Abakinnyi babiri ba FC Barcelona batukanye ku babyeyi mu mukino banyagiwemo na PSG #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubwo PSG yari ibamereye nabi iri kubasatira cyane, Gerard Pique wari hasi ku buryo bugaragarira buri wese muri uyu mukino,yatukanye na Antoine Griezmann ibitutsi bikomeye bigera nubwo bagera ku babyeyi.

Amashusho yafashwe aba bombi bari gutukana niyo yahamije ibi bitutsi bya Pique wagowe cyane no guhagarika Mbappe bikagera ubwo amutsindana ibitego 3 muri 4-1 batsinzwe.

Icyakora,uku gutukana kwabaye ubwo amakipe yombi yari akinganya igitego 1-1 gusa Pique yababajwe n'imyitwarire ya Griezmann wahushije igitego cyabazwe ubwo yazamukanaga umupira yari ahawe neza na Messi yawutera ukajya hanze.

Messi yari yafunguye amazamu ku munota wa 27 ku gitego cya penaliti yateye neza nyuma y'aho umusifuzi yemeje ko Kurzawa yategeye mu rubuga rw'amahina de Jong nyamara yiteze.

Ubwo PSG yari imaze kwishyura iki gitego ibifashijwemo na Mbappe,Pique yasabye asakuza bagenzi be kugerageza kugumana umupira.

Yagize ati 'Mureke tugumane umupira igihe kinini.'Griezmann yahise amusubiza ati 'Tuza, Geri,reka gusakuza.Aba bahise batukana cyane ku babyeyi gusa ntibyabujije umukino gukomeza.

Myugariro Lenglet niwe wahosheje uyu mwaka mubi wari hagati y'aba bombi ariko bose banzuye ko batuza kuko barimo gusatirwa cyane.

Mu gice cya kabiri nibwo PSG yatsinze ibitego byisukiranya ibifashijwemo na Mbappe wongeyemo ibindi 2 na Moise Kean watsinze ikindi n'umutwe.Umukino wo kwishyura ni kuwa 10 Werurwe 2021.



Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/abakinnyi-babiri-ba-fc-barcelona-batukanye-ku-babyeyi-mu-mukino-banyagiwemo-na

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)