-
- Umugore ntiyasigaye inyuma mu kubungabunga umutekano haba mu gihugu imbere no hanze yacyo
Mu byo Abagore bo hirya no hino mu Gihugu bishimira, birimo no kuba hari bagenzi babo bagiriwe icyizere, ubushobozi bifitemo babasha kububyaza amahirwe n'umusaruro bituma igihugu n'abagituye batera imbere, birenga imbibi ku buryo hari n'amahanga agenda yungukira mu byiza umugore ageza ku muryango w'aho abarizwa.
Kuba ibi bigenda bigerwaho, babikesha Intwari zitangiye igihugu, harimo izamennye amaraso, izindi zigomwa ibyiza mu bikorwa byo kwitangira abandi, zigamije ko Igihugu gitekana, kigatera imbere.
Bamwe mu bagore baganiriye na Kigali Today, bagaruka ku ngero z'ibyiza byagezweho, babikesha ubwitange bw'Intwari zitangiye igihugu, bashimangiye ko amahirwe abagore bahawe yo kwinjira mu myanya y'Ubuyobozi, bahabonera urubuga rwo gufatanya n'Abagabo kubaka igihugu bigatuma iterambere ry'umuturage ryihuta.
-
- Mu Nteko Ishinga Amategeko abagore bagaragaza ubushobozi bwabo
Mukamuganga Aimeritha w'imyaka 62 y'amavuko, ni umuturage wo mu Karere ka Nyabihu, Yagize ati: “Mu gihe cyose Umugore yabayeho adafite uruvugiro yari ameze nk'aho ari mu icuraburindi. Nkanjye ntabwo nagize amahirwe yo kugana ishuri, nyamara atari uko nari mbinaniwe, ahubwo ari ya myumvire ababyeyi bacu basanzeho y'uko umugore ari uwo kwirirwa mu gikari”.
Ati “Byatumye nkurira mu kwitinya nkumva ko nta mugore ushobora kugira ubushobozi bwo kuba yahagararira abandi cyangwa ngo abayobore. Kubona Leta yacu irangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame yarakoze ibinyuranye n'ibyo abantu bo hambere bibwiraga, akimakaza imiyoborere umugore afitemo uruhare, umugore nawe agahera kuri ayo mahirwe akagaragaza ko abishoboye, ni ibintu uyu munsi w'Intwari usanze nishimira”.
-
- Ubwitange bw'Intwari bwavuyemo umusaruro watumye inganda ziyongera umugore ahabonera imirimo
Mu myaka ikabakaba 27 ishize u Rwanda rubohowe, Leta yavuguruye amategeko mu kurengera uburenganzira burimo n'ubw'abagore. Mu mategeko yashyizweho harimo n'irirebana n'uko mu myanya y'ubuyobozi nibura Abagore bagomba kuba bangana na 30%.
Bamwe muri bo bemeza ko ayo ari amahirwe igihugu cyabahaye badakwiye bityo ko gupfusha ubusa, nk'uko Uwitonze Modeste ukuriye Inama y'Igihugu y'Abagore mu Ntara y'Amajyaruguru (CNF) abisobanura.
-
- N'imirimo byari bimenyerewe ko ikorwa n'abagabo abagore barayishoboye
Ati: “Hari ingero nyinshi dufite z'abayobozi baba mu nzego zo hasi n'izo hejuru, bazirambyemo kandi bayobora neza. Yaba mu bigo bya Leta n'ibyigenga, umugore ntahwema kugaragaza ubudashyikirwa mu gutanga ibitekerezo bifasha abandi guhindura ibitagenda neza, bigashingirwaho hagenwa uko tuzamura ibipimo by'imibereho myiza”.
Yongeraho ati “Ubushobozi bwabo ntibugarukira mu nshingano z'imiyoborere irebana no guhagararira abandi gusa kuko no mu miryango tuzi abayoboye ingo kandi baziha icyerekezo gihamye, bikarinda abo babyaye kwandagara cyangwa gusabiriza. Ikindi ni uko abagore b'intangarugero mu bufatanye no kuzuzanya hagati yabo n'abagabo babo, bitanga umusaruro wo kubaka umuryango utekanye”.
Kuri iyi nshuro hazirikanwa Intwari zitangiye igihugu, uyu munsi usanze Abanyarwanda bahanganye n'Icyorezo cya Covid-19.
Mu rugamba rwo kukirwanya, abagore bavuga ko bazakora uko bashoboye ntibasigare inyuma haba mu gukumira ikwirakwizwa ry'icyo cyorezo, kubahiriza ingamba zo kucyirinda, bashyira imbere kunganirana mu buryo bw'amikoro n'ibitekerezo mu gushaka umuti w'uko mu gihe kiri imbere kizahashywa, intego umugore yiyemeje agakomeza kuzigeraho nta kimukoma mu nkokora.
-
- Baraseruka bagatahana intsinzi!
source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/abagore-bahamya-ko-intwari-z-igihugu-zatumye-babasha-kugaragaza-ubushobozi-bwaho