Ikipe ya PSG irahangana na FC Barcelona muri 1/16 cya UEFA Champions League mu mukino ubanza urabera I Camp Nou ariyo mpamvu uyu Nasser Al-Khelaifi yari yaherekeje ikipe ye.
Amashusho yafashwe na Gol TV akerekanwa mu kiganiro 'El Golazo'yagaragaje abafana ba FC Barcelona bari inyuma ya hoteli ikipe ya PSG icumbitsemo bari kwandagaza bwana Al-Khelaifi.
Bavugaga bati 'Reka Messi wenyine wa gisambo we.'Undi mufana we yarengereye amutuka ku babyeyi kubera ko ngo ashaka gushyira imbaraga mu gutwara Messi wabahaye ibyishimo bakabisinda.
Yaba umuyobozi w'imikino wa PSG,abakinnyi barimo Neymar Jr,Paredes,Di Maria n'abandi bose bemeje ko umwaka utaha Messi azakina I Paris.
Kylian Mbappe na Mauricio Pochettino bavugirijwe induru ubwo bari bageze I Catalonia.
Aba bafana ba FC Barcelona bakoze ibikorwa bya kinyamaswa kuko baraye baturitsa ibishashi inyuma ya hoteli ya PSG kugira ngo abakinnyi bayo badasinzira.
Kuri uyu wa kabiri haraca uwambaye gusa PSG ntabwo ifite Neymar Jr na Angel Di Maria.