Nta rugamba rubura inkomere, ni nabyo byabaye ku Ngabo z’u Rwanda ziri muri iki gihugu kuko ku wa 13 Mutarama 2021 umwe muri zo uri mu butumwa bwa Loni bwo kugarura amahoro, Sgt Jean d’Amour Nsabimana, yaguye muri urwo rugamba.
Kuri uwo munsi mu gitondo mu nkengero z’Umujyi wa Bangui hatangiye kumvikana amasasu menshi mu bice bya PK12 na PK9. Ni amasasu yarimo ay’imbunda nini yumvikanaga ku misozi iri muri utwo duce twa Koukoulou, Vodambala na Pindao.
Imitwe ishyigikiwe na François Bozizé wahoze ari Perezida, yashakaga kwambuka ikiraro cya Bimbo cyinjira neza mu Murwa Mukuru Bangui. Byari kuba ari ihurizo rikomeye ku bashinzwe umutekano kurwanya abo barwanyi bageze mu murwa mukuru kuko byari kwangiza ibikorwaremezo n’abaturage benshi bakaba bahagwa kuko hejuru ya 90% bya miliyoni 5,1 zituye Centrafrique, bose baba i Bangui.
Twasuye ako gace kabereyemo imirwano, magingo aya karatekanye, abaturage baracuruza, abandi rwose baba bicaye banywa Mützig zaturutse muri Cameroon, Castel na Mocaf ntacyo bikanga.
Ku muhanda, abakora imigati n’abokeje inyama baba bashishikaye mu gihe mu nkengero za restaurant zo mu mahema ziba zicuruza ubugari n’agasosi aho neza neza batikanga izuba rimeze nabi.
Urujya n’uruza ni rwose mu mujyi rwagati, ni urusanzwe; moto ziba zinyuranyuranamo ntacyo zikanga, muri make usibye ibyabaye ku wa Mbere tariki ya 13 Mutarama, naho ubundi ubuzima ni ubusanzwe.
Maj Gakwavu Safari ni umusirikare w’u Rwanda uri mu butumwa bwa Loni bwo kugarura amahoro, yari ahari uwo munsi. Yavuze ko imirwano itabereye muri PK12 gusa ahubwo ko hari n’ibindi bice umwanzi yari yateye aturutsemo.
Ati “Ubu hari umutekano abaturage bakora ibikorwa byabo bya buri munsi nk’uko bisanzwe ariko ku itariki 13 Mutarama, hano [PK12] habereye imirwano guhera ku isaha ya saa 06:05 za mu gitondo, si n’aha gusa kuko bari baturutse mu bice bitandukanye bagambiriye kwinjira mu Mujyi wa Bangui kugira ngo babashe guhungabanya umutekano."
"Ibyo bitero by’inyeshyamba twabashije kubikumira muri ibyo bice byose ndetse na nyuma y’aho twakomeje gukora za operasiyo zo gukurikirana umwanzi aho ari kugira ngo abatasha kongera gutekereza kuza mu Mujyi wa Bangui.”
Ako gace kabereyemo imirwano, karimo Ingabo z’u Rwanda ku bwinshi, ziba ziri maso amanywa n’ijoro zikurikirana ko nta gatotsi kahungabanya umudendezo w’abaturage ba Centrafrique.
Ibi binajyana n’ibikorwa byo guhumuriza abaturage, bumvishwa ko bakwiye gukomeza ubuzima bwabo nta nkomyi.
Kurwana muri ako gace byasabye amayeri, hakoreshwa imbunda nto gusa
Muri ako gace, ni mu misozi ya Koukoulou na Vodambala. Ni ho imirwano yabereye uwo munsi. Iriho inzu z’abaturage benshi, ku buryo kurasayo amasasu aremereye byari kurangira abaturage nabo babiguyemo mu gihe Ingabo z’u Rwanda zihari ngo zirinde ko bahungabana.
Byasabye ko hakoreshwa imbunda nto, inini zirasa amasasu aremereye zishyirwa ku ruhande kandi bitanga umusaruro.
Ati “Twakomeje kuharwanira, hari inzu, harimo abaturage benshi, byari ngombwa ko dukoresha imbunda nto kugira ngo ntihagire umuturage n’umwe wahakomerekera cyangwa se ngo abe yahapfira.”
Nyuma yo gukubita inshuro abo barwanyi bagatangira kugenda n’amaguru mu mashyamba, Ingabo z’u Rwanda noneho zitabaje imbunda zikomeye, maze zatsa umuriro muri ayo mashyamba ku buryo muri iki gihe bigaragara neza ko yahiye.
Ati “Hashize amasaha menshi, hari abo twagiye tubona bazamuka mu ishyamba tugakoresha imbunda nini kuko twakoreshaga izabasha kuba zanatwika.”
Evariste ni umuturage twasanze muri ako gace, yari mu rugendo aturutse mu bilometero 60 mu gace ka PK60. Yasobanuye ko nta kibazo yahuye nacyo mu nzira, ko umutekano wari wose ndetse ko no hafi mu nkengero za Bangui nta nyeshyamba zihagaragara.
Ati “Mu nzira tuza nta nyeshyamba twabonye kuko twaje dutekanye. Ingabo za Centrafrique zarazihashyije, nta zigihari.”
Muri icyo gitero cyo ku wa 13 Mutarama, haguyemo abarwanyi 37 bo mu mitwe ya anti-Balaka, UPC, 3R na MPC hanyuma abandi batanu bafatwa mpiri mu gihe ibikoresho bari bafite nabyo byafashwe.
Ibikorwa byo guhashya iyi mitwe byarakomeje na nyuma y’icyo gihe nk’aho ku wa 25 Mutarama abarwanyi 44 biciwe mu nkengero z’Umurwa Mukuru mu gace ka Boyali kari mu bilometero 90 uvuye i Bangui.
Mu mpera za Mutarama kandi nabwo Igisirikare cy’Igihugu, FACA, cyatangaje ko cyigaruriye umujyi wa Boda uri mu bilometero 180 mu Majyepfo ashyira Uburengerazuba bwa Bangui. Boda yari imaze hafi ukwezi iri mu maboko ya CPC.