Ni nyuma y'iminsi micy havuzwe inkuru y'urupfu rw'umushoferi w'Uyu muryango Mpuzamahanga wajyaga anatwara Ingabire Marie Immaculee uwuyobora.
Ni urupfu bamwe bahuje n'impamvu za politiki ariko nk'uko byagiye binasobanurwa, byavuzwe ko uriya mukozi wa Transparency International Rwanda yaguye mu bushyamirane bw'abantu babiri bariho bapfa amafaranga we akagenda agiye kubakiza, umwe muri bo akamukubita ikintu cyanamuviriyemo gupfa.
Ingabire Marie Immaculee wagiranye ikiganiro na Isimbi TV, yagarutse ku rupfu rw'uriya mugabo, ndetse anasobanura uko byagenze.
Yagize ati 'Yaratashye koko hanyuma ageze mu nzira ahura n'abantu ubwo wenda baziranye baricarana baza gutongana abantu b'abasore b'amaraso ashyushye mukunda gutongana no kurwana bikazamo.
We rero ahaguruka abakiza abajya hagati noneho icyo umwe yari ateruye gukubita mugenzi we aba ari we agikubita yikubita hasi arapfa, kuko tugiye no gukoresha ibizamini twazanze yaragize 'hemoragie interne' yo mu mutwe (yaviriyemo imbere).'
Ingabire Marie Immaculee wababajwe n'urupfu rwa nyakwigendera, avuga ko gusa buriya umunsi we wari wageze gusa akavuga ko urupfu rwe ntaho ruhuriye n'impamvu za politiki nk'uko byagiye bigarukwaho.
Ati 'Ariko njya nibaza abanyarwanda ubundi bazi politiki icyo ari cyo ? Ibintu byose barabigira politiki ?'
Ubwo havugwaga inkuru y'urupfu rw'uriya mukozi wajya atwara Ingabire Marie Immaculee, hari abatangiye kuvuga ko buriya basha Ingabire. Gusa we arabihakana kuko uwashaka kumwica atamubura.
Yagize ati 'Ariko uwashaka kunyica akambura ni nde ? Mpora mu muhanda, mpora nicaye aha hanze no mu nzu mpaba gake uwashaka kunyica yambura ate, ese yaba anyicira iki ? ikintu ubona cyakemuka muri uru Rwanda kuko unyishe ni igiki ? Nta na kimwe.'
Ingabire Marie Immaculee usanzwe azwiho kugaragaza ibitagenda yifuza ko bikosorwa, ni umwe bazwiho kugaragaza ibitekerezo bemera.
UKWEZI.RW