Abapolisi basabwe gutera ikirenge mu cy'intwari igihe cyose baharanira ukuri - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Byatangajwe kuri uyu wa Kane ubwo abapolisi bo ku rwego rw'abofisiye bato bagera kuri 50 bagizwe n'abagabo n'abagore batandukanye n'abakora mu rwego rw'Igihugu rushinzwe Imfungwa n'Abagororwa, RCS, bagiriraga urugendoshuri ku gicumbi cy'intwari i Remera aho basobanurirwaga amateka y'intwari z'u Rwanda n'impamvu zo guharanira ubutwari.

Iri tsinda ryari riyobowe na CSP Ntaganira Augistin ushinzwe amasomo n'imyigishirize mu ishuri rikuru rya Polisi i Musanze.

CSP Ntaganira yavuze ko baje ku gicumbi cy'intwari mu rwego rwo kongera kwiyibutsa ubutwari bw'abababanjirije bakamena amaraso ku bw'inyungu rusange no kubigiraho indagagaciro mu mirimo yabo ya buri munsi.

CSP Ntaganira kandi yavuze ko umupolisi wese akwiye kumva ko yakora umurimo ashinzwe mu buryo bunoze agendeye ku ndangagaciro nyarwanda zaranze intwari.

Ati 'Ibi tubikorera kugira ngo bigire ku bandi, nibakora umurimo wose bawukore mu ndangagaciro nk'izaranze intwari z'igihugu. Biba bikwiye ko bamenya byimbitse n'aya mateka kuko hari byinshi bakwiye kubigiraho, bashobora no kuzabisangiza abandi.'

Aba bapolisi baganirijwe byinshi birimo n'amateka yaranze intwari z'u Rwanda, umurava n'ubwitange zakoresheje n'ibindi.

Ni ibiganiro byaryoheye amatwi kuri aba bapolisi kuko byasojwe ubona bagifite inyota yo gusobanukirwa byimbitse.

Umuyobozi w'Ishami ry'Ubushakashatsi mu Rwego rushinzwe Intwari z'Igihugu, Imidali n'Impeta by'Ishimwe (CHENO), Rwaka Nicolas waganirije byinshi aba bapolisi yabasobanuriye ko nta kiguzi cy'ubutwari wabona.

Ati 'Hari abantu benshi bakunze kwibaza iki kibazo, ubusanzwe abantu bagizwe intwari bakiriho, cyangwa bagashimirwa ku rwego rw'Igihugu ntiwabona ikiguzi wakishyura ubutwari bwabo. Hari abaherutse kumbaza iki kibazo, narabasubije nti nimubona ikiguzi mushobora kwishyura umuntu wahaze amagare ye ku bwa rubanda muzakimbwire. Ubundi ibi biba biri mu kwimakaza umuco wo gushimira, niyo mpamvu tutagena ikintu runaka ashobora guhembwa.'

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Urwego rushinzwe Intwari z'Igihugu Imidari n'Impeta by'Ishimwe, Nkusi Déo yasobanuriye byimbitse aba bapolisi amateka yaranze Inkotanyi ku rugamba rwo kubohora igihugu, ubwitange zagize ndetse anabibutsa ko badakwiye kuba ibikange mu gihe baharanira inyungu rusange.

Ati 'Ubundi izina Inkotanyi ryavuye ahanini ku mwami Rwabugiri, bitewe n'ibikorwa yagiye akora birebana no kwagura u Rwanda, bitewe n'ishema byabateye nabo bahize kugera ikirenge mu cye. Ntimukwiye gutinya ikibi cyose kigamije gusenya u Rwanda ahubwo mugomba guhangana nacyo.'

'Mujye mwibuka ibintu by'ingenzi, ari byo gukunda igihugu, gutinyuka, n'ikindi gikomeye aricyo Ubwitange. Ndababwira ko Igihugu kitariho nawe ntiwaba uriho.'

Nkusi yavuze ko ubutwari bukwiye kubaranga mu mikorere, bagafata iya mbere mu kurinda ubusugire bw'Igihugu n'ubuzima bw'umuturage.

Nyuma y'izi mpanuro n'amateka, abitabiriye batambagije mu bice binyuranye bigize igicumbi cy'intwari basobanurirwa amateka y'Intwari z'u Rwanda.

Intwari z'u Rwanda ziri mu byiciro bitatu ari byo Imanzi, Imena n'Ingenzi; zishyirwamo hashingiwe ku bwitange bugaragarira mu bikorwa zakoze, akamaro byagiriye abantu ndetse n'urugero zatanze cyangwa zitanga ku bandi.

Abapolisi n'abacungagereza bitabiriye urugendoshuri basabwe kugera ikirenge mu cy'intwari z'u Rwanda



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abapolisi-basabwe-gutera-ikirenge-mu-cy-intwari-igihe-cyose-baharanira-ukuri

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)