Perezida Touadéra yasabye Abanyarwanda gushora imari mu buhinzi no gufungura banki
 Hari ubutaka bungana na hegitari miliyoni 30 budahingwa
 Abazashinga inganda bazasonerwa imisoro mu gihe cy'imyaka 10
 Bazahabwa aho gukorera, boroherezwe kubona ibyangombwa byo gukora no gutura n'ubwenegihugu
Centrafrique ni igihugu gikize ku mutungo kamere, gusa miliyoni 5,1 z'abagituye si abashabitsi bakomeye kuko usanga byinshi mu byo bakenera bituruka mu mahanga cyane muri Cameroun.
Nko ku bakora ibikorwa by'ubuhinzi, bafite amahirwe y'imbonekarimwe. Centrafrique ifite ubutaka bwo guhinga budakoreshwa burenga hegitari miliyoni mirongo 30. Abakora imirimo y'ubuhinzi muri iki gihugu usanga iyo bakeneye nko guhinga batirirwa bitaba ibirenge bakoresheje amasuka, baratwika ubundi bagafata igiti bagasanza, bagatera imbuto ubwo indi gahunda ikazaba gusarura.
Magingo aya, isoko rya Centrafrique Abanyarwanda batangiye kurikozaho imitwe y'intoki. Ni ikibuga kirimo amahirwe atabarika kandi bitewe n'umubano mwiza uri hagati y'ibihugu byombi, Abanyarwanda bakomorewe byose kugira ngo bakore batuje kandi bisanga.
Hashize iminsi mike Perezida wa Centrafrique, Faustin-Archange Touadéra, yakiriye abacuruzi bo mu Rwanda, bamugezaho ibyifuzo byabo mu gihe baba batangiye gukorera muri iki gihugu nyuma y'aho RwandAir itangijeyo ingendo.
Ku ikubitiro, abashoramari 32 bo mu Rwanda bajyanye n'indege ya RwandAir barimo abakora mu bijyanye n'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro, ubukerarugendo, inganda, abakora ibijyanye no gutunganya umusaruro ukomoka ku buhinzi n'ubworozi, gutwara abantu n'ibintu, ubuzima, ubwubatsi, abatanga za serivisi zinyuranye n'ibindi.
Jessie Kalisa Umutoni ni umwe muri ba rwiyemezamirimo b'Abanyarwanda bagiye muri Centrafrique mu rugendo rugamije kureba amahirwe y'ishoramari aboneka muri iki gihugu.
Yagize amahirwe cyo kimwe n'abandi barenga 30 bari bari kumwe yo guhura na Perezida wa Centrafrique, Faustin-Archange Touadéra, abasobanurira amahirwe y'ishoramari aboneka muri iki gihugu, anabizeza ko amahirwe yose y'ishoramari ari muri iki gihugu ku ikubitiro afunguriwe Abanyarwanda.
Ati 'Bifuza ko twaza tugakorana nabo, tukabayobora cyangwa se tukabafasha, bafite ubushake bwo kuduha ubushobozi bwose kugira ngo dukorane neza [...] ikindi bibanzeho cyane ni uguhanga imirimo kuko nituramuka tuje tuzatanga akazi. Ikindi cyiza nashimye cyane ni uko bari kutwibonamo.'
Umutoni yavuze ko amahirwe ari muri Centrafrique ku Banyarwanda ari menshi, kandi ko bijejwe n'umutekano wabo bwite n'ibicuruzwa mu gihe baba batangiye gukorera muri iki gihugu.
Ati 'Burya iyo uri umucuruzi ugomba kumenya, uti ibintu byanjye bizanyura he, amakuru tumaze kubona ubu ni uko ibintu byose bitazanyura mu ndege, hari n'ibizanyura hasi. Haracyari ibiganiro byo kumva umuhanda uturuka za Douala kugera aha uko bizaba bimeze, wenda mu mezi abiri cyangwa mu kwezi kumwe. Icyo nacyo nk'Abanyarwanda twakibajije.'
Ku bashaka gushinga inganda, basonewe imisoro mu gihe cy'imyaka 8 na 10
Nsabumukiza Aimable ni rwiyemezamirimo mu bijyanye n'amahoteli n'ubukerarugendo, yavuze ko ku Munyarwanda ushaka gukora, Centrafrique atari ahantu ho gushora imari mu mafaranga gusa ahubwo ko n'abafite ibyo bazi bashaka gukora, bashobora kugana iki gihugu.
Ati 'Ni ahantu ho gukorera, ni ahantu umuntu yashora imari, imari tuvuga ntabwo ari mu mafaranga gusa, abantu bumve ko ufite n'icyo uzi gukora, ukaza ukagitangira wakora. Ni ubutaka bw'amahirwe.'
Ibihugu byombi byagiranye amasezerano y'ubufatanye mu ngeri zirimo umutekano n'ubucuruzi aho nk'Abanyarwanda bazajya boroherezwa kubona ibyangombwa byo gukora, abafite inganda bagasonerwa imisoro mu gihe kiri hagati y'imyaka umunani n'icumi.
Mu nama yahuje abacuruzi b'Abanyarwanda n'abo muri Centrafrique mu cyumweru gishize, havugiwemo ko mu gihe batangiye gukora, bazahabwa aho gukorera, bakoroherezwa kubona ibyangombwa byo gutura ndetse n'ubwenegihugu ku babushaka.
Jessie Kalisa Umutoni ati 'Imisoro ni ubuntu, kuva ku myaka umunani kugera ku myaka icumi.'
Yavuze ko mu kiganiro bagiranye na Perezida w'iki gihugu, yabasabye gushora imari mu buhinzi kuko hari ubutaka bunini kandi budahingwa.
Ati 'Hegitari miliyoni 30 zirimo ubusa! N'urwego rw'amahoteli narwo ni uko, ntabwo bafite amabanki menshi. Perezida yifuje ko hafungurwa iy'ubucuruzi, iy'abagore, iy'urubyiruko, ndetse yasabye ko haza n'abantu bagafungura banki ya gisirikare. Urumva rero hari amahirwe menshi kandi hari n'ubumenyi bwinshi Abanyarwanda bafite baza bakabasangiza.'
Minisitiri ushinzwe Ibikorwa by'Ishoramari, Pascal Bida Koyagbele, yavuze ko yizeye ko ishoramari ry'Abanyarwanda rizatanga umusanzu ukomeye ku iterambere n'amahoro by'iki gihugu cy'igituranyi.
Ati 'Ntekereza ko ari iterambere ry'ubukungu, bizateza imbere amahoro, bizatanga imirimo ku rubyiruko, izateza imbere ubukire, izatuma abantu batandukanye babona ibyo gukora mu guteza imbere igihugu ariko ibirenze iby'ubukungu, ingabo z'ibihugu byombi zigomba gukorana mu gushakira umutekano abaturage.'
Kuva kuri uyu wa Mbere, Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa Centrafrique, Sylvie Baïpo Temon, ari mu Rwanda mu ruzinduko rugamije gushimangira umubano mwiza hagati y'ibihugu byombi aho yagiranye ibiganiro na mugenzi we Dr Vincent Biruta.
Video: Adeline Umutoni & Marc Hoogsteyns