Abanyarwanda basabwe kudahindura restaurants utubari kuko bishobora gusubiza igihugu mu kaga - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Gashyantare 2021, mu kiganiro na RBA, ubwo bamwe mu bagize Guverinoma basobanuraga ingamba zashyizweho hagamijwe kwirinda ikwirakwira ry'icyorezo cya COVID-19.

Inama y'Abaminisitiri yateranye hifashishijwe ikoranabuhanga ku wa 19 Gashyantare 2021 ni yo yafatiwemo imyanzuro irimo uwo gufungura bimwe mu bikorwa birimo ubucuruzi bw'ibiryo [restaurants] ndetse n'ahacururizwa icyayi n'ikawa hazwi nka Café.

Uwo mwanzuro uvuga ko 'Resitora na Café zemerewe kongera gukora ariko ntizirenze 30% y'ubushobobozi bwazo bwo kwakira abantu.'

'Zemerewe kwakira abakiliya kugeza saa Kumi n'Ebyiri (6:00Pm) ariko serivisi zo kugeza ku bantu ibyo bakeneye batahana (takeaways or food delivery services) zo zemerewe gukomeza gukora kugeza saa Mbili z'ijoro (8:00Pm).'

Minisitiri Ngamije yavuze ko kuba hari ibikorwa bimwe byafunguwe bitavuze ko abantu bakwiriye kwirara ngo bakore ibitemewe hagamijwe ubusabane, ibintu avuga ko byashyira igihugu cyose mu kaga.

Yagize ati 'Ndashaka gusaba Abanyarwanda ko tutakongera gusubira mu bibazo twahuye nabyo byo mu kwezi kwa 11 n'ukwa 12 aho wasangaga aho hantu harahindutse utubari mu by'ukuri, byitwa ngo haratanga amafunguro ariko ari utubari.'

Avuga ko hari bamwe mu bakiliya bajya muri za resitora bitwikiriye kugura ibyo kurya ubundi bakifatira ibyo kunywa bikarangira icyari resitora gihinduka akabari.

Ati 'Umuntu akinjiramo saa Tanu za mu gitondo, akahava saa Kumi n'ebyiri bateruye, bari itsinda ry'abantu benshi bari mu kabari, bateretse isahani y'ibiryo banze kurya kugira ngo bajijishe kandi bari mu kabari.'

Yakomeje agira ati 'Ntidukeneye ko kwitwara nabi bidusubiza mu bibazo tuvuyemo kandi abantu benshi twabibonyemo ingaruka nyinshi ku bukungu, ku mibereho yacu, abana batize, sinzi niba hari umuntu wakongera gushaka gusubira mu bibazo nk'ibyo.'

Kuva mu mpera z'umwaka ushize, abantu benshi bafashwe nyuma yo kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Coronavirus ndetse bamwe bagafatwa banywa inzoga ari benshi kandi bitemewe.

Ibi biri mu byatumye Umujyi wa Kigali ushyirwa muri gahunda ya Guma mu rugo ndetse ingendo ziwuhuza n'intara zirahagarikwa.

Mu ntangiriro za Gashyantare 2021, Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yavuze ko hari Abanyarwanda by'umwihariko abo mu Mujyi wa Kigali bari muri guma mu rugo bakoresha amayeri atandukanye mu kubeshya bagamije kunyuranya n'amabwiriza yashyizweho yo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19.

Imibare ya Polisi y'Igihugu yo muri icyo gihe yagaragaje ko mu byumweru bibiri abantu bagenza amaguru 117 630, bafashwe barenze ku mabwiriza ya COVID-19, arimo kutambara neza agapfukamunwa, kurenza amasaha n'ibindi. Hari abandi 2066 bafashwe banywa inzoga cyangwa bazigurisha mu gihe utubari tutemerewe gukora. Imodoka zafashwe ni 2218, moto 912 ndetse n'amagare 612.

Abaturage bibukijwe ko buri wese afite inyungu mu kwirinda no kubahiriza amabwiriza yashyizweho mu guhangana na COVID-19



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyarwanda-basabwe-kudahindura-restaurants-utubari-kuko-bishobora-gusubiza

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)