Amafoto ya nyakwigendera Lt Gen Jacques Musemakweli mu bihe bitandukanye - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Usibye kugira uruhare mu rugamba rwo kubohora igihugu, yakoze inshingano zitandukanye zirimo kuba yarabaye Umuyobozi w'Umutwe ushinzwe kurinda Umukuru w'Igihugu (Republican Guard); Umugaba Mukuru w'Ingabo zirwanira ku butaka, Umugaba Mukuru w'Inkeragutabara ndetse yapfuye yari Umugenzuzi Mukuru wa RDF.

Lt Gen Jacques Musemakweli yasize umuryango ugizwe n'umugore n'abana bane.

Mu gihe cy'urugamba rwo kubohora igihugu, Jacques Musemakweli wari Captain, yari umuganga ushinzwe kwita ku ngabo zakomeretse.

Umwe mu bazi neza Lt Gen Musemakweli yabwiye IGIHE ko yari mu buyobozi bwa APR itangira, gusa ntibari bazi ko izakomera kuko byari uburyo Gen Paul Kagame wayoboraga ingabo za APR icyo gihe, yari ashyizeho bwo kwidagadura mu gihe hari imishyikirano intambara ihagaze ho gato.

Mu gushinga iyi kipe, hatoranyijwe abasirikare muri batayo zitandukanye hitegurwa umukino wahuje APR n'urubyiruko rwahuzaga amashyaka atavuga rumwe na Habyarimana rwagiye gukina ku Murindi.

Musemakweli na we yari mu bakurikiranaga ibikorwa by'iyi kipe ariko umuyobozi mukuru yari Umukuru w'Ingabo za FPR Inkotanyi. Musemakweli yarakinaga kandi ari n'umuyobozi, ibyatumaga afatwa nk'aho ayiyoboye kuko yabonekaga mu bakinnyi kandi ari no mu buyobozi.

Abayireberaga kugeza igeze i Kigali mu 1994 ni Caesar Kayizari, Musemakweli na Ngenzi Eustache witabye Imana mu 2008.

Nyuma y'umukino wahuje Inkotanyi n'urubyiruko rw'amashyaka ataravugaga rumwe na Leta, Gen Paul Kagame yategetse ko ikipe igumaho hagashyirwaho ubuyobozi bwayo buhamye abakinnyi bakagumana.

Caesar Kayizari ni we wabaye Perezida, Musemakweli aba ushinzwe ubuzima bwa buri munsi bw'ikipe (Team Manager).

