Mu butumwa banyujije ku mbuga nkoranyambaga, bihanganishije umuryango w'uyu nyakwigendera washinze APR FC akanayibera umuyobozi imyaka irindwi, ndetse n'abakunzi b'umupira w'amaguru muri rusange.
Mu ijoro ryo kuri uyu wa kane rishyira ku wa Gatanu tariki ya 12 Gashyantare 2021, nibwo hamenyekanye inkuru y'incamugongo ivuga ko Lt Gen Jacques Musemakweli wari Umugenzuzi Mukuru wa RDF yitabye Imana azize uburwayi.
UBUTUMWA BUTANDUKANYE BUFATA MU MUGONGO UMURYANGO WE NDETSE NA APR FC MURI RUSANGE: