Abandi banyarwanda babiri bashimutiwe i Kampala na CMI - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Amakuru avuga ko ku wa Gatanu tariki 5 Gashyantare 2021, ari bwo aba bakozi ba CMI, bafashe aba banyarwanda bari basanzwe ari abacuruzi mu murwa mukuru w'icyo gihugu, Kampala.

Bivugwa ko Munyurangabo na Mugisha bafashwe n'abakozi ba CMI batari bitwaje urwandiko rutegeka ko batabwa muri yombi cyangwa indi nyandiko yemewe n'amategeko, bahatirwa kuva mu modoka zabo bari barimo bahita bashyirwa mu zindi z'urwo rwego bajyanwa shishi itabona.

Munyurangabo yari umucuruzi uzwi mu Mujyi wa Kampala aho yakoraga ibijyanye na restaurant n'akabari kazwi cyane nka Pyramid i Kansanga, mu nkengero z'umujyi wa Kampala.

Ni mu gihe Mugisha we yafatanyanga na Munyurangabo aho yari umuyobozi wa 'Pyiramid Bar and Restaurant'.

Ni ahantu hari hamenyerewe ko Abanyarwanda cyangwa Abanya-Uganda bafite inkomoko mu Rwanda, bagakunda kuhasohokera cyane, ariko n'Abagande benshi bakaba bakundaga kujya gufatiramo amafunguro n'ibyo kunywa.

Umurinzi w'aka kabari yabwiye Virunga Post dukesha iyi nkuru, ko atumva icyo abayobozi be bazize ati 'Aka ni akabari gasanzwe gusa nk'akandi ako ariko kose muri Kampala.'

Mu ntangiro z'ukwezi gushize, na bwo undi mucuruzi w'Umunyarwanda wari ukomeye mu Mujyi wa Kampala, Napoleon Rebero, yaburiwe irengero nyuma yo gufatwa agatabwa muri yombi binyuranyije n'amategeko, bikozwe na CMI.

Rebero yari afite iduka mu gace k'ubucuruzi ka Kikuubo mu mujyi rwagati wa Kampala. Yajyanywe hamwe n'umugore we, ariko nyuma yiminsi ine umugore ararekurwa. Rebero akomeza gufungwa mu buryo butemewe n'amategeko.

CMI ishinja aba bacuruzi 'kuba ba maneko b'u Rwanda'.

Ibirego nk'ibi ni byo bishinjwa abanyarwanda amagana n'amagana b'inzirakarengane bitewe n'umugambi wa Perezida Museveni wo gushyigikira abashaka guhungabanya umutekano w'u Rwanda yagize kuva kera.

Museveni yahaye inshingano CMI zo gukorana n'umutwe w'iterabwoba wa RNC ya Kayumba Nyamwasa, hamwe n'andi matsinda arimo FDLR y'abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, kugira ngo bakore uko bashoboye bahungabanye umutekano w'u Rwanda, n'ubwo byabaniranye.

Bumwe mu buryo CMI na RNC bakoresha mu kugerageza ibikorwa byabo harimo gushimuta Umunyarwanda wese wishoboye cyangwa ufite ikindi gikorwa muri Uganda, ariko akaba adashyigikiye ibikorwa by'imitwe y'iterabwoba nka RNC.

Uburyo bakoresha ni ugushimuta inzirakarengane zigakorerwa iyicarubozo kenshi, zigahatirwa kwinjira muri RNC, babyanga bakajyanwa muri kasho za CMI, ndetse bamwe bakajyanwa gutorezwa I Minembwe muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.

Urwitwazo rwo gushimuta aba Banyarwanda rukunze guhuzwa no 'Kwinjira mu gihugu bitemewe n'amategeko cyangwa kuba muri Uganda mu buryo butemewe n'amategeko', ariko iyo witegereje usanga abanyarwanda hafi ya bose bafatwa baba bafite ibyangombwa, abandi babaye muri Uganda imyaka myinshi ndetse rimwe na rimwe banahafite imiryango.

Icyamaze kugaragara ni uko mu gihe CMI iba igerageza gufata abanyarwanda basa nk'abishoboye aho muri Uganda, akenshi iba igamije kubasaba gutera inkunga ibikorwa bya RMC, babyanga bagahera ubwo batotezwa.

Ikindi iyo ubakurikiranye bose, usanga ibyo bashinjwa bifitanye isano ya hafi kandi bijya gusa, kuko bose nta kindi bashinjwa kitari 'kunekera u Rwanda cyangwa gutunga imbunda mu buryo butemewe'. Abantu benshi bagiye bashinjwa ibyo byaha barimo n'uzwi cyane, Rene Rutagungira wakorewe iyicarubozo n'ibindi bikorwa bibabaza umubiri. Kuba ibyo byaha bikunze kuba bisa, ni icyerekana uburyo uyu ari umugambi mugari wateguwe na Leta ya Uganda.

Mu by'ukuri ariko, nta na rimwe Uganda irajyana mu nkiko Umunyarwanda muri aba batabwa muri yombi ngo ahamwe n'ibi byaha baba babashinja. Abantu nka Rutagungira bagiye bahohoterwa bakajyanwa mu rukiko rwa gisirikare mu buryo bunyuranyije n'amategeko cyane ko ari umusivile.

Ikindi kimaze kwigaragaza muri ibi bikorwa, ni uko abanyarwanda benshi batabwa muri yombi mu buryo butemewe n'amategeko muri Uganda, n'iyo bamaze kugera muri kasho, bategereza igihe kinini mbere yo kugezwa imbere y'ubutabera, ndetse abenshi ntibanagezwa imbere yabwo burundu.

Bafite n'uburyo bumwe bafata aba banyarwanda, aho abakozi ba CMI bagenda bakazenguruka umuntu, bakamufata bakajugunya mu modoka zabo zifite ibirahure byijimye, ubundi bakamujyana muri kasho zayo, agakorerwa iyicarubozo, agafungirwa ahantu hatemewe, kandi nta bimenyetso bimushinja bitanzwe.

Leta y'u Rwanda imaze imyaka igaragaza ko ibi bikorwa bigayitse byo gufunga bya hato na hato abaturage bayo, ndetse muri Werurwe 2019, yanateye intambwe yo gusaba abanyarwanda kwirinda kujya muri Uganda.

Nyuma yaho, Angola yinjiye mu bibazo by'u Rwanda na Uganda itangira ubuhuza mu biganiro ku mpande zombi ndetse biza kuvamo amasezerano yiswe aya Luanda, akubiyemo ingingo zigaragaza uburyo bwo kongera kuzahura umubano hagati y'ibi bihugu bibiri by'ibituranyi.

N'ubwo aya masezerano yari yashyizweho umukono na Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni ndetse n'uw'u Rwanda, Paul Kagame, igihugu cya Uganda kibinyujije muri CMI, cyakomeje gukora ibikorwa byo gufunga abanyarwanda mu buryo butemewe no gukorera iyicarubozo.

Ku rundi ruhande, iyo abo banyarwanda bifashije bamaze gufatwa bagafungwa, bagateshwa utwabo, akenshi usanga abakozi ba CMI basubira inyuma bakirara mu mitungo yabo, irimo amazu, imodoka n'imirima bakabitwara.

Abanyarwanda bakorera Kampala babayeho mu bwoba bwo gushimutwa na CMI



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abandi-banyarwanda-batatu-bashimutiwe-i-kampala-na-cmi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)