Akanyamuneza ni kose ku bamaze guhembwa na Airtel Rwanda muri Poromosiyo ya #NkundaURwanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi bihembo bimaze gutangwa birimo agakoresho kagendanwa gatanga internet (Pocketwifi) na internet y'ubuntu ingana na 30 GB kandi ifite ubushobozi bwo guhuza ibikoresho 10 igakora neza mu buryo bwihuse.

Abatsinze bose uko ari batatu bashyikirijwe ibihembo byabo kuri uyu wa Gatanu, bavuga ko kuba barahembwe ibi bikoresho bigiye kuborohereza mu mirimo yabo ndetse no kubafasha gukoresha internet.

Bimenyimana Janvier wo mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Bumbogo yahamagariye abatari bitabira iyi gahunda kubyaza umusaruro aya mahirwe atangwa na Airtel Rwanda.

Yagize ati 'Ndabasaba ko namwe mwagerageza, nta kindi bisaba uretse kwandika inkuru ku mbuga nkoranyambaga uvuga ko ukunda u Rwanda, ugasaba abagukurikira kuyikunda no kuyisangiza abandi. Murabona ko nanjye mbaye mu ba mbere babashije gutsindira iyi Pocketwifi, mugerageze kuko ni nziza cyane muyibyaze umusaruro.'

Kanyamurera Frank, nawe yibukije abataragerageza amahirwe ko bakwiye kwitabira cyane ko iyi internet ari ingenzi muri iyi minsi Isi ihanganye n'icyorezo cya Covid-19, gisaba bamwe mu bakozi gukorera mu rugo.

Ati 'Icyo nshishikariza buri wese ni uko yakwitabira iyi gahunda kubera ko muri ibi bihe bya Covid-19 gukorera mu rugo ni ingenzi, urumva ko ukoreye mu rugo ufite n'iyi internet byagufasha.'

Rutaremara Wilson nawe yishimiye kubona ibi bihembo, avuga ko gutsindira ibi bihembo byamushimishije cyane, avuga ko buri wese ashobora kuryitabira kuko hari amahirwe yo gutsinda.

Poromosiyo ya NkundaURwanda yatangiye tariki 14 Gashyantare, kuyitabira bisaba kwandika inkuru y'urukundo igaruka ku gukunda u Rwanda, abenegihugu barwo, ibihakorerwa, ibirutatse, serivisi zihatangirwa n'ibindi.

Nyuma yo gukora iyi nkuru uyishyira ku mbuga nkoranyambaga (Facebook, Twitter cyangwa Instagram) zawe cyangwa iza Airtel mu rurimi rwose wifuza.

Kuba umwe mu bayitsindira bisaba kuba iyo nkuru yawe yavuzweho n'abantu benshi, iriho hashtag ya #NkundaURwanda, #NoLockDownOnLove, na #LoveIsRed warangiza ugashyiraho (tagging) imbuga nkoranyambaga za Airtel Rwanda.

Bimenyimana Janvier amaze gushyikirizwa ibihembo bye
Pocketwifi ziri gutangwa ku batsinze irushanwa rya Airtel
Ibi bikoresho byashyikirijwe ababitsindiye basanzwe mu rugo
Abatsindiye ibi bihembo babyishimiye cyane
Kanyamurera avuga ko Pocketwifi yahawe izamufasha gukomeza gukorera mu rugo kandi neza
Airtel isanzwe itanga internet yihuta kandi ihendutse
Kanyamurera Frank ashyikirizwa igihembo yatsindiye
Pocketwifi ihabwa abatsinze muri porogaramu ya NkundaURwanda
RUTAREMARA Wilson yahamagariye abandi kurushaho gukoresha umurongo wa Airtel
Wilson yitegereza ibihembo yahawe



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/akanyamuneza-ni-kose-ku-bamaze-guhembwa-na-airtel-rwanda-muri-poromosiyo-ya

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)