CP John Bosco Kabera wagiranye ikiganiro mu mashusho na UKWEZI TV, yagarutse ku ngingo nyinshi zirebana n'imyitwarire y'abapolisi ndetse n'imikoranire ya Polisi y'u Rwanda n'abaturage.
Yavuze ko hari igihe Abapolisi batahuzaga n'Itangazamakuru ku buryo bangaga ko Abanyamakuru babafotora.
Ati 'Oya, Abapolisi bakwiye kwemera mukabafotora, bari mu kazi mubafotore ariko nimusanga banakora amakosa, na bwo mubafotore, none se urakora amakosa kubera iki.'
CP John Bosco Kabera avuga ko ubusanzwe abapolisi bagira n'amahame agenga imyitwarire yabo ku buryo utannye akayarengaho aba agomba ku biryozwa.
Ati 'Mujya mwumva ko iyo umwaka ushize hari abapolisi bagenda birukanwa baba bitwaye nabi tukabatangaza. Bariya hafi 70% ni ababa bakoze amakosa ajyanye n'imyitwarire [discipline].'
Avuga ko Umupolisi ashobora icyaha akanajyanwa mu nkiko zikaba zamugira umwere ariko 'kuko ikosa yakoze ryagaragaje nabi Polisi, akaza Polisi igakurikiza amabwiriza ngengamyitwarire yayo ikareba amakosa wakoze kuko afite n'ibihano, niba bijyanye no gufungwa amezi abiri, cyangwa atatu cyangwa kwirukanwa ukaba wakwirukanwa kimwe nuko ushobora gukora iryo kosa rya discipline ukaba wakwirukanwa utiriwe ujya mu rukiko.'
Avuga ko abaturage bakwiye kumenya ibi, ku buryo mu gihe hari umupolisi umuhohoteye agomba kubiryozwa.
Ati 'Ariko n'abapolisi ubwabo bumve ko kizira kikazizirizwa kurenganya umuturage ushinzwe kurinda n'ibye.'
Ubwo icyorezo cya COVID-19 cyageraga mu Rwanda hagashyirwaho amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ryacyo, humvikanye Abapolisi bagiye bakoresha imbaraga z'umurengera mu gufasha abaturage kuyubahiriza.
Mu kwezi k'Ukuboza 2020, Komisiyo y'Uburenganzira bwa Muntu yashyize hanze raporo igaragaza ibyabangamiye uburenganzira bwa muntu mu iyubahirizwa rya ziriya ngamba. Iyi raporo yavuze ko hari abaturage bane bishwe n'abapolisi.
Muri iki kiganiro, CP Kabera yavuze ko bariya bapolisi babibajijwe ariko ko kandi babikoraga mu izina ryabo, batabaga babitumwe n'urwego bakorera.
Ariko kandi ngo nta n'umuturage ukwiye kunaniza umupolisi uri mu kazi, kuko iyo abikoze na we yitabaza ibikoresho afite nk'amapingu ariko akirinda kumukubita.
UKWEZI.RW