Mu mpera z'umwaka wa 2020, Ubuyobozi bw'Itorero rya Pentokote mu Rwanda [ADEPR], bwakoze impinduka zikomeye mu nzego z'imiyoborere yaryo, bukuraho urwego rw'amatorero y'uturere, asimbuzwa indembo icyenda mu gihugu hose.
Ku wa 21 Gashyantare 2021, nibwo izo ndembo zaragijwe Abashumba biganjemo amasura mashya, mu gihe byari bimenyerewe ko habaho guhinduranywa kw'abashumba b'indembo, ariko n'ubundi izo nshingano zikagumanwa n'abasanzwe mu nzego zo hejuru mu buyobozi bw'itorero.
Nubwo mu bayobozi bashya higanjemo amazina atamenyerewe na benshi mu basengera muri iryo torero, harimo abashumba batari bato mu gakiza kandi bagiye bakora imirimo itandukanye mu itorero.
Abahanga biyeguriye gukorera Imana!
Amabwiriza yashyizweho n'Urwego rw'Igihugu rw' Imiyoborere (RGB) mu 2018, yasabaga abayobora amadini n'amatorero kuba barabyigiye ku rwego rwo hejuru, ku buryo nibura baba barize amasomo y'iyobokamana (théologie) kugira ngo inyigisho batanga zibe zifite ibyo zishingiyeho bityo zinatange umusaruro.
Mu bayobozi bashya b'indembo baherutse gushyirwaho na ADEPR, abenshi ni abahanga mu masomo y'ubuzima busanzwe ndetse by'umwihariko, bakaba abahanga mu masomo ya Théologie.
Kuri uyu wa Gatatu ubwo habaga umuhango wo kwakira aba bashumba bashya wanyuze kuri Life Radio ya ADEPR, abashumba bahawe umwanya wo kwibwira mu ncamake abakirisitu bo muri iri torero.
Ururembo rwa Gihundwe
Pasiteri Nsabayesu Aimable, Umushumba w'Ururembo rwa Gihundwe
Mu bashumba bakiriwe, harimo uw'Ururembo rwa Gihundwe rugizwe n'uturere twa Rusizi, Nyamasheke na Karongi, rukaba rwahawe Pasiteri Nsabayesu Aimable. Uyu mushumba asanzwe amenyerewe mu bijyanye n'umuziki uhimbaza Imana.
Ni umugabo uciye akenge, kuko yavutse mu 1972, avukira mu Karere ka Nyamasheke mu Ntara y'Uburengerazuba bw'u Rwanda, aza gukurira mu Karere ka Rusizi aho yarerewe mu itorero rya Gihundwe agiye gukoreramo imirimo. Ni umugabo wubatse, ufite umugore n'umwana umwe.
Pasiteri Nsabayesu yakiriye agakiza akiri muto cyane kuko yari afite imyaka 11 gusa. Kuva icyo gihe akaba yaratangiye gukora imirimo itandukanye mu itorero, aho yabaye umuririmbyi ndetse n'umutoza w'indirimbo muri korari ifite amateka akomeye mu Rwanda yitwa Bethania.
Ni umugabo w'umuhanga mu bijyanye n'umuziki kuko yanabyize imyaka itanu, akiga ibyo gutegura integanyanyigisho z'umuziki n'andi masomo y'umuziki. Afite kandi ubumenyi bwa Théologie kuko yayize imyaka ine, kuri ubu akaba ari gusoza icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye n'imiyoborere y'amatorero.
Hirya y'itorero, uyu mugabo yakoze imirimo itandukanye ariko yibanda cyane mu burezi bwa mu muzika, aho yigishije mu mashuri atandukanye nko mu ishuri ry'umuziki rya Nyundo no muri Kaminuza y'u Rwanda.
Imirimo yakoze mu itorero harimo kuba Umuyobozi w'Umudugudu wa Ntora mu gihe cy'imyaka icyenda, aza gukomereza mu Mudugudu wa Kacyiru ari naho yari akiri magingo aya.
