Abayobozi b'ibigo by'amashuri i Kigali barasaba inkunga yo kwishyura amafaranga y'amazi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abayobozi b'ibigo by'amashuri mu mujyi wa Kigali barasaba MINEDUC ubuvugizi ngo babashe kwishyura igiciro cy'amazi kuko bishyura amafaranga menshi akoreshwa n'abanyeshuri mu kubahiriza ingamba zo kwirinda COVID-19.

Nkuko Flash FM&TV yabitangaje, bamwe muri aba bayobozi b'amashuri bavuze ko bagowe n'iki giciro cy'amazi cyiyongereye cyane ko buri kigo cyasabwe gushyira imigezi ahantu hose mu rwego rwo gufasha aba banyeshuri kwirinda Covid-19.

Minisiteri y'Uburezi (MINEDUC) iherutse gutangaza ko igiye kongerera ubushobozi ibigo bifite abanyeshuri biga babamo kugira ngo bizabashe kubagaburira, cyane ko bagiye kumara igihe kinini bari ku ishuri kuruta ikindi gihe cyose cyigeze kubaho kandi amafaranga y'ishuri atariyongereye.

MINEDUC yavuze ko izatanga inkunga y'amafaranga y'u Rwanda angana na 25 000 kuri buri munyeshuri wiga aba mu kigo, nyuma y'uko hagaragajwe ko amashuri azahura n'ikibazo cy'amikoro mu gutunga abanyeshuri.

Ku ruhande rw'abayobozi b'ibigo, bo bavuga ko bibaye byiza ababyeyi bakongezwa amafaranga y'ishuri ku kigero kirenga 60%, kubera ko abanyeshuri bagiye kumara amezi atanu biga, mu gihe ubusanzwe bamaraga atatu cyangwa abiri.

Ikindi kandi ngo basabwa kwishyura amazi menshi ndetse n'ibindi bikoresho byifashishwa mu guhangana n'ikwirakwira rya Coronavirus.

Abayobozi b'amashuri bamwe muri Kigali, bavuga ko byibura ababyeyi bagomba kongeraho amafaranga angana n'ibihumbi 49000 Frw cyangwa 35000 Frw kugira ngo babashe gutunga abanyeshuri mu mezi abiri asigaye.

Kugeza ubu nta gihe kiratangazwa ibi bigo bizabonera inkuga gusa ku itariki 4 Gashyantare, MINEDUC yari yabwiye abayobozi b'ibigo by'amashuri kwandika bisaba iyi nkunga hakurikijwe umubare w'abanyeshuri bafite biga babamo.

Ingengabihe Mineduc yashyize hanze mu Ukwakira umwaka ushize, ivuga ko igihembwe cya mbere ku mashuri yisumbuye n'icyiciro cya kabiri cy'abanza kizasozwa ku wa 2 Mata 2021 cyaratangiye mu Ugushyingo 2020, ni ukuvuga ko bazaba bamaze hafi amezi atanu ku mashuri.

Abanyeshuri bazatangira igihembwe cya Gatatu ku wa 19 Mata 2021 kikarangira ku wa 9 Nyakanga 2021, nyuma y'uko bagize icyiruhuko cy'igihembwe cya kabiri kizava ku wa 3 Mata 2021 kikageza ku wa 15 Mata 2021.



Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/uburezi/article/abayobozi-b-ibigo-by-amashuri-i-kigali-barasaba-inkunga-yo-kwishyura-amafaranga

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)