Abamaze gukira biyongereyeho 265 bagera ku 11,617.Abakirwaye ni 4,356
Minisante yagize iti "Twihanganishije imiryango y'abagabo batatu b'imyaka 80, 52 (i Kigali) na 45 (i Nyagatare) bitabye Imana."
Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n'umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y'ubuhumekero.
Mu gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, abaturarwanda basabwa gukomeza kwitwararika no kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n'amazi n'isabune no kwambara udupfukamunwa n'amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n'abantu benshi.
Ikigo cy'Igihugu cy'Ubuzima (RBC), cyatangaje ko kigiye gupima COVID-19 abantu 5.000 bakora imyuga itandukanye muri Kigali, mu rwego rwo gusuzuma uko ubwandu buhagaze mu nzego zitandukanye z'abantu, kikaba ari igikorwa kizamara iminsi ibiri.
Ibinyujije ku rubuga rwa Twitter, RBC, yatangaje ko guhera kuri uyu wa 5 kugeza ku wa 6 Gashyantare 2021, izakora igikorwa cyo gupima abamotari, abashoferi batwara imodoka rusange (bus), hamwe n'abakora imirimo yari yakomeje gukora mu gihe cya Guma mu Rugo i Kigali.
Iryo tangazo rikomeza rigira riti 'Tuzapimira kuri Stade Amahoro, Stade Regional no kuri IPRC Kicukiro. Abazatoranywa ngo bapimwe, bazabimenyeshwa binyuze mu mashyirahamwe basanzwe bakoreramo.'
Ibi RBC ibitangaje mu gihe habura iminsi mike ngo Kigali ive muri gahunda ya Guma mu rugo nyuma y'ibyumweru bigera kuri bitatu nk'uko byemejwe n'Inama y'Abaminisitiri yateranye ku wa 2 Gashyantare 2021.
Muri imwe mu myanzuro y'iyo nama harimo ko guhera ku wa 8 Gashyantare 2021, Umujyi wa Kigali uzava muri gahunda ya Guma mu Rugo, ibikorwa bimwe bikongera kwemererwa gukora, ariko bikajya bifunga saa moya z'umugoroba nk'uko bizaba bimeze n'ahandi hose mu gihugu.
Mu bikorwa bizaba byemerewe gukora, harimo imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange n'iz'abantu ku giti cyabo, zizaba zemerewe gutwara 50% by'ubushobozi bwazo; moto n'amagare bizaba byemerewe gutwara abagenzi hubahirizwa amabwiriza yose y'isuku; ndetse amasoko n'amadoka nabyo bizafungura ariko hajye hasimburana umubare utarenze 50%, n'ibindi.
Iki gikorwa cyo gupima bamwe mu bazaba bemerewe gutangira imirimo yabo ku wa 8 Gashyantare 2021, kiratuma bamenya uko bahagaze bityo bamenye uburyo bazitwara mu gihe ibikorwa bizaba byongeye gufungura mu Mujyi wa Kigali.
Minisitiri w'Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, aherutse gutangaza ko ibyumweru bibiri bya Guma mu Rugo i Kigali byatanze umusaruro ufatika, kuko byatumye umubare w'abandura ndetse n'uwabahitanwa n'icyorezo ugabanuka cyane, akaba ari nayo mpamvu bongeyeho ikindi cyumweru kugira ngo umusaruro nibura ugera ku kigero cya 9/10.
Ati 'Twari dukeneye iki cyumweru kugira ngo dushimangire ibyiza bya Guma mu Rugo, navuze igabanuka ry'abarwayi twakiraga ariko hari n'igabanuka ry'abahitanwa n'icyorezo. Iki cyumweru rero kiraza gufasha kugira ngo ingamba zubahirizwe ariko n'abantu babone ko iki cyorezo gikomeye.'