Pasiteri Nsabayesu yavuze ko yishimiye kuba agiye kuba umushumba w'Ururembo rwa Gihundwe, kandi ko yiteguye kuzana impinduka nziza no gukuza itorero ryaho muri rusange.
Yagize ati 'Ndasaba ko twazagendera ku bintu bitatu: Gusenga, gukora cyane n'umwete ndetse no gukiranuka. Ndifuza ishusho ya Gihundwe iri mu bubyutse bwinshi ndetse n'iterambere.'
Ururembo rwa Rubavu
Pasiteri Uwambaje Emmanue, Umushumba w'Ururembo rwa Rubavu
Undi mushumba wahawe inshingano ni Pasiteri Uwambaje Emmanuel w'imyaka 49, ugiye kuyobora Ururembo rwa Rubavu, ruzaba rugizwe n'uturere twa Rubavu, Rutsiro, Ngororero na Nyabihu twose two mu Ntara y'Uburengerazuba.
Pasiteri Uwambaje yavukiye mu Karere ka Rusizi ari naho yakirijwe, ndetse yuzura umwuka wera bwa mbere afite imyaka 20. Nyuma yaho gato, yahise atangira kwiga amasomo ya Théologie mu ishuri riri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu Mujyi wa Bukavu.
Nyuma yo kurangiza amasomo ye, yerekeje mu Mujyi wa Kigali muri Paruwasi ya Remera, ahabwa inshingano zo kuba Umuyobozi w'Urubyiruko ndetse n'umudiyakoni.
Mu mwaka wa 2000 yaje kuba Umukuru w'Itorero mu Midugudu itandukanye yo muri Paruwasi ya Gatsata, akomereza Nyarugenge ari na ho yari akomereje imirimo kugeza ubu.
Yize amasomo atandukanye ya Théologie, ndetse kuri ubu ari kuminuza mu cyiciro cya gatatu cya kaminuza aho yiga ibijyanye n'iyobokamana i Bruxelles mu Bubiligi. Mu buzima busanzwe, uyu mugabo asanzwe afite impamyabumenyi mu bijyanye n'icungamutungo yavanye muri kaminuza y'u Rwanda.
Yakoze imirimo itandukanye mu itorero kuko yabaye umwarimu mu ishuri rya Bibiliya rya ETED mu gihe cy'imyaka 15.
Ubwo yagezaga ku bandi intumbero ze, Pasiteri Uwambaje yasabye abakirisito bo mu Rurembo rwa Rubavu guhora bari maso kuko Yesu ashobora kugaruka igihe icyo ari cyo cyose.
Ati 'Icyo nababwira Benedata, ni uko tugomba guhora twiteguye kuko Kristu ashobora kugaruka igihe cyose.'
Ururembo rwa Muhoza
Umushumba w'Ururembo rwa Muhoza, Pasiteri Safari Wilson
Undi mushumba wahawe inshingano, ni Pasiteri Safari Wilson, uzayobora Ururembo rwa Muhoza, rubarizwamo uturere twa Musanze, Burera na Gakenke turi mu Ntara y'Amajyaruguru y'u Rwanda. Ni umugabo w'imyaka 48 wubatse, ufite abana bane.
Kugeza ubu, uyu mugabo ari gukorera impamyabumenyi y'ikirenga (PhD) muri kaminuza yo muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika,
Yarangije mu ishuri rya IGSM mu bijyanye no kuyobora amatorero, ndetse afite icyiciro cya gatatu cya kaminuza. Yize kandi ibijyanye n'uburezi muri Kaminuza y'u Rwanda, Ishami ry'Uburezi, KIE.
Pasiteri Safari yakoze imirimo itandukanye mu itorero. Kugeza ubu yari Pasiteri muri Paruwasi ya Gakenke, aho yari amaze imyaka itanu ayiyobora. Yanayoboye Imidugudu itandukanye irimo nka Buheta, Musave, Gashenyi n'ahandi. Yayoboye kandi Umudugudu wa Rwankuba muri Paruwasi ya Kinyinya, aba umurimbyi ndetse n'Umuyobozi wa korari ya Rwankuba.
