Iyo uteye icyumvirizo ku ndirimbo ze z'urukundo yagiye asohora mu bihe bitandukanye, zifite imisusire y'amagambo adasanzwe y'imitoma ihanitse ikoreshwa n'abakundana gusa.
Nk'indirimbo ye 'Diama' aherutse gusohora yayivuguruye nyuma y'uko ahuye n'uyu mukobwa akunda byihariye. Yatangiye gukundana na Marie Jeanne iyi ndirimbo ayifite muri studio, urukundo rumaze kurandaranda muri we arayivugurura.
Yabwiye INYARWANDA ko umwaka ushize ari mu rukundo n'umukobwa acyesha iterambere agezeho. Ko babanje kuba inshuti mu gihe cy'amezi agera kuri atanu mbere y'uko atangira kumutereta no kumwerurira ko yamuhisemo mu bandi.
Ati 'Ni umuntu umbaha hafi cyane. Ndishimira impinduka mu mikorere nyuma y'umwaka ushize dukundana. Ni umuntu twahuye turahuza. Akenshi ntabwo akunda kwihuza n'ibintu byanjye by'umuziki cyane, abimenyera aho ngaho. Ni umuntu wankunze nyuma y'ubuzima bw'umuziki.'
Uyu muhanzi yavuze ko yanyuzwe n'uburyo we na Kankuyo bajya inama; baganira, bagafatanya mu iterambere no gushyira buri kimwe cyose ku murongo.
Yavuze ko uyu mukobwa afite umuco kandi ko n'ababyeyi be bamwishimiye. Ati 'Nkubwije ukuri ni umuntu uciye bugufi kandi n'ababyeyi banjye baramukunda. Mama wanjye aramukunda.'
Yvanny Mpano uzwi mu ndirimbo zirimo 'Ndabigukundira', avuga ko umunsi wa Saint Valentin umwibutsa gukomeza kugaragariza urukundo ababyeyi be, inshuti, abavandimwe n'abandi.
Uyu muhanzi yavuze ko yakomwe mu nkokora n'icyorezo cya Covid-19, kuko yiteguraga gufata amashusho y'indirimbo ye yise 'Diama'. Avuga ko muri iki gihe ari gukora ku mishinga y'indirimbo yishyuriwe na Imbuto Foundation.
Yvanny kandi yavuze ko afite indirimbo zigera kuri esheshatu muri studio, indirimbo ahuriyemo n'abandi bahanzi batandukanye, indirimbo 'Nzaza' yaririmbyemo Yverry, Alto, Victor Rukotana, Mozzey Yemba Boy na Mentor Africa.
Uyu muhanzi kandi yavuze ko muri iki gihe ari gushyigikira umuhanzi mushya witwa Florient ari gufasha gukorera indirimbo kwa Producer Bob. Ndetse ko mu minsi ya vuba atangira kumufasha gushyira hanze amashusho y'indirimbo ze.
Yvanny Mpano yatangaje ko umwaka ushize ari mu rukundo na Kankuyo umushyigikira muri buri kimwe
Yvanny yagaragaje umukunzi we kuri Saint Valentin, avuga ko nyinshi mu ndirimbo yasohoye zifite aho zihuriye naweKankuyo Marie Jeanne uri mu rukundo n'umuhanzi Yvanny Mpano, ashimirwa uruhare rwe mu iterambere ry'uyu musore
Yvanny Mpano yavuze ko uyu mwaka atazicisha irungu abafana be n'abakunzi b'umuziki muri rusange