mbese afite umutima wa kimuntu. Icyo nacyo ni ikintu namwigiyeho ntazigera nibagirwa, mbese gufata umuntu wese nkamwubaha uko ari nkamuha agaciro".

Paccy yavuze 5 muri byinshi atazibagirwa ku mubyeyi we

REBA HANO 'MBESE TUZAHURIRAYO' UYU MUBYEYI YARIRIMBANYE NA PACCY

REBA HANO 'WASIZE UBWIZA' YARIRIMBWE N'UYU MUBYEYI HAMWE NA PACCY

REBA HANO IKIGANIRO NA NYAKWIGENDERA JEANNE UBWO YARI AKIRI MUZIMA

Source: InyaRwanda.com

[email protected]



Source : https://agakiza.org/5-Azahora-yibukirwaho-Wa-mubyeyi-witahiye-wari-umuhanga-mu-gucuranga-gitari.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)