Mu yindi mirimo yakoze harimo no kuba umwe mu bashinze Umuryango w'Abanyeshuri bo mu Itorero rya Pentekote mu Rwanda muri Kaminuza y'u Rwanda (CEP).
Hanze y'itorero, uyu mugabo yakoze imirimo itandukanye irimo kuba yarabaye Visi Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere ka Gakenke, ndetse yanayoboye Inama Njyanama y'Umurenge. Yabaye kandi n'umuyobozi w'ishuri rikuru rya Nyarutovu, aho yarimazemo imyaka 15. Ni umutoza w'intore mu Itorero ry'Igihugu.
Pasiteri Safari yasabye abo mu Rurembo rwa Muhoza gukomeza kwinginga Imana, ashimangira ko azarangwa no kwitangira umurimo yashinzwe.
Ati 'Ndabasaba kwinginga Imana kugira ngo ikomeze kubana natwe, icyo nababwira ni uko nzarangwa n'icyizere no kwitangira umurimo w'Imana.'
Ururembo rwa Nyabisindu
Umushumba w'Ururembo rwa Nyabisindu, Pasiteri Nimuragire Jean Marie Vianney
Mu Ntara y'Amajyepfo, Ururembo rwa Nyabisindu rugizwe n'uturere twa Kamonyi, Muhanga, Ruhango na Nyanza, rukazayoborwa na Pasiteri Nimuragire Jean Marie Vianney, umugabo wubatse ndetse ufite abana batanu.
Uyu mugabo yavukiye mu Karere ka Kamonyi, aza gutangira umurimo w'Imana mu mwaka wa 2001, aho yari umuvagabutumwa mu Mudugudu wa Kigese mu gihe cy'imyaka itanu.
Mu mwaka wa 2012, yaje kujya kwiga ibijyanye na Bibiliya abifatanya no kuba Umukuru w'Itorero muri Paruwasi ya Runda. Mu 2015, yabaye Umushumba muri Paruwasi ya Gahogo, nyuma ajya muri Paruwasi ya Taba ndetse ubu akaba yayoboraga Paruwasi ya Runda muri Kamonyi.
Ni umugabo ufite ubuhamya bukomeye kuko yatangiye kwiga amashuri yisumbuye akuze, kuko yinjiye mu mwaka wa Mbere afite umugore n'abana babiri, ariko ntiyacika intege ahubwo arakomeza, aza kugera muri Kaminuza yiga ibijyanye n'Icungamutungo.
Pasiteri Nimuragire yavuze ko icyo ashyize imbere ari ugusenga no kubaka ubumwe mu itorero.
Ati 'Icyo nshyize imbere ni ugusenga no kubaka ubumwe n'urukundo mu bakirisito.'
Ururembo rwa Ngoma
Pasiteri Kananga Emmanuel, Umushumba w'Ururembo rwa Ngoma
Urundi Rurembo rwabonye Umushumba mushya ni urwa Ngoma, rugizwe n'uturere twa Ngoma, Rwamagana, Kirehe na Bugesera two mu Ntara y'Iburasirazuba. Uru Rurembo ruzayoborwa na Pasiteri Kananga Emmanuel, umugabo wavukiye mu Karere ka Rwamagana mu mwaka wa 1973, kuri ubu akaba yubatse ndetse afite abana bane.
Yize amashuri atandukanye ndetse afite impamyabushobozi mu masomo y'Iterambere Rusange na Politiki, yakuye muri Kaminuza y'u Rwanda.
Yize Théologie mu ishuri rya PATEK, akaba yaratangiye kwiga icyiciro cya gatatu cya Kaminuza muri AJSM mu bijyanye no kuyobora amatorero ndetse aracyakomeje kwiga aya masomo.
Hanze y'itorero, yakoze imirimo itandukanye irimo nko kuba Umuyobozi Ushinzwe Ubuhinzi mu Kigo cy'ikawa cyahoze cyitwa Ocir café cyaje guhinduka NAEB, nyuma aza no guhabwa inshingano muri Minisiteri y'Urubyiruko, aho yari ashinzwe ibigo by'urubyiruko.
