Abinjira mu Rwanda bagiye kujya basabwa kwishyira mu kato kamara icyumweru - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Muri aya mabwiriza mashya yashyizwe hanze n'Ikigo cy'Igihugu cy'Ubuzima, RBC, agena ko abantu bose bageze mu Rwanda, bagirwa inama yo kwishyira mu kato k'iminsi irindwi na nyuma yo gupimwa, kabone n'ubwo ibipimo byaba byagaragaje ko nta bwandu bwa Coronavirus bafite.

RBC yagize iti "Abagenzi bose bageze mu Rwanda, barasabwa kwishyira mu kato mu gihe cy'iminsi irindwi nyuma yo kuva muri hoteli zateganyijwe. Nyuma y'icyo gihe, abagenzi bazahabwa ubutumwa bubatumira kuri site bazafatirwaho ibindi bipimo bya nyuma nta kiguzi basabwe".

Rikomeza rigira riti "ku bagenzi batazamara igihe kirenze iminsi irindwi mu Rwanda, ndetse no ku bakerarugendo bafite gahunda yo gusura pariki z'igihugu, ntibasabwe kwishyira mu kato mu gihe cy'iminsi irindwi, ariko bakazapimwa mbere yo gukomereza mu bikorwa byabo, ndetse bagirwa inama yo kugabanya imihuro yabo n'abandi bantu. Icyemezo cy'isura ryabo kizasuzumwa n'inzego zibifitiye ububasha mbere yo kwinjira ku Kibuga cy'Indege cya Kigali."

Leta y'u Rwanda yagiranye amasezerano na hoteli zagenewe kwakira abagenzi baturutse hanze y'u Rwanda, ashyiraho igiciro cyihariye ariko iki giciro gikora gusa mu masaha 24, mu gihe umuntu aba agitegereje ibisubizo by'ibipimo. Mu gihe umushyitsi yifuje kongera igihe amara muri hoteli, agomba kwiyishyurira ikiguzi kandi ashingiye ku kigenwa n'ubuyobozi bwa hoteli arimo.

Mu gihe umuntu amaze amasaha 24 atarabona igisubizo, agomba kubimenyesha urwego rwa hoteli arimo kugira ngo ikibazo cye gikurikiranwe vuba.

Mu gihe umushyitsi asanganywe Coronavirus, n'ubwo yaba atagaragaza ibimenyetso, azajya avurwa hakurikijwe amabwiriza agenderwaho mu kuvura abarwayi ba Coronavirus mu Rwanda, kandi akazajya yiyishyurira ikiguzi cy'ubuvuzi ahabwa, ari nayo mpamvu abagenzi bose baje mu Rwanda bagirwa inama yo kuba bafite ubwishingizi bw'ubuzima.

Ayo mabwiriza ateganya ko nk'uko bisanzwe, abinjira bose mu gihugu bagomba gupimwa Coronavirus, hakoreshejwe ibipimo bya RT-PRC, kandi bikaba byarafashwe mu gihe kitarenze amasaha 72, aho kuba 120 nk'uko byari bisanzwe. Abana bari munsi y'imyaka itanu bo ntibategetswe kwerekana ibyo bipimo.

Abo bagenzi kandi bagomba kuzuza imyirondoro yabo ku rubuga rwa RBC (www.rbc.gov.rw) ndetse bakanashyiraho icyemezo cy'uko badafite ubwandu bwa Coronavirus.

Ibi kandi ntibisimbura ibyari bisanzwe bikorwa, kuko abagenzi bakigera mu Rwanda, bazajya bongera bapimwe Coronavirus bakiri ku kibuga cy'indege, iki gipimo kikazajya cyishyurwa amafaranga 60$ (arenga ibihumbi 59 Frw), arimo amafaranga 50$ y'igipimo n'andi 10$ yo kwishyura iyo serivise. Ku bantu bazashaka kwishyurira mu Rwanda, bazajya bishyura amafaranga y'u Rwanda.

Nyuma yo gupimwa, abagenzi bazajya berekeza kuri hoteli zateganyijwe, ubundi bategereze igisubizo kiboneka bitarenze amasaha 24.

Ku bagenzi bari guca mu Rwanda ariko bakomereje ahandi, cyangwa se abari bumare amasaha atarenze 24 muri hoteli zateguwe mbere yo gukomeza urugendo, ntabwo bazajya basabwa gupimwa bwa kabiri.

Icyakora ku bagenzi bari guca mu Rwanda ariko bazakomeza ingendo zabo bifashishije imihanda isanzwe aho kuba indege, bazajya basabwa gupimwa bwa kabiri hifashishijwe igipimo cya RT-PCR kandi bategerereze ibisubizo byabo muri hoteli zateganyijwe mbere yo gukomeza ingendo zabo.

Ku bagenzi bava mu Rwanda, barasabwa kuzajya basuzuma amabwiriza yo kwirinda Coronavirus akurikizwa mu byerekezo bagiyemo, ndetse bakaba bafite ibipimo bya PR-PCR byafashwe mu gihe kitarenze amasaha 120 mbere yo kugenda. Abana bari munsi y'imyaka itanu bo ntibazajya basabwa ibi bipimo.

Nta mugenzi wemerewe kujya ku kibuga cy'indege adafite icyemezo cy'uko atarwaye Coronavirus, kandi mu gihe asanganywe ubwandu, akazajya abanza kuvurwa kandi akiyishyurira.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abinjira-mu-rwanda-bagiye-kujya-basabwa-kwishyira-mu-kato-kamara-icyumweru

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)