Lt Gen Jacques Musemakweli yitabye Imana azize uburwayi
Yari umwe mu basirikare igihugu gikesha kuba uyu munsi gifite umutekano n'amahoro asesuye
Hari hashize imyaka myinshi ari mu buyobozi bukuru bw'ingabo z'u Rwanda
Lt Gen Jacques Musemakweli aha yaganirana na Gen Romeo Dallaire
Mu 2016 ubwo Jacques Musemakweli wari ufite ipeti rya Major General yari amaze kurahirira kuba Umugaba w'Ingabo zirwanira ku butaka, we n'umuryango we bafashe ifoto y'urwibutso hamwe na Perezida Kagame
Iyi foto yafashwe kuwa 29 Werurwe 2016 ubwo Jacques Musemakweli wari ufite ipeti rya Geneneral Major yarahiriraga kuba Umugaba w'Ingabo zirwanira ku butaka
Lt Gen Jacques Musemakweli ni umwe mu basirikare barwanye urugamba rwo kubohora igihugu
Aha Musemakweli yaganiraga na Gen Fred Ibingira bari mu Ngoro y'Inteko Ishinga Amategeko
Lt Gen Jacques Musemakweli (uwa kabiri iburyo) mu muhango wo gusoza amasomo ya gisirikare wabereye i Gako ku wa 29 Ugushyingo 2019
Lt Gen Jacques Musemakweli (wicaye inyuma ya Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi, Dr Mukeshimana Gerardine) ubwo yari yitabiriye umuhango w'irahira ry'abayobozi batandukanye wabereye mu Nteko Ishinga Amategeko ku wa 6 Ukuboza 2019
Lt Gen Jacques Musemakweli mu ifoto y'urwibutso hamwe na Perezida Kagame
Lt Gen Jacques Musemakweli ubwo ku wa 14 Ugushyingo yarahiriraga kuba Umugenzuzi Mukuru wa RDF
Lt Gen Jacques Musemakweli n'umuryango we mu ifoto y'urwibutso na Perezida Kagame
Perezida Kagame aramutsa umwana wa Lt Gen Jacques Musemakweli
Lt Gen Jacques Musemakweli (ubanza ibumoso mu bicaye) ubwo yafataga ifoto y'urwibutso hamwe na Perezida Kagame mu muhango wo gusoza amasomo ya gisirikare wabereye i Gako ku wa 16 Ugushyingo 2019
Lt Gen Jacques Musemakweli (wa kabiri uturutse ibumoso) ateye isaruti ubwo haririmbwaga indirimbo yubahiriza igihugu mu muhango wabereye mu Nteko Ishinga Amategeko wo kurahira kw'abayobozi ku wa 14 Ugushyingo 2019
Gen. Jacques Musemakweli ubwo yari akurikiye imikino yahuje abasirikare mu gikombe cy'Intwari cya 2019
Abari bazi Lt Jacques Musemakweli (iburyo) basobanura ko ari umuntu wakundaga kuganira
Lt Jacques Musemakweli (iburyo) yari umukunzi w'umupira w'amaguru aho bivugwa ko yanawukinnye
Aha Gen Jacques Musemakweli wari Umugaba w'Ingabo zirwanira ku Butaka yari kumwe na Emmanuel Gasana wayoboraga Polisi y'Igihugu
Mu Ugushyingo 2017 ubwo Gen Maj Jacques Musemakweli yafatanyaga gutera morali n'abasirikare bari bagiye mu butumwa bw'amahoro i Darfur
Lieutenant General Jacques Musemakweli (hagati) atera urwenya na Gen Fred Ibingira (iburyo) na Gen Maj Innocent Kabandana (ibumoso)
Lt Gen Musemakweli yakundaga kugaragara mu bikorwa hafi ya byose bya APR FC
Inkuru y'urupfu rwa Lt Gen Jacques Musemakweli yamenyekanye ahagana saa Tanu z'ijoro
Lt Gen Jacques Musemakweli wari Umugenzuzi Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda (RDF) yitabye Imana
Lt Gen Jacques Musemakweli ubwo yitabiraga Inama Nkuru ya RDF yabaye muri Gashyantare 2019
Lt Gen Jacques Musemakweli yabaye Umuyobozi ushinzwe Ingabo zirinda Umukuru w'Igihugu ndetse uyu mwanya yawuvuyeho mu 2016. Icyo gihe yari agifite ipeti rya Maj Gen
Lt Gen Jacques Musemakweli yabaye igihe kinini Umuyobozi wa APR FC
Lt Gen Jacques Musemakweli (iburyo) ni umwe mu basirikare bakuru mu Ngabo z'u Rwanda bakundaga umupira w'amaguru ndetse inshuro nyinshi yagaragaraga kuri stade cyane ku mikino ya APR FC
Muri Gicurasi umwaka ushize ubwo Lt Gen Jacques Musemakweli yasezeraga kuri Bwitare Nyirinkindi Eulade witabye Imana
Aha hari muri Mata 2019 ubwo Lt Gen Jacques Musemakweli (uwa kane uturutse iburyo) wari Umugaba Mukuru w'Inkeragutabara yari mu gikorwa cyo gutangiza gahunda y'ibikorwa by'ingabo z'igihugu mu iterambere ry'abaturage mu Karere ka Rwamagana
Lt Gen Jacques Musemakweli ubwo muri Mutarama 2019 yahaga impanuro abasirikare bari bagiye mu butumwa bw'amahoro muri muri Sudani i Darfur
Lt Gen Jacques Musemakweli ubwo muri Kanama 2018 yasozaga amahugurwa ya gisirikare azwi nka Accord yabereye i Gako
Lt Gen Jacques Musemakweli ubwo yatahaga Umudugudu w'Icyitegererezo wa Rugeyo wubakiwe abatishoboye
Muri Mutarama 2018 nibwo Lt Gen Jacques Musemakweli yazamuwe mu ntera ahabwa ipeti rya Lieutenant General avuye kuri General Major
Mu Ukwakira 2020, ubwo Lt Gen Jacques Musemakweli yasuhuzaga Umutoza wungirije wa APR FC
Muri Werurwe 2016 ubwo Jacques Musemakweli wari ufite ipeti rya General Major yarahiriraga kuba Umugaba w'Ingabo zirwanira ku butaka
Lt Gen Jacques Musemakweli yishimana n'abakinnyi ba APR FC ubwo yegukanaga igikombe cya shampiyona mu 2018
Ubwo APR FC yari imaze kwegukana igikombe cya Shampiyona, Musemakweli yagiye mu kibuga ashimira abakinnyi barimo Kimenyi Yves wari umunyezamu icyo gihe



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amafoto-ya-nyakwigendera-lt-gen-jacques-musemakweli-mu-bihe-bitandukanye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)