Abantu batanu bahitanywe na COVID-19 mu Rwanda abandi 236 barayikira #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abamaze gukira biyongereyeho 259 bagera ku 13,937.Abakirimo kwitabwaho n'abaganga ni 3,027.

MINISANTE yagize iti "Twihanganishije imiryango y'abagabo batanu b'imyaka 86, 82, 68, 63 (i Kigali) na 54 (i Kayonza)."

Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n'umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y'ubuhumekero.

Mu gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, abaturarwanda basabwa gukomeza kwitwararika no kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n'amazi n'isabune no kwambara udupfukamunwa n'amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n'abantu benshi.

Mu gihe habura iminsi micye kugira ngo umuntu wa mbere aterwe urukingo, inzego z'ubuzima mu Rwanda ziravuga ko imyiteguro irimbanyije, ku buryo nyuma ya tariki ya 15 Gashyantare, ari nabwo u Rwanda ruzakira inkingo za mbere za Covid-19 zakozwe n'uruganda rwa Pfizerâ€"BioNTech, ruzahita runatangira kuzitanga.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye n'Umuvugizi wa Minisiteri y'Ubuzima, Juliet Mahoro Niyingabira, yatubwiye ko imyiteguro irimbanyije kandi ko inkingo zizatangira gutangwa nyuma ya tariki ya 15 Gashyantare, ubwo zizaba zikigera mu Rwanda.

Yagize ati "Ibikorwa byo kwitegura ikingira byaratangiye kandi bigeze kure, ariko ikingira ryo rizatangira icyo gihe".

Uyu muyobozi yirinze kwemeza niba inkingo za Pfizer-BioNTech u Rwanda rwemerewe muri gahunda ya COVAX zaramaze kugera mu Rwanda, gusa ahamya ko ibintu byose, birimo ibikoresho, gutegura abazakingira n'abazakingirwa, gutegura ibikoresho bizabikwamo inkingo ndetse no gutegura uko zizatangwa mu gihugu hose byamaze gutegurwa kandi biri kugenda uko byapanzwe.

U Rwanda ruri mu bihugu bine bizakira inkingo za mbere muri gahunda ya Covax ku Mugabane wa Afurika, kimwe na Cape Vert, Tunisia na Afurika y'Epfo. Ni nyuma y'igenzura ryakozwe n'inzego zitandukanye zirimo Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, bikaza kwemezwa ko u Rwanda rufite imyiteuro ihagije ku buryo inkingo ruzahabwa zitazapfa ubusa.

U Rwanda ruherutse kwakira ibyuma bizifashishwa mu kubika no gukonjesha inkingo za Coronavirus ndetse byatangajwe ko bifite ubushobozi bwo kubika inkingo zose zikenewe. Frigo eshanu ziherutse kugurwa zishobora kubikwamo ibintu mu bukonje bwa dogere celsius -70 -80.

Inkigo za Pfizer-BioNTech u Rwanda ruzakira zigera ku 102 960, zikazaba zageze mu Rwanda mu minsi itatu iri imbere. Izindi ni izakozwe na AstraZenica ziera ku bihumbi 996 zikazagera mu Rwanda mu mpera z'uku kwezi.

Muri rusange, hari icyizere cy'uko uku kwezi gusiga inkingo miliyoni 1 098 960 zigeze mu Rwanda, zikazakingira abantu 549 480 kuko izi nkingo zombi zikenera guterwa kabiri kugira ngo zitange umusaruro.

Ibyiciro bya mbere biri bukingirwe mu minsi ya vuba birimo abantu bari hejuru y'imyaka 65, abakora mu nzego z'ubuzima, abasanganywe indwara karande ndetse n'abandi bahura n'abantu benshi barimo abapolisi n'ibindi byiciro nk'ibyo.

Miliyoni 124$ (arenga miliyari 121 Frw) niyo azakoreshwa mu gukingira abanyarwanda 60% kugira ngo icyorezo cya Covid-19 kirandurwe burundu.




Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/abantu-batanu-bahitanywe-na-covid-19-mu-rwanda-abandi-236-barayikira

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)