Aba bana bo mu Murenge wa Bumbogo mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali banditse iriya baruwa ngo batanabibajije ababyeyi babo kuko bumvaga ari igitecyerezo kibari ku mutima.
Bombi biga mu mashuri abanza ; Ishimwe Irakoze Queen yiga mu mwaka wa gatatu w'amashuri abanza mu gihe murumuna we Mutesi Uwase Promesse w'imyaka 7 yiga mu mwaka wa kabiri.
Ni ibaruwa bandikishije ikaramu y'ubururu ku gapapuro gato ko mu ikaye isanzwe. Ngo banditse bifuza ko Madamu Jennette Kagame abafasha kwiga neza na bo bakamenya kuvuga icyongereza badategwa.
Baganira n'Ikinyamakuru Isano dukesha iyi nkuru, bagize bati 'Igitekerezo twese twarakizanye turicara ngo tumwandikire. Twabonaga abandi bana bavuga neza Icyongereza twumva natwe dushaka kukivuga kubera ko aho twiga tubona tutakivuga neza.'
Uretse inzozi zo kuzavamo abantu bakomeye kandi bazagirira akamaro igihugu, aba bana ngo banifuza kuzahura na Madamu Jeannette Kagame kuko bakunze kumukurikirana mu makuru kuri Television bakabona asanzwe akunda abana b'abakobwa kubera uburyo abateza imbere.
Madamu Jeannette Kagame wanashinze umuryango Imbuto Foundation ufasha urubyiruko by'umwihariko abana b'abakobwa mu bikorwa binyuranye birimo kwiga ndetse no kwiteza imbere, muri 2018 yahawe igihembo cy'Umugore w'Indashyikirwa wo muri Africa (African Women of Excellence Awards).
Ni igihembo gihabwa abagore bagize uruhare rukomeye mu guhindura imibereho y'abatuye ibihugu byo muri Africa, by'umwihariko Madamu Jeannette Kagame ashimirwa uruhare agira mu burezi bw'umwana w'umukobwa ndetse n'iterambere ry'abagore.
UKWEZI.RW