Yakijijwe mu mwaka wa 1997, ahita akomeza umurimo w'Imana muri korari ndetse ayobora korari Siniyumanganya. Yaje no kuba umuvugabutumwa maze mu mwaka wa 2014, ahabwa inshingano zo kuba Umukuru w'Itorero muri Paruwasi ya Nyanza.
Nyuma yaho, uyu mugabo yaje kugaruka muri Paruwasi ya Ruhango, aho yari akibarizwa na magingo aya nk'Umukuru w'Itorero.
Pasiteri Kananga yavuze ko icyo ashyize imbere mu nshingano ze ari ukwamamaza ubutumwa bwiza bugakwira hose.
Ati 'Icyo nsaba Bene data tugiye gukorana umurimo ni uko twakwamamaza inkuru nziza bigatuma ubwami bw'Imana bwaguka.'
Ururembo rwa Nyagatare
Umushumba w'Ururembo rwa Nyagatare, Pasiteri Bizimana Jean Baptiste
Ururembo rwa Nyagatare na rwo rwahawe ubuyobozi bushya, bukuriwe na Pasiteri Bizimana Jean Baptiste, umugabo wubatse ndetse ufite abana batatu, akaba ari umuhanga muri Théologie kuko afite impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri n'icya gatatu yakuye mu gihugu cya Uganda.
Ururembo agiye kuyobora rugizwe n'uturere rwa Nyagatare, Gatsibo na Kayonza.
Uyu mushumba yakoze imirimo itandukanye irimo nko gukora mu mushinga wa Compassion International mu gihe cy'imyaka itanu, nyuma aza kujya kwikorera aho yari Umuyobozi w'ikigo cya Ibyiza Ltd.
Yabifatanyije no kwiga Bibiliya, aba umuyobozi wa Korari ku Mugina. Nyuma yaje kuba umwarimu ndetse aza no guhamagarirwa kuba Umukuru w'Itorero.
Yabaye umushumba muri Paruwasi ya Bugarama ndetse niho yari arimo kuzuriza inshingano ze muri iyi minsi.
Pasiteri Bizimana yavuze ko we n'abakirisitu bakwiye kuba abanto b'umumaro bagakorera Imana bigishoboka.
Ati ' Bakirisito bene data ndabasaba ko dukwiye kuba ab'umumaro tugakoresha amaboko yacu mu gihe tukiriho.'
Ururembo rwa Huye
Umuyobozi w'Ururembo rwa Huye, Pasiteri Ndayishimiye Tharcisse
Ururembo rwa Huye rugizwe n'uturere twa Huye, Gisagara, Nyaruguru na Nyamagabe rukaba rwarahawe Pasiteri Ndayishimiye Tharcisse.
Uyu mushumba yize amasomo atandukanye ajyanye n'iyobokamana aho yize Théologie mu ishuri rya PIASS, aza gukomeza amasomo muri Kaminuza y'u Rwanda aho yakuye impamyabumenyi y'icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye n'Amahoro no Gukemura Amakimbirane.
Yatangiye umurimo w'Imana ari umuvugabutumwa muri Paruwasi zitandukanye zirimo nka Ruhashya, Gikonko, Rusatira n'ahandi. Nyuma yaje kuyobora Umudugudu mu gihe cy'imyaka 10 ndetse yanabaye umuyobozi w'urubyiruko n'uw'icyumba cy'amasengesho.
Imirimo isanzwe yakoze harimo kuba Umuyobozi w'Ubuhinzi mu Kigo cya ISAR ubu yabaye RAB. Yanabaye kandi umwe mu bashakashatsi babonye imbuto za Hybride z'u Rwanda.
Pasiteri Ndayishimiye yavuze ko yishimiye inshingano z'ubushumba ahawe, kandi akazazikorera ahantu azi neza.
