Uyu mudamu witwa Mukarwego Jeanne avuga ko umwana we w'imfura uri mu kigero cyimyaka 5 yafashwe n'umurwayi bw'umutima ,nyuma bukaza kumutera ubumuga bwatumye agira imiterere idasanzwe,gusa akababazwa n'amagambo akomeretsa benshi bamubwira.
Uyu Jeanne aganira na Afrimax Tv yatangiye asobanura ko uyu mwana we witwa Iradukunda Aime yavuze ameze nk'abandi bose,gusa agira ikibazo cy'umwuka muke. Gusa uko yagendaga akura yaje gukomeza kurwara, ndetse amujyanye kwa muganga basanga arwaye umutima.Bamukoreye ibishoboka byose ariko kubera ubushobozi buke ,gukomeza kumuvuza ntibyashobotse.Kutavuza uyu mwana neza byamugizeho ingaruka kuko umutwe waje kuba muto, urutirigongo rurahetama ,ndetse no kureba ntabasha kureba no kuvuga neza.Ntashobora guhaguruka aho aryamye ,ndetse no kurya ngo ni ukuha ibyoroheje.
Jeanne akomeza avuga ko ababazwa cyane n'abatuka umwana we,bamwita inkende kubera imiterere ye ndetse bakavuga ko atazakanguka.Gusa avuga ko abaganga bamubwiye ko avuwe neza cyangwa akajyanwa mu mahanga yakira neza.
Hatanzwe numero ya telefoni kuwifuza kumufasha yakoresha:+250784115995
Kanda hano hasi urebe video ya Jeanne numwana we: