Ni igitekerezo Big Fizzo yatanze ku nkuru yatambutse ku rubuga rwa Yaga Burundi inenga bikomeye imikorere n'imyitwarire y'abahanzi bo muri iki gihe biganjemo urubyiruko, yiganjemo kwigana buri kimwe (copy-paste) ndetse n'iby'isoni nkeya.
Uyu muhanzi bigaragara ko atishimiye iyi nkuru yagize ati: 'Abo mwigira les promoteurs de la culture Burundaise (abateza imbere umuco w'u Burundi) (Yaga) nimubanze mwongere mwambare imyenda y'ibiti, muve mu mazu y'abakoloni musubire kuba mu biti n'inyamaswa, mureke gukoresha imashini z'abazungu n'indimi z'abanyamahanga.'
Big Fizzo yavuze ko mu gihe abigira abateza imbere umuco bazaba bamaze gusubira muri ibi bihe, ari bwo bazaba batangira kunenga imyitwarire y'Abarundi mu kinyejana cya 21.
Ingingo y'imyitwariye n'imikorere y'abahanzi 'b'iki gihe' nk'uko bikunze kuvugwa, ikunze kugibwaho impaka kenshi, ariko ikaburirwa umwanzuro bitewe n'itandukana ry'ibihe (generation).