Abarokotse Jenoside Yakorewe abatutsi baributsa 'Idamange Yvonne' ko Leta yabarokoye ikabakura ku mwobo w'urupfu, ahubwo ariwe ukoresha iturufu ya Jenoside ngo abone VISA na Go fund me, Ubutabera buramutegereje #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mugore witwa Yvonne Idamange Iryamugwiza, akomoka I Kigese na Mibirizi mu Karere ka Kamonyi ho mu ntara y'amajyepfo, amaze kuba ikimenywa na bose kubera videwo ebyiri z'urufaya zikurikiranya yashyize ku murongo we wa Youtube zuzuye ihakana n'ipfobya rya Jenoside yakorewe abatutsi ndetse adasize kwikora mu nda kurimo gusebya Leta yahagaritse Jenoside akavuga ko ubu Jenoside leta yayigize igicuruzwa aho ngo ''icuruza amagufa y'abacu''nk'uko abivuga cyokora akavuga ko muri iyi minsi Covid 19 leta yayisimbuje iturufu ya Jenoside

Videwo ya mbere Idamange uyu yayishyizeho kuwa 31 Mutarama 2021 ifite umutwe ugira uti ''Abanyarwanda turambiwe gufatirwaho imyanzuro idahwitse'', Videwo ya kabiri nayo ifite umutwe ugira uti 'TURASHAKA IBYEMEZO BINOGEYE ABANYARWANDA BITARI INTICA NTIKIZE' iyi yayishyizeho ku itariki ya 3 Gashyantare 2021, Iyo ubasha gusesengura ni videwo akora afatishije Telefone kuko amashusho yayo aciriritse cyane, Ariko iyo ukomeje gusesengura neza ibigaragarira amaso n'isesengura ni uko ari ibikorwa akora yifashishije indi kipe bakorana bafatanyije iyi migambi ye yo kwangisha ubuyobozi rubanda, igandisha abaturage ngo bigumure ku ngamba zo kwirinda iki cyorezo kibasiye isi cya Covid 19

Idamange Iryamugwiza Yvonne ni Umugore w'abana bane, Uvuka kuri se Binego na nyina Mukansugaye, Yarokotse Jenoside yakorewe abatutsi nk'uko abyivugira muri izi videwo zombi akaba yararihiriwe n'Umushinga ufasha abacitse ku icumu batishoboye 'FARG', Gusa ntawushima kuko ngo Uyu muryango wari ukwiye kumwishyurira Amafaranga y'ishuri ukanarenzaho kujya umusura ukamukorera n'ibindi byinshi by'imiteto yagarutseho Nyamara arawugaya yirengagije ko mu bushobozi Leta y'Ubumwe yari ifite yarishyuriye abanyeshuri amafaranga y'ishuri,Ikabaha amafaranga y'urugendo,Ikavuza abakomerekejwe n'ingaruka za Jenoside ndetse n'izindi ndwara, ni umuryango wubakiye abatishoboye ugashaka aho Idamange ahera awugaya hakakuyobera ugasanga ibyo avuga byuje ubugome n'ubujije ndetse no kwoshywa n'ikipe itari ntoya yimirije imbere kubangamira Leta bikabije ibinyujije mu barokotse nka Idamange Yvonne, Nsabimana Sankara Callixte,Mushayidi Deo n'ibindi bigarasha nkawe

Ubusanzwe atuye Kimironko munsi ya Gereza ahazwi nko mu Bibare, Ni umugore utabana n'umugabo kuko abamuzi cyane bivugwa ko Umugabo yamutanye abana bagahabwa Gatanya kuko uyu mugore yamusambaniragaho akamucyuraho abandi bagabo, Nyamara umugabo we yari yaririye arimara amushakira icyo gukora aho yamwubakiye Cyber café ariko undi n'abasambane we bakayirya bakayimara bakadukira n'imitungo y'Umugabo igihe umugabo we yafungwaga azira Cheque itazigamiye aho yacuruzaga Ibikoresho by'ubwubatsi n'ibindi, Aho umugabo afunguriwe yasanze nyamabara ingeso yarabaye ingeso niko gusaba Gatanya ibyinshi bihabwa Umugore Idamange wari usigaranye abana, Umugabo acaho aramuhunga yigira muri Leta zunze ubumwe za Amerika

