Ababyeyi basabwe kuba maso ku isambanywa ry'abana b'abahungu riri kwigaragaza - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi bitangajwe nyuma y'aho ku cyumweru tariki ya 7 Gahsyantare mu Murenge wa Nyakaliro mu Karere ka Rwamagana hagaragaye umugabo wiyemereye ko yasambanyije abana b'abahungu bagera kuri 20 bari hagati y'imyaka itatu na 18.

Uyu mugabo yafashwe nyuma y'aho umwana w'imyaka 13 yavuye iwe amaze kumusambanya mu kibuno agataha ababara cyane, ababyeyi be bahise bakurikirana basanga uyu mugabo amaze umwaka wose asambanya abana b'abahungu bo mu Kagari ka Rwimbogo aho ngo abashukisha avoka, imineke naho abakuze akabaha amafaranga.

Uretse uyu mugabo mu Ukuboza 2020 nabwo mu Karere ka Gasabo hagaragaye umusore w'imyaka 19 watawe muri yombi akekwaho gusambanya abana b'abahungu 17 mu bihe bitandukanye, Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwategetse ubushinjacyaha ko uyu musore akorerwa ibizamini byo mu mutwe kugira ngo barebe niba yarabikoze ari muzima.

Nyuma y'aba bantu bagiye basambanya abana b'abahungu muri iki gihe, Umuvuzigi w'Umusigire wa RIB Dr Murangira B. Thierry yabwiye IGIHE ko ababyeyi bakwiriye gukanguka bakita ku bana b'abahungu nkuko babikora ku bakobwa ngo kuko nabo basigaye basambanywa.

Yagize ati ' Abana b'abahungu nabo barasambanywa rwose, ni ibintu bitari bisanzwe ariko biri kugenda bigaragara. Buriya abana b'abahungu bashobora gusambanywa n'abagabo cyangwa se abakobwa bakuru, icyo dusaba ababyeyi rero ni uko nabo bagomba gukanguka bakamenya ko n'abana b'abahungu nabo bugarijwe nubwo biri ku kigero cyo hasi ugereranyije n'abakobwa.'

Dr Murangira yakomeje avuga ko ababyeyi basabwa ku kwita ku bana babo anasaba imiryango kwirinda kunga abasambanya abana n'imiryango ngo kuko uzabifatirwamo azahanwa.

Ati ' Icyo dusaba ntabwo ari umwihariko ku bahungu gusa ahubwo ni abasambanya abana muri rusange, ni uko ibi bintu babyirinda kandi bigomba gcika ku babikora kuko ntituzatezuka mu kubarwanya, umuryango nyarwanda wo turawusaba kurwanya umuco woguhishira no kudaha uburemere iki cyaha ngo bagere aho bashaka kunga imiryango.'

Yavuze ko umuntu uzafatwa ahishira uwakoze iki cyaha yaba umuturage cyangwa umuyobozi wo mu nzego z'ibanze azajya ahanwa nk'umufatanyacyaha.

Umuvuzigi w'Umusigire wa RIB Dr Murangira B. Thierry yabwiye IGIHE ko ababyeyi bakwiriye gukanguka bakita ku bana b'abahungu nkuko babikora ku bakobwa ngo kuko nabo basigaye basambanywa



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ababyeyi-basabwe-kuba-maso-ku-isambanywa-ry-abana-b-abahungu-riri-kwigaragaza

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)