Ati 'Nishimiye kuba ngiye gukora ahantu nzi neza, nzakora nk'umubyeyi wanyu. Icyo nabasaba ni ugushyira hamwe tugakora umurimo w'Imana.'
Ururembo rwa Kigali
Umushumba w'Ururembo rwa Kigali, Pasiteri Rurangwa Valentin
Ururembo rw'Umujyi wa Kigali rugizwe n'uturere twa Nyarugenge, Gasabo na Kicukiro, rwahawe Pasiteri Rurangwa Valentin, umugabo wubatse ndetse akagira abana barindwi. Yari asanzwe ari Umukuru wa Paruwasi ya Gikondo, aho yari amaze imyaka itanu ayiyobora.
Yakijijwe mu mwaka wa 1997 i Rusororo aho yahabereye umuririmbyi, umudiyakoni, umwarimu, , ndetse aza no kuhabera Umukuru w'Itorero.
Afite impamyabumenyi mu mategeko yakuye mu Kaminuza ya UNILAK, akaba yarayoboye umuryango w'abanyeshuri basengera muri ADEPR, ariko biga nijoro. Izi nshingano yazitangiye mu mwaka wa 2007 kugera muri 2008. Yaje no kuyobora urubyiruko mu Rurembo rwa Kigali, ndetse nyuma aza kuruyobora ku rwego rw'igihugu.
Pasiteri Rurangwa usanzwe yikorera, akaba yasabye abakirisito kurinda ubutumwa bwabo.
Ati 'Icyo nabwira abakirisito ni uko Yesu akiri ku ngoma, mukwiye gukomeza gukorera Imana ariko mukanirinda cyane.'
Ururembo rwa Gicumbi
Umushumba w'Ururembo rwa Gicumbi, Pasiteri Habyarimana Vedaste
Ururembo rwa Gicumbi rugizwe n'uturere twa Gicumbi na Rulindo, rukazayoborwa na Pasiteri Habyarimana Vedatse, uyu akaba ari umugabo wubatse, ufite abana umunani. Yakijijwe mu mwaka wa 1995. Yize Kaminuza mu ishami ry'icungamutungo.
Imirimo yakoze mu itorero irimo kuririmba, kuba umudiyakoni, kuyobora komisiyo zitandukanye mu itorero, kuba mwarimu mu itorero ndetse no kuba Umukuru w'Itorero.
Yatangiye umurimo mu mwaka wa 2001 muri Paruwasi ya Gatenga ari naho yakirijwe, nyuma yaje kujya i Remera aho yari ashinzwe umurimo w'imibereho myiza y'abanyetorero n'abaririmbyi.
Imirimo yakoze hanze y'itorero harimo kuba umukozi mu muryango World Vision, Croix rouge, Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi, Agespro. Yanabaye Umukozi Wunganira abacuruzi muri gasutamo, kuri ubu akaba amaze imyaka 16 ari Umuyobozi w'Ikigo cy'ubucuruzi gitumiza ibicuruzwa mu mahanga cya ASER.
Habyarimna yavuze ko yishimiye kuba agiye gufatanya n'Abanya-Gicumbi na Rulindo kubaka umurimo w'Imana.
Ati 'Nejejwe no kuzabana namwe, ntabwo nje nk'umuyobozi ahubwo nje nk'umwana w'Imana uje kubaka ubwami bwa Se, kandi twese aduhamagaye nk'abubatsi munyemerere tuzabane neza.'
Itorero rya ADEPR ryari rimaze imyaka igera ku munani mu bibazo bitandukanye byaje guhoshwa n'ikigo cy'Igihugu cy'Imiyoborere, RGB, cyaje kwicaranya impande zitumvikanaga zemeranya gushyiraho ubuyobozi bushya buhuriweho.
Pasiteri Nsabayesu Aimable wahawe kuyobora Ururembo rwa Gihundwe asanzwe ari umuhanzi. Reba indirimbo "Umbe hafi'' aheruka gusubiramo.
Source: Igihe.com
Source : https://agakiza.org/ADEPR-Ibyo-wamenya-ku-bayobozi-bashya-b-indembo-Amafoto.html