Icyemezo cyo kwirukana aba bapolisi cyasohotse mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 16 Gashyantare uyu mwaka.
Mu bapolisi birukanwe, 18 bari bafite ipeti rya senior sergeant, 104 bafite ipeti rya sergeant mu gihe abandi bari bafite ipeti rya corporal ndetse n’abapolisi bato.
Uyu mubare ukubye hafi inshuro esheshatu uw’abapolisi bari birukanywe hagati ya Mutarama na Ukwakira umwaka ushize.
N’ubwo nta mpamvu iramenyekana yirukanishije aba bapolisi, iteka rya Minisitiri ryabirukanye rishingiye ku ngingo ya 69 na 70 za sitati yihariye igenga Polisi y’u Rwanda, igaruka ku kwirukanwa mu gipolisi nta nteguza ndetse no kwirukanwa mu buryo bwa burundu.
Bikekwa ko 146 mu bapolisi birukanwe bazize amakosa y’imyitwarire, mu gihe abandi 240 birukanwe nta nteguza bashobora kuba barataye akazi, baratanze amakuru atari yo mu gihe cyo kwinjira mu gipolisi, kuba babuzwa n’itegeko gukomeza imirimo yabo cyangwa se bakaba batarazamuwe mu ntera inshuro ebyiri zikurikiranya.
Uku kwirukana abapolisi biri muri gahunda ngari y’urwo rwego yo gukomeza kubaka polisi ikora kinyamwuga kandi itarangwamo ruswa.
Ruswa ni kimwe mu bikomeje kwanduza isura nziza ya Polisi y’u Rwanda kuko uru rwego, muri raporo zitandukanye, rukunze kuza mu za mbere zakira ruswa nyinshi kurusha izindi.
Raporo ya Transparency International Rwanda iheruka, yongeye kugaragaza polisi nka rumwe mu nzego zakira ruswa nyinshi kurusha izindi muri rusange.
Ibi bikorwa kandi bishobora kuba byariyongereye muri ibi bihe bya Covid-19, ubwo abenshi birindaga ibihano byashyizweho ku bantu barenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19, bagahitamo gutanga ruswa kuri polisi aho gutanga amande agenwa n’itegeko.
Umuyobozi Nshingwabikorwa muri TI Rwanda, Appollinaire Mupiganyi, yabwiye Rwanda Today ko abaturage bahitagamo gutanga ruswa aho kwishyura amande.
Yagize ati “N’ubwo kutagira amabwiriza ahamye y’uburyo bwo kwishyuza amande biri mu byateje ikibazo, ubusanzwe abantu macye binyuze muri ruswa kurusha uko bakwishyura amande asabwa. Rero turashishikariza abantu kubaha amabwiriza yashyizweho, bagomba kugira ishyaka ryo kurega abapolisi basanzwe muri izi ngeso”.
Muri raporo ya Transparency International igaragaza uko ibihugu birutana mu guhangana na ruswa ku Isi, u Rwanda ruri ku mwanya wa mbere mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba n’amanota 54%, rukaba ari cyo gihugu cyonyine mu Karere gifite amanota ari hejuru y’impuzandengo ku rwego rw’Isi, kuri ubu ari kuri 43%.
Mu bindi bihugu byo mu Karere, Tanzania yagize amanota 38%, Kenya igira 31%, Uganda igira 27% mu gihe u Burundi bwagize 19% naho Sudan y’Epfo ni cyo gihugu cya kabiri kirangwamo ruswa nyinshi ku Isi, nyuma ya Somalia.