Abafashwe ni abakobwa bane n'abahungu barindwi, bakaba bafatiwe mu mudugudu wa Nyagatare ya kabiri, Akagari ka Nyagatare umurenge wa Nyagatare.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 08 Gashyantare 2021 bazindutse bigishwa ububi bw'ibyo bakoze ndetse banacibwa amande buri wese ya 10,000 Frw.
Umuyobozi w'Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza, Murekatete Juliet, avuga ko basa n'aho bari barashinze akabari aho barara, kandi bikaba byari bibangamiye abaturage kuko babasakurizaga.
Uwo muyobozi asaba abanyeshuri kurangwa n'ikinyabupfura no kwita ku cyabazanye, bakaba intangarugero aho kuba ari bo babuza abaturage amahoro.
Agira ati 'Abanyeshuri barajijutse, nibo ba mbere bakwiye gufasha rubanda kubahiriza amabwiriza aho kubuza abaturage amahoro. Bazanywe no kwiga si ugusinda, igihugu kibatezeho byinshi.'
Murekatete avuga ko bagiye kugirana ibiganiro n'abacumbikira abanyeshuri kugira ngo abakora amakosa yo kubuza abaturage umudendezo bakurwe muri ayo mazu.
Ati 'Turaza kuganira n'ababacumbikira kugira ngo bajye babakurikirana bareke kubuza abaturage gusinzira. Abazajya babikora birukanwe mu mazu buhoro buhoro bazabicikaho'.
Umuyobozi w'Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza, Murekatete Juliet, avuga ko basa n'aho bari barashinze akabari aho barara
Ikindi ni uko Kaminuza nayo yasabwe gukurikirana abanyeshuri kugira ngo imenye ibyo babamo, abagaragaraho imyitwarire ibangamira rubanda bafatirwe ibihano.
Uretse kuba abo banyeshuri bafashwe banywa inzoga basinze, bari banarengeje amasaha yagenwe yo kuba buri wese ari mu rugo rwe, hubahirizwa ingamba zo kwirinda icyorezo cya Covid-19.