Abiyise abataka barashinja ubuyobozi kubagira abajura ngo bafungwe nk'inzererezi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uru rubyiruko rwabwiye TV1 ko ubuyobozi bw'uyu murenge wa Kacyiru bujya bubabeshyera ko ari abajura bigatuma polisi ibafata ikajya kubafunga nk'inzererezi.

Bavuga ko babangamirwa n'uburyo bakuye amaboko mu mifuka bakihangira imirimo birinda kuba imburamukoro nk'uko babishishikarizwa na Leta none bakaba bari kubafunga babeshyerwa ko ari abajura.

Umwe ati ' Dufite ikibazo kimwe kijyanye n'umutekano wacu. Batubwira ko leta y'u Rwanda tugomba kwihangira imirimo, hano Kacyiru mwese murahazi ko haba serivise z'irembo ariko ubu baba bavuga ngo turi abajura.'

Undi ati ' Dukorera hano turi nk'abantu bageze kuri 30, abantu bose bamaze gufunga bajya i Gikondo buri munsi, twahagera bagasanga nta cyaha tuzira ariko i Gikondo murahazi uburyo ari habi'.

Undi yagize ati ' Twe ikirego dushyirwaho iyo tugeze kwa Kabuga ni icy'uko turi abajura, tukaba twibaza duti ko dufasha abaturage tubaha serivise kuki dushyirwaho icyo cyasha kandi nta muturage wari wagenda ku murenge ngo aturege.'

Ubuyobozi bw'Umurenge wa Kacyiru bwo buvuga ko uru rubyiruko ruhohotera abaje gushaka serivise y'irembo rukabakurura bari mu muhanda bubajyana aho batangira izo serivise ku ngufu.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kacyiru, Urujeni Gertrude yavuze ko uru rubyiruko rwiyise Abataka ruteje ikibazo.

Ati ' Ni abantu bameze nk'inzererezi biyita ngo ni abataka, ni abantu urebye bahohotera abaturage bagana serivise z'ibiro bishinzwe abinjira n'abasohoka, ugasanga rimwe barajya gukurura abanyamahanga n'umuturage wese ngo bagiye kumuha serivise mu gihe umuturage ugiye gushaka serivise aba azi aho agiye. Niba agiye gufotoza irangamuntu cyangwa ikindi cyangombwa n'ubundi azi aho ari bubonere iyo serivisi.'

Yongeyeho ko aba basore biyise abataka harimo n'abajura bashikuza abaturage telefone cyane ko ngo hari nabagiye babitangira ibirego.

Abataka bavuga ko bashinjwa kuba abajura kandi ari abantu bihangiye umurimo



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abiyise-abataka-barashinja-ubuyobozi-kubagira-abajura-ngo-bafungwe-nk

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)