Ni mu itangazo yanyujije ku mbuga nkoranyambaga nka Twitter aho rivuga ko 'Bitewe n'umubare munini w'abakobwa bakomeje kugaragaza ubushake bwo kwitabira irushanwa rya Miss Rwanda 2021, igihe ntarengwa cyo kwiyandikisha no gutanga video zizakoreshwa mu majonjora y'ibanze (Auditions) cyongereweho amasaha 24.'
Kwiyandikisha muri Miss Rwanda byagombaga kurangira ku wa 08 Gashyantare 2021; ibikorwa by'ibanze by'amajonjora bigatangira tariki 09 Gashyantare kugeza kuya 18 Gashyantare 2020. Kuva kuya 19 Gashyantare hagatangazwa abahagarariye Intara zitanduaknye n'Umujyi wa Kigali.
Nishimwe Naomie Miss Rwanda 2020 yanditse kuri konti ye ya Instagram ashishikariza abakobwa kwitabira Miss Rwanda 2021. Ati "Ntawamenya ashobora kuba wowe. Amahirwe masa ku bakobwa mwese."
Abantu benshi bakomeje kuvuga ko iri rushanwa ritakabaye muri iki gihe isi ihanganye n'icyorezo cya Covid-19. Mu gusubiza, Rwanda Inspiration Back Up itegura iri rushanwa yavuze ko 'Twanze gusubika igikorwa cyo gutora Miss Rwanda 2021 ku nyungu z'abakobwa.'
Umubare w'abakobwa umaze kumenyekana w'abiyandikishije ni 402. Ndetse abakobwa 20 ba mbere bazahabwa buruse (Bourses) z'ubuntu na Kaminuza ya Kigali zo gukomeza amasomo.
Amajonjora y'ibanze ya Miss Rwanda 2021 azakorwa hifashishijwe ikoranabuhanga nk'uko byatangajwe ku wa 04 Gashyantare 2021. Ni mu gihe ibindi byiciro by'iri rushanwa bizakorerwa mu muhezo kubera icyorezo cya Covid-19 cyugarije Isi muri iki gihe.
Ingengabihe y'iri rushanwa ivuguruye yasohotse ku mugoroba w'uyu wa Gatatu tariki 10 Gashyantare 2021, igaragaza ko amajonjora y'ibanze (Auditions) atangira kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Mutarama 2021 akazasozwa ku wa 19 Mutarama 2021. Azaba hifashishijwe Ikigo cy'Igihugu cy'Itangazamakuru (RBA).
Abakobwa bemerewe guhagararira Umujyi wa Kigali n'Intara enye z'u Rwanda bazatangazwa ku wa 20 Gashyantare 2021 mu muhango uzabera imbona nkubone kuri RBA.
Abakobwa bazatsinda bazahita binjira mu cyiciro cy'amatora yo kuri internet no kuri SMS kizaba kuva ku wa 22 Gashyantare 2021 kugeza ku wa 03 Werurwe 2021 ku rubuga rwa IGIHE no kuri SMS.
Abakobwa bazajya mu mwiherero uzaba mu muhezo (Bubble) ku wa 03 Werurwe 202, ubera kuri La Palisse Nyamata mu karere ka Bugesera mu Ntara y'Uburasirazuba.
Umuhango wo guhitamo abakobwa bazajya mu cyiciro cya nyuma cy'iri rushanwa (Pre-Selection) uzaba ku wa 06 Werurwe 2021 utambuka kuri RBA no kuri shene ya Youtube ya Miss Rwanda.
Umwiherero w'abakobwa bageze mu cyiciro cya nyuma (Boot Camp) uzaba guhera ku wa 07 Werurwe 2021 uzasozwe ku wa 20 Werurwe 2021, ari nabwo hazamenyekana umukobwa wegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2021 mu muhango uzatambuka kuri RBA no kuri shene ya Youtube ya Miss Rwanda.
Abakobwa 402 ni bo biyandikishe mu guhatanira ikamba rya Miss Rwanda 2021. Harimo abakobwa bitabiriye iri rushanwa mu bihe bitandukanye, abarangije icyiciro cya kabiri cya Kaminuza n'icya Gatatu cya Kaminuza 'Masters' n'abandi bafite inyota yo kwegukana iri kamba ry'igiciro kinini.
Ku ya 11 Ukuboza 2020, abateguye Miss Rwanda batangaje impinduka zikomeye mu irushanwa rya Miss Rwanda 2021, ryiswe 'Miss Rwanda y'impinduka', nyuma y'amavugurura mu mitegurire, ryakinguye amarembo ku bakobwa benshi mu gihe ibihembo na byo byavuguruwe.
Uzegukana ikamba rya Miss Rwanda hamwe n'abazatsindira amakamba atandukanye bazahabwa ibihembo n'inyungu nyinshi mu rwego rwo gutuma aya marushanwa aha imbaraga abakobwa benshi bashoboka.
Mu mpinduka nshya, imyaka yemewe isabwa uwitabira yongerewe kuva kuri 18 kugeza kuri 24 igera kuri 18 kugeza kuri 28, mu gihe uburebure bwasabwaga bwavanyweho. Abitabira amarushanwa bagomba kuba bari mu rwego rwiza rw'umubiri (BMI).
Bitandukanye no mu marushanwa y'imyaka yashize, uwatsindiye Miss Rwanda 2021, abatsindiye andi makamba n'abageze mu cyiciro cy'umwiherero bazashyigikirwa mu buryo butandukanye, harimo gutera inkunga imishinga yabo n'impano zabo nziza mu gihe cy'umwaka wose.
Abakobwa bafite ubushake bwo kwiyandikisha muri Miss Rwanda 2021 bashyizwe igorora