Ikigaragaza ko Idamange no mu busanzwe adashobotse kandi ari Indashima kuko utashima Leta yamukijije umuhoro ntiyashima n'Umugabo babyaranye abana kuko yahereye kera abamusaba ngo bamusange muri Amerika ariko Idamange akamubera ibamba kuko iteka yamusabaga amafaranga y'ishuri yabo n'ibindi byinshi kandi akabyongeraho no guhabwa ager ku madorali 1000$ ya buri kwezi, nicyo rero cyatumye amwima abana cyokora amuha impamvu ko niba abakeneye yareka akazana nabo, n'uko umugabo ati 'Sinaba naraguhunze ngo nkwihamagarire nzakomeza nyatange aho kukugira'

Nta kuntu leta itamugize ahubwo aranga yibera indashima, Idamange yubakiwe inzu ku Rugarika mu karere ka Kamonyi arangije arayikodesha, amaze kubaka indi umwaka ushije iyo yubakiwe yarayitamiye arayigurisha ariko kandi akagaruka akavuga ngo Leta ntiyitaye ku bacitse ku icumu rya Jenoside Yakorewe Abatutsi
Mu biganiro bye bigizwe no guhuzagurika gukomeye aho yikoma ingamba z'inzego zishinzwe ubuzima cyane cyane iya Guma mu rugo aho avuga ko idakwiye ariko kandi akongeraho ko n'Ingamba zo kurekera abana mu mashuri we abigereranya no gufungwa agahamarira abayobozi batandukanye barimo na Madame wa Perezida wa Repubulika akegera abaturage akabahumuriza kandi ibyo ubwabyo bidasiba gukorwa, Agaruka kuri Perezida Kagame aho avuga ko ategera abaturage ngo abahumurize ibi birasa neza n'ibyo ingirwa Padili ajya atangaza ugahita ubona ko Idamange yamaze gutamira uburozi bw'abatavuga rumwe n'ubutegetsi

Hari aho yumvikana asaba Gen. James Kabarebe kubatabara agakuraho ubutegetsi akirengagiza ko Gen. Kabarebe azi agaciro k'igihugu n'ibikorwa ndashyikirwa byacyo birimo na Jenoside yahagaritswe abigizemo uruhare nk'ingabo y'Igihugu

Abacitse ku icumu barimo gufata Idamange Yvonne Iryamugwiza nk'Umugome bakamusabira gukurikiranwa n'inzego ndetse n'imiryango iharanira uburenganzira bw'ababarokotse Jenoside ikaba itegura gutanga ikirego akisobanura mu bikorwa bipfobya Jenoside yakorewe abatutsi, nk'aho Idamange avuga ko Leta ikoresha Jenoside nk'iturufu ikagurisha inzibutso zibereyeho kwinjiza amadevize imibiri igacuruzwa kandi abarokotse babayeho nk'abasigajwe inyuma n'amateka, abarokotse Jenoside bamwamaganiye kure ndetse banongeraho ko yabitewe no gusinda amahoro,guhaga demokarasi isesuye n'ibindi, aho adashimira inkotanyi zamurokoye agahitamo gutwika ibigega aho amariye guhaga nkaho atazongera guhaga

Abenshi bafata Idamange nk'Umupfapfa ukeneye kuva mu gihugu akajya muri Amerika ariko kugirango abone VISA akumva ko yabanza gusebya no gusenya iwabo kuko izindi nzira zanze, arashaka gusiga abibye urwango mu banyarwanda no kubifuriza inabi yitwaje Bibiliya ngo izamurengera yipfayonza kandi Jenoside yarabaye ari mukuru kuko yari afite imyaka 15, abamukurikiye ku mbuga nkoranyambaga ahubwo bashinje Idamange ko ari we ukoresha Jenoside nk'iturufu ahubwo kuko akeneye VISA na Go fund me bamwibutsa ko uwububa abonwa n'Uhagaze ko ibi bitekerezo asangiye na Ingabire Victoire,Umubavu,Nahimana n'abandi bizamwikoreza amashyiga ashyushye ubutabera bumutegereje.

The post Abarokotse Jenoside Yakorewe abatutsi baributsa 'Idamange Yvonne' ko Leta yabarokoye ikabakura ku mwobo w'urupfu, ahubwo ariwe ukoresha iturufu ya Jenoside ngo abone VISA na Go fund me, Ubutabera buramutegereje appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/abarokotse-jenoside-yakorewe-abatutsi-baributsa-idamange-yvonne-ko-leta-yabarokoye-ikabakura-ku-mwobo-wurupfu-ahubwo-ariwe-ukoresha-iturufu-ya-jenoside-ngo-abone-visa-na-go/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)