Alyn Sano yakoreye indirimbo abakundana bite... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0
KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'URWO NGUKUNDA' YA ALYN SANO

Uyu mukobwa uherutse kuririmba mu gitaramo cyo kwizihiza umunsi w'intwari yabanje guteguza iyi ndirimbo ye, yandika amwe mu magambo ayigize ku mbuga nkoranyambaga ze zirimo na Twitter, ku buryo umuntu yari gucyeka ko ari kubwira umukunzi we.

Yabanje kwandika agira ati 'Hari igihe umuntu abura uko agira agahitamo ibimukundiye akabaho ubuzima bwe bwose azi neza y'uko ari amaburakindi. Njye narahiriwe kwitwa umukunzi wawe bintera kumva nta muntu waba undusha kunezerwa ku Isi.' Yarengejeho emoji zigaragaza umutima wishimye mu rukundo bigaragarira no ku maso.

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'URWO NGUKUNDA' YA ALYN SANO

Hashize iminsi micye yahise asohora integuza y'iyi ndirimbo ye y'urukundo yise 'Urwo ngukunda'; ku gicamunsi cy'uyu wa Gatanu ayisohora mu buryo bw'amajwi. Avuga ko azafata amashusho yayo nyuma ya Guma mu Rugo mu Mujyi wa Kigali.

Yabwiye INYARWANDA ko yakoze iyi ndirimbo mu rwego rwo gufasha abafana be n'abakunzi b'umuziki kuzizihiza neza umunsi w'abakundana 'Saint Valentin'.

Ati 'Iyi ndirimbo ni yo nageneye abakundana muri uku kwezi kwahariwe urukundo. Ntabwo ari inkuru mpamo ku buzima bwanjye ahubwo ni inkuru y'abakundana muri rusange.'

Muri iyi ndirimbo, uyu muhanzikazi aririmba mu mwanya w'umukobwa wasaye mu nyanja y'urukundo; agahirwa bigatinda ku buryo yabibwira buri wese.

Iyi ndirimbo 'Urwo ngukunda' yanditswe n'umwanditsi w'indirimbo Sosthene ukunze kumwandikira no kwandikira abandi bahanzi bakomeye.

Uyu muhanzikazi muri iki gihe afite ikipe ngari imufasha mu muziki we barimo umusore witwa Karangwa uzwi cyane ku rubuga rwa Twitter.

Alyn Sano yazirikanye abakundana abakorera indirimbo y'urukundo yise "Urwo ngukunda"

Alyn yavuze ko yakoze iyi ndirimbo mu rwego rwo gufasha abakundana kuzizihiza neza "Saint Valentin"

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'URWO NGUKUNDA' Y'UMUHANZIKAZI ALYN SANO



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/102889/alyn-sano-yakoreye-indirimbo-abakundana-bitegura-kwizihiza-saint-valentin-yumve-102889.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)